BK yashoye Miliyari 150Frw mu buhinzi

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), buvuga ko bwashoye amafaranga abarirwa muri Miliyari 150 mu buhinzi n’ubworozi, mu gihe cy’imyaka itanu uhereye muri uyu wa 2023, mu rwego rwo kugira uruhare mu kubiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi aganira n'abakiriya b'iyo Banki
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi aganira n’abakiriya b’iyo Banki

Byagarutsweho ubwo habaga ibiganiro no gusangira n’abakiriya ba BK bahagarariye abandi bo mu Turere twa Huye, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, ndetse n’ubuyobozi bw’iyo Banki, igikorwa cyabereye i Huye ku gicamunsi cyo ku itariki ya 5 Gicurasi 2023.

Alexis Bizimana ushinzwe inguzanyo zirebana n’ubuhinzi muri iyi Banki, yasobanuye ko BK yiyemeje kujya itanga inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi, nyuma yo kubona ko kuri buri gihe cy’ihinga, hari Tiliyari na Miliyari 300 by’Amafaranga y’u Rwanda, ashorwa mu buhinzi bwa Kawa, icyayi, ibigori, umuceri n’ibirayi ndetse n’ubworozi bw’inkoko n’inka.

Yagize ati “Twashoyemo Miliyari 150 kandi ku bufatanye n’ibigega bya Leta bigera kuri bine, tuzajya duha abakiriya bacu inguzanyo zo kwishyura mu buryo buhendutse, ugereranyije n’ubusanzwe, tugendeye ku biteganywa n’ibyo bigega.”

Mu bigega avuga harimo icyagenewe ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (Export Grow Fund), harimo icyayi na kawa, abafashe inguzanyo bijyanye bishyura ku nyungu ya 12%, n’ikigega cy’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT), abafashe inguzanyo bishyura ku nyungu ya 8%.

Hari n’ikigega cyunganira abahinzi-borozi (Interest Subsidy Program), kiri muri Banki itsura Amajyambere cyunganira abafashe inguzanyo ho 8% ku nyungu baba bagomba kwishyura, hakaba n’Ikigega cyo kuzahura ubukungu cya kabiri (Economic Recovery Fund II), cyahawe izina rya Hatana, aho abahawe inguzanyo bishyura 60% byayo ku 8%, naho 40% gasigaye kakishyurwa ku nyungu isanzwe y’iyi banki.

Bizimana ati “Bitewe n’ingano y’inguzanyo yatswe, usanga uhuje inyungu y’iyo 60% ndetse na 40%, usanga uwatse inguzanyo yishyura ku nyungu yo hagati ya 10.5% na 11%.”

Alexis Bizimana yasobanuye iby'inguzanyo BK yiteguye gutanga mu gihe cy'imyaka itanu
Alexis Bizimana yasobanuye iby’inguzanyo BK yiteguye gutanga mu gihe cy’imyaka itanu

Banki ya Kigali kandi ngo itanga inguzanyo zitagombera ingwate ku makoperative, igihe akeneye inguzanyo itarenze miliyoni 50Frw.

Mu bindi byaganiriweho harimo kuba abakiriya ba BK barifuje kujya bihutishirizwa serivisi, kuko hari ubwo usanga gishe zidafite abazikoreramo, kandi hari igihe abakiriya bahahurira ari benshi bakahatinda. Hagaragajwe ko hari n’igihe kubona inguzanyo bitinda, hatangwa n’icyifuzo cyo kugabanyirizwa inyungu basabwa, kuko ngo iya 18% muri rusange ari amafaranga menshi.

Gervais Butera Bagabe, ukuriye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye watanze iki gitekerezo, yagize ati “Inguzanyo nyinshi usanga zunguka 18%, kandi urebye ubucuruzi dukora ubona ari amafaranga menshi. Yego si BK biturukaho, ariko ku bufatanye na Leta harebwa ko itagabanukaho gatoya. Byafasha izindi bizinesi kuvuka, n’izihari zigakomera kuko uko bimeze ubu hari ubwo uhuza imibare ukabona biraremereye.”

Hifujwe kandi ko BK yarushaho kugaragara mu Turere, urugero nko kuba bajya bafasha ikipe ya Mukura, kandi ko byayifasha mu kubona abakiriya bashyashya bakorwa bifitiye abaturage akamaro.

Ku kibazo cya gishe ziba zitarimo abakozi, Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko igisubizo gihari, ari uko barimo gushaka uko abakiriya barushaho kwifashisha ikoranabuhanga.

Abakiriya ba BK bahagarariye abandi muri Huye, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, mu biganiro no gusangira i Huye
Abakiriya ba BK bahagarariye abandi muri Huye, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, mu biganiro no gusangira i Huye

Naho ku bijyanye no kuba BK yarushaho kugaragara mu turere, ngo hari ibyo ikora birimo gufasha ikipe y’Amagaju n’inyubako y’imikino y’i Kigali ya Arena, byatumye ubu yitwa BK Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka