BK-Urumuri: 25 bazahugurwa bamaze kumenyekana

Banki ya Kigali (BK Plc) hamwe n’Ikigo Inkomoko giteza imbere amahugurwa, byamaze gutoranya ba rwiyemezamirimo bato 25, bagiye guhugurwa mu mezi atandatu aho abazitwara neza kurusha abandi bazahabwa inguzanyo yishyurwa nta nyungu bongeyeho, muri gahunda yiswe BK-Urumuri.

Abantu 25 bazahugurwa muri BK-Urumuri bamaze kumenyekana
Abantu 25 bazahugurwa muri BK-Urumuri bamaze kumenyekana

Iki ni icyiciro cya gatandatu cy’iyi gahunda ngarukamwaka, aho abantu bafite ibigo bito n’ibiciriritse (cyane cyane abagore n’urubyiruko) bamara amezi atandatu bahugurwa, nyuma bamwe bagahabwa inguzanyo.

Umujyanama Mukuru mu kigo Inkomoko, Emmanuel Gashagaza, avuga ko ba rwiyemezamirimo 25 batoranyijwe mu busabe bwa benshi babonye amatangazo ku mbuga za murandasi, zirimo urw’icyo kigo no mu bindi bitangazamakuru binyuranye.

Gashagaza avuga ko aba ba rwiyemezamirimo bato bagiye kumara amezi atandatu bahugurwa na Inkomoko mu bijyanye no kumenyekanisha ibyo bakora no kubyamamaza, gushaka abaguzi, gucunga imari, ndetse no gutanga imisoro nk’uko bikwiye.

Gashagaza agira ati “Abamaze guhugurwa (na Inkomoko mu byiciro bitanu byarangiye barenga 130), 100% ubucuruzi bwabo bufite aho bwavuye n’aho bugeze, 92% bahangiye abandi imirimo mishya kubera ko ubucuruzi bwateye imbere, 95% muri bo bavuga ko bumva basubira guhugurwa na Inkomoko.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibigo bito n’ibiciritse (SMEs) muri Banki ya Kigali, Darius Mukunzi avuga ko uretse amahugurwa, aba ba rwiyemezamirimo bazajya no mu mwiherero, nyuma habeho gutoranyamo abazahatanira guhabwa inguzanyo.

Mukunzi agira ati “Inkomoko ibafasha kumenya ahari intege nke mu kugurisha cyangwa gucuruza, niba bafite ubushobozi bwo kumenya uko bishyura imisoro, ikindi bikabafasha cyane cyane kumenya uko basaba inguzanyo ndetse n’ikenewe mu bucuruzi bwabo.”

Avuga ko ba rwiyemezamirimo bakeneye ubumenyi bubafasha kumenya ingano y’amafaranga bakeneyemo inguzanyo mu nyungu z’ubucuruzi bwabo. Ayo makuru ni yo impuguke zishingiraho zifata umwanzuro w’inguzanyo rwiyemezamirimo agomba guhabwa.

Uwitwa Theodore Ishimwe ufite ikigo cyitwa Cinetie gicuruza amafilime kuri murandasi, avuga ko nabona iyo nguzanyo itagira inyungu izamufasha kumenyekanisha ibyo akora.

Mugenzi we Annick Umutibagirana ufite uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi, avuga ko mu gihe yabona inguzanyo izamufasha kumenyekanisha ibyo akora no kwagura isoko ryabyo.

Darius Mukunzi ushinzwe SMEs muri BK
Darius Mukunzi ushinzwe SMEs muri BK

Avuga ko mu Rwanda no mu mahanga aho acuruza amavuta yo kurya no kwisiga avuye mu mbuto za avoka, muri cesame, muri karoti no mu buki, arimo kurushaho gukenerwa cyane.

Umutibagirana agira ati “Abaguzi baza kuyashaka bakayabura, ni yo mpamvu nifuza gukora menshi kurushaho”.

Biteganyijwe ko abazahabwa inguzanyo bazatangazwa nyuma y’amahugurwa agiye kumara amezi atandatu, akazasozwa mu kwezi k’Ukuboza k’uyu mwaka wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka