BK mu bafatanyabikorwa n’abaterankunga bakomeye ba IDF
Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’indi mishinga iri mu ruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Banki ya Kigali (BK), yateye inkunga Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Aborozi n’abatunganya ibikomoka ku mata (Regional Dairy Conference Africa), irimo kubera mu Rwanda.

Ni inama y’iminsi ine yatangiye guhera kuri uyu wa Kane tariki 29, ikaba ihurije hamwe aborozi, impuguke n’abandi bafite aho bahuriye n’ubworozi, barenga 500 bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika, birimo u Rwanda, Cameroon, Ethiopia, Malawi, Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe, Nigeria, Sudan, Tanzania, Kenya na Uganda.
Uretse abo mu bihugu by’Afurika hari n’abaturutse ku yindi migabane barimo u Buhinde, New Zealand, Ireland, u Bwongereza na Amerika, kugira ngo bigire hamwe icyakorwa kugira ngo ubworozi butanga amata n’ibiyakomokaho burusheho gukorwa kinyamwuga, hagamijwe kongera umusaruro w’amata ku mugabane w’Afurika.
BK yiyemeje gushyigikira iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda itanga ibisubizo mu gufasha abari muri urwo rwego, bakoroherezwa kubona amafaranga kugira ngo bagure ibikorwa byabo binyuze mu kongera umusaruro.
Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Aborozi n’Abatunganya ibikomoka ku mata, Florence Musiime Umurungi, avuga nubwo hari byinshi bazigira muri iyi nama mu gihe cy’iminsi ine izamara, ariko hari n’ibyo bamaze kugeraho babifashijwemo n’ibigo by’imari birimo BK, bazasangiza abayitabiriye.
Ati “Hari byinshi bazatwigiraho, cyane cyane uburyo amakoperative yacu yubatse, uburyo amata agemurwa, uburyo ubuziranenge bwitaweho, ndetse n’iriya gahunda ya Leta yadushiriyeho y’ubwishingizi bw’inka zitanga umukamo, ‘Tekana muhinzi mworozi urishingiwe’, ntabwo iri mu bihugu byinshi, n’aho iri, iri ku giciro cyo hejuru cyane, ku buryo nta usanga mu bihugu byinshi nta n’ihari.”

Eric Ntaganira umukozi muri BK, avuga ko batanga ubwishingizi ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byunganiwe na Leta n’ibitunganiwe na Leta.
Ati “Ubwunganiwe na Leta abahinzi n’aborozi bishyura 60%, Leta ikishyura 40%. Mu byo twishingira nko ku Nka twishingira impanuka, Inka yakubiswe n’inkuba, yariwe n’inzoka, yapfuye ibyara, ariko yabyajwe n’umuganga ubifitiye ububasha, yahuye n’indwara z’ibyorezo, ibyose byose n’ibyo twishingira ku nka zose zitanga umukamo hamwe n’inka z’inyarwanda. Mu yandi matungo twishingira harimo ingurube n’inkoko, ku buryo iyo ugize igihombo twishyura cya gihombo wagize.”
Abahuye n’igihombo barishyurwa kandi bakishyurirwa ku gihe, kuko kuva iyi gahunda itangijwe muri BK guhera mu 2021 kugeza uyu mwaka hamaze kwishyurwa agera muri miliyari 2.5RFW zirimo agera kuri miliyari 1.4 yishyuwe mu bworozi.
Umuyobozi mu ishami rishinzwe ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi abari mu ruhererekane rw’ibibikomokaho, muri BK, Winnie Ruzindana Gatarayiha, avuga ko bafite inguzanyo batanga ihabwa amakoperative akusanya umusaruro w’amata, aho bashobora guhabwa kugera kuri Miliyoni 50 nta ngwate yishyurwa mu gihe cy’imyaka itatu.
Ati “Bishyura bashyizeho inyungu iri hagati ya 9% na 18%, tukagira n’inguzanyo y’aborozi b’inka idafite ingwate, tuyiha aborozi b’inka bakorana n’amakusanyirizo bahabwa kugeza kuri 5 bishyura buri kwezi mu gihe cy’imyaka itanu.”

Aborozi bashobora no guhabwa inguzanyo izwi nka Investment Loan, igihe bifuje nko kubaka ikiraro ishobora kwishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu kandi yishyura inyungu iri hagati ya 8% na 18% bitewe n’uko uwayifashe asanzwe akorana na banki.
Uretse izi nguzanyo zo mu bworozi hari n’izindi nyinshi zitangwa mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’andi mahirwe yashyiriweho abari muri urwo ruhererekane, ku buryo abataragana banki ya Kigali bashishikarizwa kubikora kugira ngo bafatanye urugendo rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|