Bonerwa n’inyamaswa zivuye muri Nyungwe bakabura ubuvugizi ngo bishyurwe

Abatuye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, barinubira kuba bakunda konerwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Nyungwe, bakabura ababavuganira ngo bishyurwe.

Bonerwa n'ibyondi biva muri pariki ya Nyungwe
Bonerwa n’ibyondi biva muri pariki ya Nyungwe

Ubundi ngo bakunze konerwa n’inyamaswa bamwe bita inkote abandi ibitera, bakonerwa kandi n’ibyondi ndetse n’ifumberi. Muri rusange kandi izi nyamaswa ngo zona imyaka yose zisanze nk’uko bivugwa na Innocent Nzamuturimana na we uhaturiye.

Agira ati “Byaba ibigori, byaba ibirayi, byaba amashu, zirabyona. N’amashaza ziratonora. Ibitera byo binagira amahane ku buryo utakirukana mu murima kitabishatse. Ifumberi zirisha ibirayi, ibishyimbo, n’urubingo”.

Abakecuru n’abasaza ibi bisimba bikunze konera, bavuga ko batamenya iyo babariza, nyamara ngo iyo inyamaswa zateye mu mirima yabo batahira guhinga.

Costasie Nyirahategekimana agira ati “Urabona umurima wanjye uri ku muhanda udutandukanya na Nyungwe. Iyo zitaje ni bwo mbasha gusarura. Ariko simbona uwo nabasha kubaza. Nigeze kubitaka bambwira ko abandi babanditse njyewe ntahari. Ndavuga nti ese ko mwari mubizi kuki nanjye mutanyandikishije”?

Béatrice Mukamana na we ati “Duhinga ibigori tugahindukira tugahaha twabihinze. Twahinga urunyogwe, zigasarura. Rwose mu mwaka ushize abegereye umupaka ntacyo twasaruye. Urabona ndanakuze sinsobanukiwe aho najya kubaza. Muzatubarize kubona dushonjesha abana kandi twahinze, tukaviramo aho”.

Uretse aba bakecuru batazi aho bagomba kubariza, n’ababaruriwe ubwone baturanye ngo ntibarishyurwa ibyo bonewe, umwaka urashize.

Uwitwa Innocent Akingeneye ati “Baraje bareba ubwone, baratubwira ngo tuzategereze amafaranga bazayazana, ariko na n’ubu ntabwo barayazana kandi hashize umwaka”.

Emmanuel Nsanzimana, umufashamyumvire wa Parc uhuza abaturage na RDB muri kariya gace, avuga ko muri rusange abatamenya aho babariza iby’ubwone babiterwa no kutitabira inama. Icyakora na we yemeza ko ababaruriwe ubwone mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka na n’ubu batarishyurwa.

Ibitera byonera abaturiye Nyungwe
Ibitera byonera abaturiye Nyungwe

Ati “Barahari bagera kuri batatu, hari n’uwa kane wo mu kandi Kagari ka Munini. Barababaruye bababwira ko bagiye kwishyurwa, ariko mperutse kubabaza bambwira ko batarayabona. Urumva ko n’abishyura babigizemo uburangare”.

Joseph Nzabonikuza, Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka gifite mu nshingano kwishyura abonewe n’inyamaswa zo muri pariki, avuga ko abonewe bakabamenya babishyura, ko kutishyura ahanini bituruka ku bahagarariye abaturage.

Ati “Dukunze guhura n’ikibazo cy’uko abakozi bo mu nzego z’ibanze bahindagurwa cyane, ugasanga uwari ubizi aragiye, hakaza undi utabizi, igihe cyo kubimenya akaba aragiye. Hakaba n’igihe na agoronome ukorera ku Murenge ugomba kureba iby’ubwo bwone abona bimusaba gukora urugendo, akabyirengagiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko bagiye kwegera aba baturage bakabafasha, kugira ngo bazabone ubwishyu bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka