BK yaguha inguzanyo ya Miliyoni 50Frw mu masaha atarenga 15

Banki ya Kigali (BK) irajwe ishinga no kwita ku bifuza gutera imbere bose, yemwe n’abagerageje amahirwe ariko ibikorwa byabo bigahura n’imbogamizi, ibyo byose BK irabasanga bakongera bakubaka ubushobozi bwabo bugakomera nka mbere.

Ni muri urwo rwego BK itangaza ko yatangije uburyo bushya kandi bwiza bwo gutanga inguzanyo yihuse mu gihe gito, mu rwego rwo gukomeza guha serivisi zinoze abakiriya bayo, aho bitarenze amasaha 15 umukiriya wa BK aba yemerewe inguzanyo nibura igera kuri Miliyoni 50Frw.

Muri gahunda yayo bise BK QUICK+, Banki ya Kigali igaragaza ko ubwo buryo bushya buzagira uruhare mu gufasha abakiriya bakeneye inguzanyo yihuse kubashaka nko kugura ubutaka, kugura imodoka, kuvugurura ishoramari cyangwa abakeneye amafaranga yo kugoboka ibikorwa by’ubucuruzi mu masaha 15.

Iyo nguzanyo ishobora guhabwa abasanzwe ari abakora bizinesi cyangwa abakorera imishahara, aho bayisaba hifashishijwe ikoranabuhanga, bitabaye ngombwa ko bagana ishami rya banki ya Kigali.

Uko bikorwa rero ni ukujya muri telefone igezweho (Smart phone), ukinjizamo Porogaramu ya BK Mobile App, cyangwa Internet Banking, ukinjira muri konti yawe ukoresha, ugakanda ahanditse (more) ugakomeza ahanditse (Loans), ukajya ahanditse BK Quick ukohereza ibisabwa ngo ubone inguzanyo.

Banki ya Kigali igaragaza ko uburyo bwayo bw’ikoranabuhanga busuzuma byose bisabwa ngo uhabwe inguzanyo, yaba ibijyanye n’umushahara wawe, imiterere y’akazi kawe n’uburyo usanzwe ufatamo inguzanyo.

Iyo byose bimaze gusuzumwa, ikoranabauhanga rikoherereza inyandiko y’amasezerano y’uwaka inguzanyo, usinya n’ubundi mu buryo bw’ikoranabuhanga noneho inguzanyo ikoherezwa kuri konti yawe bitarenze amasaha 15.

Umuyobozi ushinzwe iby’ikoranabuhanga rya BK mu gutanga inguzanyo Désiré Rumanyika, avuga ko ikoranabuhanga ari kimwe mu byo BK ishyize imbere, mu gutanga serivisi zinoza kandi zihuse mu buryo bwizewe bufasha abakiriya bayo.

Agira ati “Twiyemeje gukomeza kunoza uburyo bw’ikoranabuhanga, mu rwego rwo gutuma abakiriya bacu bicungira neza amafaranga yabo mu buryo bwiza kandi bwuje umutekano, gahunda ya BK QUICK+ rero ni ije kongerera amahirwe abifuza amafaranga yabafasha kwiteza imbere no kuvugurura ishoramnari ryabo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriweho! Twari turi kubona umuntu yifuza kugira icyo yasobanuza yahamagara kuri telefone, none bibaye bishoboka mwazaduha inimero twabarizaho. Murakoze.

HATEGEKIMANA JEAN de Dieu yanditse ku itariki ya: 2-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka