BK Group yungutse miliyari 51.9Frw muri 2021, buri mugabane wunguka 28Frw

Ikigo BK Group gihuza Banki ya Kigali (BK Plc), Ubwishingizi (BK Insurance) hamwe n’Ikoranabuhanga (BK TECHOUSE), cyagaragaje inyungu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 51 na miliyoni 900, cyungutse mu mwaka wa 2021.

BK Group yungutse miliyari 51.9Frw muri 2021
BK Group yungutse miliyari 51.9Frw muri 2021

Ubuyobozi bwa BK Group buvuga ko iyi nyungu izatuma imikorere iba myiza muri uyu mwaka wa 2022, haba mu gutanga inguzanyo ku bifuza gushora imari mu Rwanda, ndetse no gusangira inyungu kw’abanyamigabane, aho buri mugabane wungutse Amafaranga 28.

Iyo nyungu BK Group yabonye muri 2021 yiyongereyeho 35% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020, kandi buri kigo ngo cyabonye inyungu y’imibarwa ibiri (two digits interest).

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yashimiye ibigo bigize BK Group kuba byaragize imikorere ituma haboneka inyungu nyinshi, bikaba ari inkuru nziza ku bashoramari bakorana na BK.

Yagize ati "Twishimiye ko abashoramari bazabona amafaranga 28 kuri buri mugabane, twibaza ko ari imikorere myiza cyane, tubijeje ko muri uyu mwaka tuzakomeza gukorana neza, inyungu igakomeza kugaragara, kuko turabona ko ubukungu bwongeye kuzahuka".

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

BK Group ivuga ko ikomeje kuvugurura imikorere itanga icyizere ko uyu mwaka wa 2022 uzavamo umusaruro, kandi ko ikomeje gukorana na Leta ku mbogamizi zidateganyijwe zishobora kuvuka, cyane cyane izashingira ku guta agaciro kw’Ifaranga ry’u Rwanda urigereranyije n’amadovize.

Inyungu BK Group yabonye ishingira ku bwizigame bw’abakiriya ba Banki ya Kigali bwageze kuri miliyari 974.5 muri 2021, ugereranyiye na miliyari 790.8 yabonetse mu mwaka wa 2020.

Iyo nyungu inashingira ku migabane yaguzwe muri 2021 na yo yageze kuri miliyari 285.3, mu gihe iyaguzwe muri 2020 yanganaga na miliyari 259.3Frw.

Umutungo (Total Assets) wa BK Group na wo warazamutse ugera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari igihumbi na 590 hamwe na miliyoni 400 muri 2021, uvuye kuri miliyari igihumbi na 304 Frw muri 2020.

Marc Holtzman, Perezida w
Marc Holtzman, Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya BK yashimye imikorere y’iyo Banki

Ni mu gihe inguzanyo yatanzwe muri 2021 yanganaga n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 990 na miliyoni 300, ivuye ku mafaranga miliyari 851 na miliyoni 100 muri 2020 (ikaba yariyongereye ku rugero rwa 16.2%).

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka