BK yiyemeje kugeza kuri 90% by’abakiriya bakoresha ikoranabuhanga

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), buratangaza ko bwifuza kugeza kuri 90% by’abakiriya bayo, bahabwa serivisi bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Hari serivisi nyinshi zitandukanye zirimo kwishyura imisoro umuntu ashobora gukora yifashishije telefone ye
Hari serivisi nyinshi zitandukanye zirimo kwishyura imisoro umuntu ashobora gukora yifashishije telefone ye

Ibi bitangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, ku cyicyaro gikuru cya BK ndetse no ku mashami yayo atandukanye mu Mujyi wa Kigali, habaye umuhango wo kumurikira abakiriya zimwe muri serivisi iyo Banki itanga hifashishijwe ikoranabuhanga (BK Digital Day), no kubibutsa ko bitakiri ngombwa ko serivisi zose umuntu yifuza ashobora kuzibona gusa kuri Banki, kuko hari izo ashobora kubona yifashije telefone igendanwa cyangwa mudasobwa.

Uretse kuba uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga bufasha abakiriya kudakoresha amatike bajya kuri Banki, ngo ni uburyo bwiza bufasha BK kugera ku bakiriya benshi kandi hatifashishijwe amashami yayo atandukanye ari hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko hari amashami amaze kugeza umubare ushimishije w’abakiriya bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, ku buryo byayifashije kuzamura umubare w’abarikoresha, bakaba bageze ku rwego rushimishije n’ubwo bafite intego yo kugera kuri 90%.

Ati “Tugeze ahashimishije, turi hafi kuri 70% y’abakiriya bacu bakoresha ikoranabuhanga, intego yacu ni ukugera kuri 90%, nicyo gituma uyu munsi twegereye abakiriya bacu tukabaganiriza, tugahemba n’abakozi bacu kugira ngo akazi gakomeze, ku buryo tuzagera mu kwezi k’ukuboza dufite abantu benshi bakoresha ikoranabuhanga”.

Ni kunshuro ya mbere BK Digital Day ibayeho ariko ngo bizakomeza ku buryo izajya ikorwa buri kwezi
Ni kunshuro ya mbere BK Digital Day ibayeho ariko ngo bizakomeza ku buryo izajya ikorwa buri kwezi

Muri uyu muhango hanahembwe amwe mu mashami ya BK, yahize ayandi mu gufasha abakiriya mu buryo bwo kumva neza no gukoresha ikoranabuhanga igihe bakeneye serivisi zitandukanye, aho ishami rya Huye ariryo ryahize ayandi, rikurikirwa n’irya Nyagatare hamwe nirya Kabuga.

Umuyobozi Mukuru uyobora igice cy’Amajyaruguru, Amajyepfo ndetse n’Uburengerazuba muri BK, Jean de Dieu Habanintwari, avuga ko nta banga ridasanzwe bakoresheje, uretse kuba abakiriya babo barahise bumva vuba uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga bakanabyitabira.

Yagize ati “Abakiriya bagera ku 4500 barangije kujya mu ikoranabuhanga, ikintu cyiza twabonyemo ni uko cyera twagiraga imirongo myinshi mu ishami ryacu, ugasanga abantu baje gushaka serivisi ariko imirongo ni myinshi. Izo serivisi rero bazaga kureba zimukiye mu ikoranabuhanga, ku buryo kugeza uyu munsi nta mirongo iba ihari, n’uhaje ahamara iminota micye agahita yongera akagenda”.

Ishami rya Huye ryahembwe nk'iryahize ayandi mu kugira abakiriya benshi bakoresha uburyo bw'ikoranabuhanga
Ishami rya Huye ryahembwe nk’iryahize ayandi mu kugira abakiriya benshi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga

Umwe mu bakiriya ba BK, Kigali Today yavuganye na we witwa Evariste Nsengiyumva wo mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko asanzwe akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa BK Mobile Banking, kandi ngo kuva yatangira kubukoresha hari byinshi bwamufashije.

Ati “Ni serivisi nkoresha nohereza amafaranga nkoresheje telefone yanjye ntiriwe njya gutonda umurongo kuri banki, bikaba byaratumye mbasha gukora akazi kanjye mu gihe gito kandi cyihuse, kuko ntabwo ngitakaza umwanya njya muri banki”.

Uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga bwafashije cyane Banki ya Kigali, kugabanya imirongo yakundaga kugaragara ku mashami yayo atandukanye, binabongerera abakiriya, kubera ko hari benshi batifuza guhora bajya gushaka serivisi bakeneye aho Banki iri.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi aganira n'abakiriya
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi aganira n’abakiriya

Kuri ubu serivisi umukiriya wa Banki ya Kigali ashobora kubona yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga zirimo, kwishyura umuriro, amazi, imisoro, amafaranga y’ishuri, kubika no kubikuza, serivisi z’Irembo, kohereza amafaranga muri Banki iyo ari yo yose ndetse no kubona inguzanyo y’igihe gito y’amafaranga agera ku bihumbi 500.

Banki ya Kigali ifite amashami 68 ari hirya no hino mu gihugu, bakagira abakiriya barenga miliyoni esheshatu.

Wari umwanya wo gusobanurira abakiriya serivisi za BK zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Wari umwanya wo gusobanurira abakiriya serivisi za BK zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze gukomeza gukoresha ikoranabuhanga,ariko se nk’abakiriya bayo barikorsha twebwe tugenerwa iki?ikindi tujya twumva ko imigabane ya banki igenda izamuka ariko nkatwe abanyamuryango ntacyo tujya tubona nk’inyungu zagezweho.

NTAGANZWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 31-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka