BK yashyiriyeho abakiliya bayo inguzanyo ‘Turikumwe Special Loan’ yo kubagoboka mu bihe bya COVID-19

Banki ya Kigali (BK), iratangaza ko mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo bashobora guhura n’ibibazo by’ubukungu muri ibi bihe bya Coronavirus, yabashyiriyeho inguzanyo yise “Turikumwe Special Loan”, bashobora gusaba bibereye mu ngo zabo, bakayihabwa mu masaha 48.

Ushobora kwaka Turikumwe Special Loan ukayibona mu masaha 48
Ushobora kwaka Turikumwe Special Loan ukayibona mu masaha 48

Banki ya Kigali ivuga ko iyo nguzanyo ishobora gusabwa n’umuntu usanzwe afite indi nguzanyo muri BK, ndetse n’usaba inguzanyo bwa mbere akaba ashobora kuyihabwa.

Umukiliya yemerewe guhabwa inguzanyo ingana n’inshuro ebyiri z’umushahara we, ariko ikaba itarenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Usabye iyo nguzanyo yishyura ubwishyu rusange butarenga 60% by’umushahara we, kandi akemererwa kuba yatangira kuyishyura nyuma y’amezi atatu ayihawe.

Uwahawe iyo nguzanyo yishyura mu gihe cy’amezi 12, ku nyungu ya 15.5% ku mwaka, kandi uwasabye iyo nguzanyo iyo ayishyuye mbere y’igihe yihaye, nta kiguzi asabwa.

Uko wasaba inguzanyo ya Turikumwe Special Loan:

Mu gihe umukiriya usaba inguzanyo asanzwe afite indi muri BK, akaba kandi afite ibikoresho by’ikoranabuhanga mu rugo iwe, asabwa kuzuza fomu (form) iri ku rubuga rwa BK kuri https://bit.ly/2xK2TQs, akayisinyaho, akayisikana (scan), hanyuma akayohereza kuri [email protected].

Mu buryo bwo korohereza abakiriya bagana Banki ya Kigali, abakiliya bashobora kwandika ibaruwa isaba “Turikumwe Special Loan” batarinze bava aho bari. Iyo baruwa igomba kuba irimo amazina y’umukiliya, aho utuye, nomero y’indangamuntu cyangwa pasiporo y’usaba inguzanyo, irangamimerere, n’amazina y’uwo bashakanye (aho biri ngombwa).

Iyo baruwa kandi igomba kuba igaragaza akazi usaba inguzanyo akora, (kontaro ya burundu cyangwa y’igihe gito/ igihe izarangirira niba ari igihe gito), imyaka amaze mu kazi, umushahara ahembwa buri kwezi, ubwoko bw’inguzanyo yifuza gusaba, amafaranga yifuza, igihe yifuza kuyishyuramo hamwe na nomero ya konti.

Nyuma yo kwandika iyo baruwa usaba inguzanyo asabwa kuyisinyaho, akayisikana cyangwa akayifotora, akohereza ifoto y’ibaruwa yanditse, iy’indangamuntu ye n’iy’uwo bashakanye (mu gihe ari ngombwa), hanyuma akabyohereza kuri [email protected].

Ku mukirya usaba inguzanyo bwa mbere muri Banki ya Kigali, asabwa, kuzuza fomu yo gusaba inguzanyo cyangwa akandika ibaruwa (nkuko byasobanuwe haruguru).

Asabwa kandi kugaragaza umushahara na seritifika ya ‘lump sum’ (uyifite), kugaragaza icyerekana umushahara we aherutse guhabwa ‘pay slip’ (uyifite), kopi y’indangamuntu na kopi y’indangamuntu y’uwo bashakanye.

Asabwa kandi kugaragaza icyemezo kigaragaza ko ahemberwa muri BK (si ngombwa ku bakiliya basanganywe inguzanyo muri Banki ya Kigali), icyemezo kigaragaza ko umukoresha azajya amuhembera muri BK (ni ngombwa ku bakiliya badafite inguzanyo muri Banki ya Kigali), hamwe n’uwo bashakanye, bagasinya ibaruwa yanditse isaba inguzanyo, hanyuma akohereza ibisabwa byose byavuzwe haruguru kuri [email protected].

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Njyewe nashakaga gufata turikumwe loan ariko nagize imbogamizi kumabwiriza mwatanze ntabwo mwadusobanuriye niba ingaragu yemerewe inguzanyo cyangwa niba itabyemerewe murakoze

MIZERO Clement yanditse ku itariki ya: 4-06-2020  →  Musubize

Mfite ikibazo nanjye nasabye loan ya turikumwe kuwa gatatu arko sindamenya niba narayemerewe cy ntazayihabwa kuko 48hrs zararenze na deadline mwashyizeho ndabona ihuye na weekend, dukomeze dutegereze muzaduhamagara

Nkurunziza noel yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

hello,iyo form umuntu yayibona ate?

Maniragaba Gratien yanditse ku itariki ya: 22-04-2020  →  Musubize

Asyiii naringizengo !ko mbona ari ibyabanyamishahara gusa se !? Busines s zisanzwe se erega twese twaheze munzu .mudutekerezeho

Luc yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Ni byiza pe. Ubwishyu rusange bungana na 60% y’umushahara bivuga iki?

Theo yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka