BK Group Plc yashyizeho Umuyobozi mushya w’Inama y’Ubutegetsi

Banki ya Kigali Plc yatangaje ko Eugene Ubalijoro yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, akaba azasimbura Rod Michael Reynolds uzasezera kuri uwo mwanya ku itariki ya 5 Gashyantare 2025, ubwo azaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Eugene Ubalijoro
Eugene Ubalijoro

BK Group Plc) ivuga ko ishimiye byimazeyo Reynolds ushoje inshingano ze, ngo zakozwe neza ndetse akaba yaragize uruhare rukomeye mu kwiyongera k’umusaruro w’iyi banki mu myaka ishize.

Itangazo rya BK Group Plc rigira riti "Komite Nyobozi hamwe n’abakozi bose ba banki bamwifurije ibyiza byinshi mu rugendo rwe rw’ejo hazaza."

Ishyirwaho rya Ubalijoro ryemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, umunyamigabane wa Banki ya Kigali.

Eugene Ubalijoro ni Umunyarwanda ufite ubunararibonye bw’imyaka irenga 30 mu kuyobora inganda zikora ibinyobwa, aho yatangiriye umwuga we mu Rwanda.

Muri iyo myaka, Ubalijoro yakoze muri Heineken International mu myanya itandukanye ijyanye n’ubucuruzi n’ubuyobozi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, i Burayi no muri Amerika.

Ubalijoro yanabaye Umuyobozi mu nama z’ubutegetsi za Heineken n’amasosiyete bafatanyije mu bihugu bya Sierra Leone, Panama, Bahamas, Saint Lucia, Costa Rica, Jamaica na Suriname.

Mu kwezi kwa Kanama 2020, Ubalijoro yagiye gukorera Molson Coors Beverage Company, uruganda rukomeye rw’ibinyobwa muri Amerika y’Amajyaruguru, rufite icyicaro i Chicago, aho yabaye umwe mu bayobozi b’ishami ry’Amerika(USA) nka Visi Perezida w’akarere k’Uburasirazuba, akorera i Dallas, Texas.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Revolver Brewery, ishami rya Molson Coors Beverage Company rikorera i Granbury muri Texas.

Ku itariki ya 1 Mata 2024, Eugene Ubalijoro yasezeye ku mirimo ye mu nganda z’ibinyobwa, ahitamo kwibanda ku kuyobora inama z’ubutegetsi zitandukanye ku rwego mpuzamahanga hamwe no kujya yitabira imikino mu bihugu by’u Rwanda no mu Bufaransa.

Eugène Ubalijoro afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Bucuruzi (Bachelor of Science in Business Administration) yakuye i Georgetown Washington DC muri Amerika mu mwaka wa 1986, hamwe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (MBA) yavanye muri Kaminuza ya Sherbrooke muri Canada mu 1989.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka