Bizihije umunsi wo Kwibohora bamwenyura kubera ikiraro n’umuhanda bubakiwe

Ibyishimo byari byose ku batuye Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, ubwo ku itariki 04 Nyakanga 2023, u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora, aho icyabashimishije cyane ari umuhanda w’ibilometero 10 wa Kinoko-Mubuga-Nyabitare, babonye bawunyotewe.

Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose

Ngo ntabwo babonaga uburyo bageza umusaruro wabo ku masoko bikabateza igihombo, aho byajyaga bihagarika ubuhahirane hagati y’Akarere ka Gakenke n’uturere twa Muhanga, Ngororero, Nyabihu na Musanze, none uwo muhanda ukaba ubonetse, aho wuzuye utwaye asaga Miliyari imwe na Miliyoni 200Frw.

Abo baturage bamurikiwe n’ikiraro cyo mu kirere cyegereye isoko rya Vunga muri Nyabihu, aho gihuza Akarere ka Gakenke n’uturere turimo Ngororero, Nyabihu, Muhanga na Musanze, kikaba cyuzuye gitwaye twaye Miliyoni 203Frw.

Baboneyeho n’umwanya wo gutaha inzu ababyeyi babyariramo (Materinité), yubatse mu Kigo nderabuzima cya Gatonde, yuzuye itwaye Miliyoni 120Frw.

Ni ikiraro cyatwaye asaga Miliyoni 200Frw
Ni ikiraro cyatwaye asaga Miliyoni 200Frw

Ibyishimo byagaragaye ku maso y’abaturage aho bacinye akadiho inzira zose, cyane cyane bashimira Umukuru w’Igihugu ku bw’iterambere bamaze kugeraho, uyu mwaka bakaba bubakiwe ibikorwa remezo bifite agaciro kagera kuri Miliyari imwe na miliyoni 600Frw.

Ni ibikorwa remezo bagiye kubyaza umusaruro, ubukungu bwabo bukiyongera ndetse n’abana babo bakarushaho kwiga neza, nk’uko babitangarije Kigali Today.

Habyarimana Adrien ati “Murumva ko ntavuga neza, nasaraye kubera kwishima, hari abasaraye bavuga ibibi ariko njye nasarajwe no kwishimira ibikorwa Igihugu kimaze kutugezaho. Iki kiraro kigiye kudufasha mu buhahirane, ariko igikomeye cyane ni uko abana bacu biga muri GS Mugunga bagiye kwiga neza, ubundi imvura yagwaga bakaba bamara iminsi ibiri batiga”.

 Uyu muhanda uzabafasha mu migenderanire n'utundi turere
Uyu muhanda uzabafasha mu migenderanire n’utundi turere

Arongera ati “Iki kiraro ndabona ari drone batuzaniye kuko ntigisanzwe, ibyishimo byaturenze, ubuhahirane n’utundi turere bugiye gukorwa neza, ntabwo umusaruro uzongera kutuboreraho mvura yagwa itagwa, amafaranga tugiye kuyinjiza, ubukungu buzamuke”.

Kanziga Vestine ati “Ndishimye cyane kubera ibikorwa byiza Parezida yatugejejeho, rwose yatugejejeho iterambere ridasanzwe, yaduhaye ibitaro bya Gatonde aduha amashuri, none aduhaye umuhanda mwiza, nta modoka, moto cyangwa igare byajyaga binyura hano, none ziragenda neza, natwe abanyamaguru ntitukigenda dukandagira mu byondo, twaribohoye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko abatuye uwo murenge bari bafite inzitizi mu migenderanire, ndetse n’abagore bagiye kubyara bakagorwa no kugera ku bitaro. Avuga ko ibyo bikorwa remezo bigiye kongera iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, haba mu kwivuza, haba no mu migenderanire hagati y’abatuye Akarere ka Gakenke n’utundi turere.

Bishimiye inzu y'ababyeyi
Bishimiye inzu y’ababyeyi

Uwo muyobozi yasabye abo baturage gufata neza ibyo bikorwa remezo, babicungira umutekano kandi babibyaza umusaruro, mu rwego rwo kongera iterambere ryabo.

Ubwo batahaga ibikorwa binyuranye
Ubwo batahaga ibikorwa binyuranye
Bacinye akadiho
Bacinye akadiho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka