Bosco Ntaganda arahakana ko Leta y’u Rwanda ifasha ingabo ze
General Bosco Ntaganda arahakana amakuru avugwa n’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo (MONUSCO) avuga ko Leta y’u Rwanda ifasha ingabo ze.
General Ntaganda watangarije BBC ko ari i Masisi kandi ko atatorotse igisirikare nk’uko bivugwa, avuga ko atari kumwe na M23 kandi akavuga ko ababajwe n’abantu bahunga iyi mirwano kuko harimo imiryango ye myinshi.
General Ntaganda yongeraho ko MONUSCO itababajwe n’abantu bari gupfa no gufatwa ku ngufu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Arasaba ko Perezida Joseph Kabila yashyira mu bikorwa amasezerano yasinywe tariki 23/03/2009 hamwe na CNDP.
Hashize iminsi umuryango w’abibumbye usohoye icyegeranyo gishinja u Rwanda gutera inkunga imitwe yigometse ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’ u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yahise atangaza ko ibikubiye muri iyo raporo ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba zo mu Burasirazuba bwa Congo ari ibihuha.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rumaze igihe ruharanira amahoro mu karere, atari rwo rwasubira inyuma kuyasenya.
Abayobozi b’ibihugu byombi (Rwanda na Congo) bamaze iminsi bakaganira uburyo bagarura amahoro mu karere, no guhashya imitwe yitwaza intwaro.
Emmanuel Nshimiyimana
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye ndabona ibihugu biri muri iyi Area aribyo byaba ibyambere mugutanga umutekano kuko nubundi ahanini ni abaturage ba aka karere babigwamo, nkabona ntampamvu twakwitabaza amahanga, cyangwa se ngo amahanga abyivanemo. ni twe mutekano waka karere ndetse ninatwe tubigwamo so ndumva ntampamvu yamahanga kudufatira ibyemezo.