BK iraza kujya iguriza amakoperative y’ubuhinzi agera kuri Miliyoni 50 Frw nta ngwate
Ishami rishinzwe inguzanyo z’ubuhinzi muri BK (Banki ya Kigali), tariki 20 Ugushyingo 2024 ryasobanuriye abahagarariye amakoperative amwe n’amwe yo mu Ntara y’Amajyepfo ibijyanye n’inguzanyo bageneye ubuhinzi, bise "Kungahara na BK".
Mu byo abahagarariye amakoperative basobanuriwe kuri ubu bwoko bw’inguzanyo, harimo kuba BK itanga inguzanyo y’amafaranga atarenze miriyoni 50, yishyurwa mu mezi 12, ku makoperative ahinga umuceri, icyayi n’ibigori, ingwate ikaba ubwishingizi.
BK kandi yagennye inguzanyo kuri fagitire aho amakoperative ahabwa inguzanyo yo kwifashisha mu kwishyura abanyamuryango mu gihe rwiyemezamirimo atarabishyura, ikaba yishyurwa mu gihe cy’amezi atatu.
Abasobanuriwe iby’iyi nguzanyo bayishimiye, bavuga ko izabafasha cyane cyane igihe abanyamuryango bakeneye amafaranga byihutirwa nyamara "batarahembwa.
Uwitwa Claude yagize ati "Hari ukuntu umuntu aba akeneye amafaranga byihutirwa nk’ay’ishuri, akareba aho kugira ngo umwana agume mu rugo ngo amasomo amucike, ati reka nemere mfate ariya mafaranga, nunguke udufaranga dukeya, ariko umwana ajye ku ishuri."
Bashimye kandi kuba BK yarakuyeho gukata amafaranga ya buri kwezi ku bahafite konti.
Nka Elias Uzabakiriho uvuga ko nta gihe kinini gishize akorana na BK kuko yafunguje konti muri 2023 ati "BK iratanga serivise nziza ku bakiriya, isigaye imanuka ikegera abakiriya.
Bagufungurira konti aho uri, bakagusura, bitandukanye n’uko bakoraga mu minsi yashize."
Yungamo ati “BK iraza ikareba ngo ni iki uri gukora nyir’izina, yasanga ubirimo neza ikaguha andi mafaranga yasanga utabirimo ikakugira inama."
Beatrice Nkundiye we ati "BK Itanga amafaranga neza, igatanga n’inguzanyo neza idasiragije umuntu, nta kindi kintu twayinenga."
Undi na we ati "Twari tuzi ko ari banki y’abakire bajyanaho amafaranga menshi bakabika, twebwe mu buhinzi tukumva yuko udufaranga twatujyana ahandi ariko batugaragarije ko uko angana kose tuzajya tuyajyanayo. N’ubwo yamarayo umwaka wose, tuzajya tuyasanga ari ko akiri."
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kuba mwashizeho gahunda y’inguzanyo ku ma cooperative abayabamo babyishimire cyaneee
Nabazaga ese abakiriye ba BK batari muma cooperative bo mwabateganyirije iki cyane cyane urubyiruko ruri gutangira business?
Ibya bk get byarancanze ujyamo byoroshye nafunguje conti 2013kumafaranga naringurishija ahantu ngirango ntayajyanamurugo nkayangiza cg ngo baba bayanyiba ntarabona icyo nyakoresha nagiye kuyazana nyuma yamezi3 nsigayo bitanu bakataga 1000cya buri kwezi barayakata yase ashiraho bigerubwo bambwira ngo conti irasinziriye mbabwira ko ntazagaruka none bampamagaye muruku kwezi kwa11nyuma yimyaka11ngonzaze nishyurideniry81900ngo mbarimo ntanguzanyo bigenze bampa
Ibya bk get byarancanze ujyamo byoroshye nafunguje conti 2013kumafaranga naringurishija ahantu ngirango ntayajyanamurugo nkayangiza cg ngo baba bayanyiba ntarabona icyo nyakoresha nagiye kuyazana nyuma yamezi3 nsigayo bitanu bakataga 1000cya buri kwezi barayakata yase ashiraho bigerubwo bambwira ngo conti irasinziriye mbabwira ko ntazagaruka none bampamagaye muruku kwezi kwa11nyuma yimyaka11ngonzaze nishyurideniry81900ngo mbarimo ntanguzanyo bigenze bampa