BK yatanze urubuga urubyiruko rwigiramo kubona amafaranga

Banki ya Kigali(BK) yahamagariye urubyiruko rw’abahanzi kwitabira igitaramo cyiswe ’BK Times’ kizajya kibera ku ikoranabuhanga no kuri televiziyo, aho abidagadura banamenya uburyo babona amafaranga n’icyo bayakoresha.

Nshuti Thierry ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali
Nshuti Thierry ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali

Urubyiruko n’abandi Banyarwanda muri rusange bazajya bareba ibitaramo BK yatumiyemo abahanzi, ariko banyuzemo bumve n’ababagira inama cyangwa ababarangira uburyo babona amafaranga.

Iyi gahunda yatangijwe n’Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya BK, Thierry Nshuti ku cyumweru tariki 28 Kamena 2020, igendera ku ntego ya BK igira iti "Financially Transforming Lives" wagenekereza mu Kinyarwanda uti "Guhindura ubuzima gushingiye ku imari".

Ikiganiro cya BK kizajya kiba (live )buri ku cyumweru isaa tatu z’ijoro(21h00) kuri televiziyo yitwa Isibo, ku rubuga rwa Youtube rwa BK ari rwo https://www.youtube.com/channel/UCqmk7hJyss06MofCMSZXeMQ,
cyangwa kuri Facebook https://web.facebook.com/BankofKigali/

Umuyobozi muri BK, Thierry Nshuti avuga ko bifuza kubona umwuga w’ubuhanzi ukorana na serivisi z’imari, kuko ngo gukunda umuziki ariko udateza imbere imibereho y’uwukora ntacyo byaba bimaze.

Agira ati "Ubuhanzi ni umwuga nk’indi, haracyari indirimbo ishobora gukorwa n’ amafaranga ibihumbi 200, ariko wabaza umuntu impamvu itasohowe akakubwira ko yabuze ubimufashamo(Manager), uwo ni umuhereza amafaranga, kandi nyamara adasiba gucurangira abantu mu bukwe cyangwa mu kabari".

Nshuti avuga ko yabonye abahanzi ari abantu babona amafaranga menshi ariko akabaca mu myanya y’intoki kubera ko ari zo ziba zayakiriye nta konti bagira muri banki.

Akomeza avuga ko abavuga ko bubatse amateka ariko nta mateka y’uburyo bagiye bizigamira muri banki bagira, badashobora kwagura imishinga yabo ngo igere ku rwego rw’ikigo giteza imbere ubuhanzi mu buryo burambye.

Nshuti ati "Banza wubake amateka, amateka wubaka si ukuvuga ngo ukorera amafaranga menshi, ahubwo se duke wabonye two watubitse hehe!"

"Ka kazi bakora mu tubari, mu bukwe,...babyishyurwa he! Ibyo kuvuga ngo bayaguhereye mu bukwe, nuza muri Banki (gusaba inguzanyo) ntacyo tuzavugana".

"Burya iyo nta mateka ufite muri banki, n’ubwo waba ubona amafaranga abarirwa muri za miliyari ariko uyahabwa mu ntoki, nta kintu twavugana(nta nguzanyo wabona)".

Mushyoma Joseph uyobora EAP
Mushyoma Joseph uyobora EAP

Umuyobozi w’Ikigo East African Promoters (EAP) giteza imbere ibitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festivals’, Mushyoma Joseph avuga ko imicungire mibi y’umutungo w’abahanzi ari imbogamizi ku iterambere ry’uyu mwuga.

Ashyigikiye gahunda ya BK yo kwigishiriza abantu mu bitaramo, aho avuga ko ari uburyo abantu benshi bazahinduka mu myumvire bakareka gusesagura.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival biterwa inkunga na BK byo mu byumweru bibiri bishize, byitabiriwe n’abahanzi Bruce Melody na Igor Mabano, ndetse bikaba byaranabereyemo imurika ry’imyambarire n’amarushanwa y’imivugo.

Reba muri iyi Video uko aba bayobozi basobanura ibijyanye n’iyi gahunda:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka