Bizihije isabukuru y’imyaka 35 ya FPR barushanwa kuvuga ibyo yabagejejeho

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, barushanwa kuvuga ibyo wabagejejeho.

Itorero ryahize ayandi ryatahanye igikombe
Itorero ryahize ayandi ryatahanye igikombe

Ni amarushanwa y’indirimbo, imbyino n’imivugo, bakoze ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022. Ibi byose byabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje Utugari twa Rukira na Muyogoro warangiye Rukira itsinze Muyoyoro kuri penaliti 4-3.

Mu butumwa bwagaragajwe mu ndirimbo, imbyino n’imivugo, harimo kurata ibyo FPR imaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka 35 imaze ishinzwe.

Abahanzi Claude Kwihangana na Faustin Iradukunda, mu ndirimbo yabo hari aho bagize bati “Reba ibikorwaremezo iwacu mu Rwanda, amashuri, amavuriro ndetse n’imihanda, Gira Inka Munyarwanda iwacu iraganje, naho bwaki ni bayibayi, na nyakatsi ni bayibayi. Byose tubikesha FPR.”

Ikipe y'umupira w'amaguru ya Rukira yatahanye igikombe
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Rukira yatahanye igikombe

Itorero ryo mu Kagari ka Sovu, mu mbyino hari aho ryagize riti “Umuryango FPR-Inkotanyi waduhaye Shisha kibondo, wadutindiye amateme, waduhaye inganda iwacu, imodoka zikorerwa iwacu...”

Usengimana Jacques na we mu ndirimbo yahimbye akanayikoresha muri studio, hari aho agira ati “Turishimira ibyagezweho, mureke tubirinde, tubyongere, tuzabirage abo twibarutse. FPR-Inkotanyi tsinda, FPR dukunda, ugire umunsi mwiza, isabukuru nziza!”

Osée Dusengimana ukuriye umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Huye, avuga ko bahisemo kwizihiza isabukuru y’umuryango bibumbiyemo mu buryo bw’amarushanwa, kugira ngo bazamure impano, ariko bongere n’ibyishimo ku banyamuryango.

Osée Dusengimana ukuriye FPR mu Murenge wa Huye
Osée Dusengimana ukuriye FPR mu Murenge wa Huye

Ati “Abantu bafite impano zitandukanye, baba urubyiruko baba abakuze. Aya marushanwa yazamuye impano n’ibyishimo, kandi ni byo twashatse kugira ngo turebe impano, tube twanabiheraho twubaka n’ibindi bikomeye byafasha n’ubundi kuzamura ibyishimo ku banyamuryango.”

Ku bijyanye n’ibihembo, ikipe y’umupira w’amaguru yatsinze yahawe igikombe n’ibihumbi 40, naho iya kabiri itahana ibihumbi 25. Ni na byo bihembo byahawe itorero rya mbere n’irya kabiri mu mbyino.

Naho abahanzi ku giti cyabo, aba mbere (ni babiri bafatanyije) bahembwe ibihumbi 10, uwa kabiri ahembwa bitanu. Ku mivugo ho hahembwe umwe, na we watahanye ibihumbi bitanu.

Bacinye akadiho
Bacinye akadiho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane

AbanyeHuye barasabanutse bakomeze gusigasira ibyagezweho

Damien yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka