BK Foundation na Igire basinyanye amasezerano azafasha urubyiruko kwiteza imbere

BK Foundation n’Ibigo bitanu bifatanyije gushyira mu bikorwa umushinga ‘Igire’, basinyanye amasezerano azafasha urubyiruko rugera kuri 200 rwo mu bice bitandukanye by’Igihugu mu bikorwa bitandukanye bigamije kubafasha kwiyubaka no kwiteza imbere.

BK Foundation yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'ibigo bitanu bifatanya mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga Igire azafasha urubyiruko kurushaho kwiteza imbere
BK Foundation yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo bitanu bifatanya mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga Igire azafasha urubyiruko kurushaho kwiteza imbere

Ni amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024 hagati y’ubuyobozi bukuru bwa BK Foundation hamwe n’Ibigo bitanu byishyize hamwe mu gushyira mu bikorwa umushinga ‘Igire’.

Muri ayo masezerano hakubiyemo ko BK Foundation izafatanya n’ibyo bigo mu mushinga wabyo wa ‘Igire’ gufasha urubyiruko by’umwihariko impfubyi zirera, abangavu batwaye inda zitateguwe, abanduye n’abagizweho ingaruka na Virusi itera Sida, hagamijwe kubafasha kwiyubaka no kwiteza imbere.

Bimwe mu byo urwo rubyiruko ruzafashwa mu mibereho yabo ya buri munsi, harimo gusubiza mu ishuri abashobora kwiga, kugira ngo bige amashuri asanzwe cyangwa ay’imyuga, guhabwa amahugurwa mu micungire y’ifaranga ndetse n’ubujyanama mu bikorwa byabo bitandukanye byo kwiteza imbere, nko kwihangira imirimo, kubabumbira mu matsinda yo kwiteza imbere, kuzigama no kugurizanya.

Padiri Oscar avuga ko ubufatanye na BK Foundation buzabafasha gutuma ibikorwa byabo bigera kuri benshi
Padiri Oscar avuga ko ubufatanye na BK Foundation buzabafasha gutuma ibikorwa byabo bigera kuri benshi

Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda ari nawe wari uhagarariye imiryango ishyira mu bikorwa umushinga ‘Igire’ muri uyu muhango, Padiri Oscar Kagimbura, avuga ko amasezerano basinye agamije kubafasha kugira ngo bafatanye na BK Foundation kurushaho gufasha abagenerwabikorwa.

Ati “Twagiranye amasezerano na BK Foundation kugira ngo bya bikorwa dukora muri uwo mushinga birusheho kugirira akamaro abo dukorana nabo, uyu mushinga watangiye mu 2022, uzageza 2027, BK Foundation igiye kudufasha kugira ngo imbaraga zacu zirusheho kwiyongera kuko mu bufatanye imbaraga zirushaho kwiyongera, twari dusanzwe dukora ibikorwa, ubu hiyongereyeho ubufatanye na BK Foundation, bya bikorwa byacu bizarushaho kuba byinshi no kugera kuri benshi bishoboka mu guhindura ubuzima bwabo.”

Umuyobozi Mukuru wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, avuga ko basinyanye amasezerano n’ibigo bitanu bishyira mu bikorwa umushinga ‘Igire’, bakazafatanya kuwushyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire avuga ko ibizava muri ubwo bufatanye aribyo bizatuma bongera amasezerano
Umuyobozi wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire avuga ko ibizava muri ubwo bufatanye aribyo bizatuma bongera amasezerano

Ati “Uyu mushinga uratangira uyu mwaka, uzamara umwaka, duhereye ku byo bari batweretse bagenda bakora, twarabasuye tubona akazi kenshi bakora mu Turere 13, ariko uyu mushinga uzakorerwa mu Turere dutanu, bitewe n’ibizagerwaho nibwo tuzakomeza.”

Umuyobozi wa Achieve mu Rwanda ari nayo ishyira mu bikorwa iyo mushinga, Moise Mutabazi, avuga ko kuba bari basanzwe bakorana n’imiryango itari iya Leta bakaba bagiye gukorana na BK Foundation ari ishema.

Ati “Bisobanuye iterambere rirambye, kandi kuba abantu badategera gusa ku kuvuga ngo abanyamahanga ari bo baza gutera inkunga mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda, hakazamo ikintu cyo kuvuga ko hano mu Rwanda hari Abanyarwanda bumva bafite ubushobozi n’ubushake bwo kuba bafasha Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwabo, ibyo ni ikintu cyiza kuko imfashanyo ziraza ariko zifite igihe zirangira, ariko mu Rwanda tubashije kuvuga ngo hari ibyo tubashije gukora tukabikora iyo n’intambwe ikomeye cyane.”

Moise Mutabazi avuga ko kuba bagiranye amasezerano y'imikoranire n'ikigo nka BK Foundation ari iby'agaciro
Moise Mutabazi avuga ko kuba bagiranye amasezerano y’imikoranire n’ikigo nka BK Foundation ari iby’agaciro

Ibigo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye na BK Foundation birimo Caritas Rwanda, African Evangelistic Enterprise Rwanda (AEER), AXB Rwanda, YWCA Rwanda na DUHAMIC-ADRI, bakazafatanya mu mushinga uzakorerwa mu Turere twa Kicukiro, Kayonza, Muhanga, Nyamasheke na Rwamagana, ukazarangira utwaye arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, BK Foundation ikazagiramo uruhare rwa 40% by’ingengo y’imari izakoreshwa.

BK Foundation ni kimwe mu bigo bitanu bishamikiye kuri BK Group, gikora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha Abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere.

Padiri Oscar ubanza iburyo ari mu bashyize umukono ku masezerano
Padiri Oscar ubanza iburyo ari mu bashyize umukono ku masezerano
Ni amasezerano yashyizweho umukono n'ubuyobozi bukuru bw'impande zombi
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’ubuyobozi bukuru bw’impande zombi
Ingrid Karangwayire ashyira umukono ku masezerano
Ingrid Karangwayire ashyira umukono ku masezerano
Marianna uhagarariye Achieve mu Karere k'ibiyaga bigari
Marianna uhagarariye Achieve mu Karere k’ibiyaga bigari
Amasezerano BK Foundation yasinye azafasha urubyiruko mu bikorwa bitandukanye by'iterambere
Amasezerano BK Foundation yasinye azafasha urubyiruko mu bikorwa bitandukanye by’iterambere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka