Bizihije imyaka 20 GAERG imaze ibayeho, bishimira ibyagezweho

Umuryango GAERG ( Groupe des Anciens Etudiants et Eleves Rescapés du Genocide), ugizwe n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, wateguye igikorwa wise ’GAERG TURASHIMA’, aho bashimye ibyo bagezeho mu myaka 20 ishize uwo muryango umaze uvutse kuko wabayeho kuva mu 2003.

Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo ku banyamuryango, kuko uretse kuba bishimira imyaka 29 ishize Jenoside ihagaritswe , bakongera kuba mu gihugu gitekanye, abenshi bagiye bavuga ko kugira igihugu kibakunda ubu banateye imbere mu buryo butandukanye.

Perezida wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, yavuze ko ari umwanya wo kwishimira imyaka 20 umuryango GAERG umaze uvutse, ariko no gushimira igihugu kibaha umutekano wo gukora ntacyo bikanga.

Yagize ati "Twishimiye ko duhuye muri iki gikorwa mbere yo kwinjira mu bihe byo kwibuka, bizadufasha kunyura muri ibyo bihe dufite imbaraga. Uyu munsi ni icyomoro, uratwibutsa aho twavuye.Tugomba gushima kuko ni ngombwa, birakwiye, ni ibintu dukura mu burere no mu muco twatojwe n’ababyeyi".

Yongeyeho ati "Ni nde utashima yibutse uko Imana yamurokoye, ni nde utashima Inkotanyi yibutse aho zamukuye habura gato gusa ngo birangire? Ni nde utashima Perezida wa Repubulika na Leta yashyizeho FARG yigishije abana barokotse Jenoside n’Ingabo zaduhaye umutekano ngo twige twiteze imbere? Turashimira kandi ababyeyi bitanze bakarera abana muri ibyo bihe byari bikomeye, ku isonga hari Madame Jeannette Kagame."

Nkuranga yavuze ko nka GAERG bashima kuba mu myaka 29 ishize Jenoside ihagaritswe, abari basigaye nk’inkirirahato, ubu bize bakaba ba Dogiteri mu nzego zitandukanye, Ingabo na Polisi n’abandi bakomeye, bakavamo abayobozi n’abakozi beza bashimwa mu Rwanda no mu mahanga ndetse n’abikorera bubaka u Rwanda.

Abafashe ijambo batandukanye bavuze ko bishimira aho Umuryango GAERG ugeze mu bikorwa byayo ariko ko ugomba kongera imbaraga mu gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aho batanze urugero ku bikorwa by’urwango bikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi, bicwa bakabuzwa uburenganzira kubera ubwoko bwabo.

Abanyamuryango bashimye ibintu bitandukanye, ariko abenshi bagahuriza ku kuba bashima kuba bafite igihugu kibakunda.

Pasiteri Antoine Rutayisire
Pasiteri Antoine Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire umwe mu batanze ikiganiro muri iyo gahunda yo gushima, yavuze ko hari ibyiza byinshi GAERG yagezeho, ariko ko hakwiye kubaho kongera imbaraga mu kwita ku bacitse ku icumu bafite intege nkeya.

Yagize ati "Hari abagikeneye gusindagizwa bafite intege nke, njyewe ndababona, barababaje. Kubona hari abapfakazi ba Jenoside n’ubu batarubakirwa inzu zo kubamo...".

Rtd Gen Frank Mugambage
Rtd Gen Frank Mugambage

Rtd Gen Frank Mugambage yavuze ko nta kintu na kimwe gifasha umuntu kugera ku ntego ye, nko kumenya impamvu y’icyo ushaka.

Yagize ati "Mu rugamba intwaro ya mbere ikomeye ni ukumenya impamvu urwanira...., Nimureke rero turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside ku buryo bwose".

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ashimira GAERG kuko ari abafatanyabikorwa ba Guverinoma y’u Rwanda mu iterambere.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene

Yagize ati "Mwashimye Leta, mwashimye abantu benshi babafashije, ni byo, ariko nka Guverinoma y’u Rwanda turashima GAERG, ni abafatanyabikorwa ba Leta. GAERG yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, 10% ryiyongereyeho, harimo uruhare rwabo kuko aho bakora hose bakora neza".

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka