BNR iramagana ifaranga rya ’Crypto’, ikifuza ko hakoreshwa irya ’Digital’

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iramagana ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga ryitwa "Crypto currency", ariko igashishikariza abantu gukoresha irya "Digital currency" kuko ryo ngo ryishingiwe na Leta.

Aya mafaranga yombi ntabwo umuntu yayafata mu ntoki kuko ari imibare gusa bahererekanya, mu kugura no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Icyo atandukaniyeho ni uko ’Crypto currency’ rikorwa n’abantu ku giti cyabo, mu gihe ’Digital Currency’ ryo rikorwa na Leta hamwe n’ibigo yabyemereye.

Umuhimbyi w’ifaranga rya ’Crypto’ abanza kubyumvikanaho n’abandi, ku buryo arigurana na bo mu gihe hari ikintu cyangwa serivisi bamuhaye, uwarihawe na we agakomeza arihererekanya n’abandi gutyo gutyo.

Impuguke mu by’Ubukungu, Straton Habyarimana avuga ko kwigana ifaranga rya ’Crypto’ bigoye bitewe n’uko ngo harimo ikintu cyo gukorera mu mucyo, aho umuntu uwarihawe akurikirana inkomoko yaryo kugera ku waricuze.

Habyarimana akomeza agira ati "Ntabwo ari buri muntu wese ushobora gucura ifaranga rya ’Crypto’ kuko biragoye, kandi bitwara umwanya. Hari za Applications(App) zikwereka ko ayo mafaranga ahari, niba ari ay’ukuri, ndetse n’abayakeneye bashobora kugira icyo baguha cyangwa serivisi runaka bagukorera."

Icyakora mu bibi by’ifaranga rya ’Crypto’ ngo harimo ko rishobora gutungwa n’imitwe y’iterabwoba, ikarikoresha mu gukora ibyaha bitandukanye.

Ikindi kibazo abahimba amafaranga ya Crypto bafite, ngo ni ukudashingira ku butunzi bufatika buri ku Isi, bitandukanye na za Banki Nkuru z’ibihugu zo zishingira ku ngano y’imitungo abantu bafite mbere yo gusohora amafaranga.

Mu Rwanda ngo hari ibigo bibiri bifasha abafite amafaranga y’ikoranabuhanga ya crypto nka Bitcoin (BTC), Ethereum (ETH), Tether (USDT), Binance Coin (BNB) n’andi, ibyo bigo bikaba bishobora kuyavunjisha no kuyabikuza mu manyarwanda cyangwa mu yandi mafaranga y’amahanga.

Kugeza ubu hirya no hino ku Isi hamaze gucurwa amoko 22,023 y’amafaranga ya crypto afite agaciro k’Amadolari ya Amerika Miliyari 878$.

Ifaranga rya ’Digital’ ririmo gukoreshwa, rigiye kwemezwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Habyarimana avuga ko uburyo abantu basigaye bakoresha mu kohererezanya amafaranga hakoreshejwe telefone cyangwa mudasobwa badakoze ku noti(cashless), bwose ari "Digital".

Kugeza ubu mu Rwanda ibigo nka MTN ikoresha Mobile Money, Airtel Money, SPENN na BK App bifasha abantu kwishyura serivisi zitandukanye no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe imibare iri mu Ikoranabuhanga.

Icyakora nyuma yaho ibigo byagiranye amasezerano na MTN, Airtel, SPENN, Banki ya Kigali n’ibindi bicuruza mu bantu ifaranga rya Digital, biba bigomba kohererezanya ya mafaranga abantu bahererekanyije ari mu buryo bufatika bw’inoti cyangwa ibiceri.

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza 2022, ubwo yarimo kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Raporo ya Banki Nkuru(BNR) y’umwaka wa 2021/2022, Guverineri John Rwangombwa yamaganye ifaranga rya ’Crypto Currency’, ashyigikira Digital currency.

Rwangombwa ati "Crypto currency ni ikintu kigoye cyane, tugira inama abantu kubyirinda, harimo amanyanga menshi cyane, mwumvise Ikigo cyahirimye muri Amerika muri Bahamas, gihirimana za miliyari ibihumbi by’Amadolari by’abantu benshi, cyarabahombeje."

Rwangombwa avuga ko Crypto currency yatangiranye n’abantu binubiraga amategeko n’amabwiriza biba mu ikoreshwa ry’ifaranga risanzwe, kubera ko bashaka gukira byihuse, ngo bahimba ifaranga ry’icyuka abantu barabiyoboka.

Ati "Twebwe icyo tugira abantu ho inama, mwirinde ibi bintu, nta mabwiriza abigenga ahari, twebwe nk’Igihugu duhimba amafaranga dushingiye ku mutungo w’Igihugu, aba afite ikiyahagarariye, ibya Crypto ni ibinyoma, icyakora aho bigeze biraza gusenyuka."

Rwangombwa avuga ko ikoranabuhanga rikoresha ’Crypto’ ari ryo ngo ririmo kwifashishwa mu kwihutisha gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Digital, ryo ritangwa na za Banki Nkuru.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko muri Gashyantare umwaka wa 2023, BNR izaba yamaze gusohora raporo ya mbere ku mikoreshereze y’ifaranga rya Digital, akamaro karyo, uburyo rizakora n’icyo bisobanura.

Inama Rwangombwa avuga ko aheruka kwitabira yahuje abayobozi ba za Banki Nkuru z’ibihugu, ngo yanzuye ko bahagarika ibigo bikora ivunjisha bikanabikuza mu mafaranga afatika ku bantu bafite amafaranga ya Crypto currency.

Kugeza ubu igihugu cya Equateur muri Amerika y’Epfo ni cyo cya mbere ku Isi cyemeje ikoreshwa ry’ifaranga rya ’Crypto’, ariko ibindi bikomeje kugaragaza impungenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Crypto currency hejuru cyane. Banki yacu ikwiye kwiga uburyo yabana na crypto currency naho kuyicaho byo ntibishoboka. Abanyarwanda bamaze kugira ikoranabuhanga ritatuma basigara inyuma muri crypto currency. Naho digital currency izajya ikoreshwanya na crypto currency. Mwibaze iyo tuza kugira abantu 1000 bakoze mine ya Bitcoin. Urwanda ruba rugeze kure cyane. Crypto currency ntiwayihagarika. That’s it.

Alia yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Hi, gukoresha cryptocurrency ninyiza maze imyaka 3 nyikoreaha ibonekamo :-akazi. Ubucuruzi nizindi services nyishi hari nibihugu biba bifite ATM machine Ubikuzaho uramutse uzifite ushaka kumenya byinshi uko wayikoresha wayikoramo business ukunga wibereye Iwawe hamagara kuri +250789099722 cg 250737500103

Davis yanditse ku itariki ya: 26-12-2022  →  Musubize

Kubwa cyrpto abanyarwanda benshi cyane babayeho neza kurusha abanyaburayi ibaze gukorera Kashi wibereye home ubwo muzikuyeho muragirango nongere njye kwikorerera abaturanyi ifumbire inzu nziza tuzikesha crypto ahubwo mudushyigire twibereho natwe nkabazungu mudushishikariza gukoresha ikorana buhanga none Internet twayikoresha iki kindi ntampamvu yo kwirirwa tubumba amatafari tugasaza imburagihe kubera umuruho mutureke twikorere munadufashe murebe ngo amazu meza arazamuka Kigali buri munsi

Gasigwa yanditse ku itariki ya: 23-12-2022  →  Musubize

Nagirango mbaze ibindi bita Pi byo biremwe hano iwacu mu RWANDA?

Byiringiro Gad yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Do you think that can keep our economy stable bro ...??

Jajjaas yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Crypto currency ntacyo itwaye kuko abazikoreye mining zarabakijije cyane ahubwo nibashireho ibigo byinshi bizivunja munoti nange ubu ndimo gukora mining Kandi ndabyizeye ko izankiza murakoze

Honore yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

umaze gukuramo angahe?

steven yanditse ku itariki ya: 23-04-2024  →  Musubize

Hello, Ibigo 2 byemerewe kuvunja crypto mu Rwanda ni ibihe?

Eddy yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

Oya cryptocurrency zitunze benshi. Cyane nk’abakora feature trading mu ma wallet like Binance. Bakuyeho gukora exchange benshi bahomba cyane. Babireke kuko ubikora agahomba nubundi arabyimenyera.

Elijah yanditse ku itariki ya: 18-12-2022  →  Musubize

Hhhh hubwo later zimwe nazimwe zifite ubwobako abantu bangiye kwigenga kumitungo yabo ijyanye nifaranga itamenya numubare wamafaranga umuntu atunze ikindi Banks zizavaho burumwe azaba fite Bank ye kuri telephone, Inama nangira Rwangobwa nibashake uburyo crypto currency zitangira kuvujishwa mumanyarwanda Naho ubu byararangiye mugihungu Crypto irakoreshwa cyane cyane arega twavuye muranaloge ubuturi muri digital cyeretse isi nirimbuka nakizakuraho Crypto currency ryamaze gutera intabwe irenze iyumwana wumuntu. Umurwanda a hubwo nibo bakoresha Crypto currency cyane cyane, Nayo ma bank muvuga ararikoresha cyane, That’s business.

Kamari yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

Niko kuri cryptocurrency zimaze gucyiza abatari bacye. Ntamushinga ndabona ushobora gushoramo 1M mumwaka ukaba ufite 50M ark muri cryptocurrency birashoboka, ubworero kuzamagana kwaba ari ukudindiza abanyarwanda mwiterambere

Baramuste bakuyeho cryptocurrency jyewe nta ejo hazaza naba mfite gusa kuzikura nabyo nabwo byashoboka kuberako zitashobora gukuricyiranwa na Leta

IZERE Gad yanditse ku itariki ya: 21-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka