Bizeye ko ubucuruzi buzagenda neza kubera ivugururwa rya ‘Car free zone’

Abacururiza mu Mujyi wa Kigali mu gace kazwi nka Car free zone baravuga ko bafite icyizere cy’uko ibikorwa byabo by’ubucuruzi bizarushaho kugenda neza, bitewe n’uko igice cy’aho bakoreramo kirimo kuvugururwa.

Muri car free zone imihanda ikimara gufungwa benshi mu bahacururizaga barahavuye
Muri car free zone imihanda ikimara gufungwa benshi mu bahacururizaga barahavuye

Ni nyuma y’uko kuva imodoka zatangira gukumirwa kunyura muri ako gace ibikorwa by’ubucuruzi byabaye nk’ibihakendera, kuburyo abenshi mu bahakoreraga bahise bahimuka bakajya gushaka ahandi bakorera bigatuma inzu zaho zimara igihe kitari gito zifunze kubera kubura abazikoreramo.

Kuri ubu abavuga ko babuze aho berekera bagahitamo kuhaguma kubera amaburakindi, barishimira ibikorwa byo kuhavugurura byatangiye kuhakorerwa kuko bitanga icyizere ku bucuruzi bwabo.

Nsanzimpfura Eugene n’umwe mu bacuruzi basigaye bakorera muri Car free zone, avuga ko kuva imodoka zakumirwa kuhagenda byagize ingaruka ku bucuruzi bwabo ariko ngo kuri ubu hari icyizere bafite ko bizagenda neza.

Ati “Mbere hinjiraga abakiriya benshi bashoboka ku buryo wasangaga banabyigana mu iduka, ndetse no kubakira byaraducangaga ariko aho bamariye gufunga n’umwe umwe ku buryo niyo tuza kubona aho twerekera tuba twaragiye. Gusa ubu dufite icyizere kuko nibamara kuhakora bakahatunganya urabona ko hari ikizahinduka”.

Imirimo yo kubaka za kiyosike yaratangiye
Imirimo yo kubaka za kiyosike yaratangiye

Hadji Abdul Husseni na we akora ibikorwa by’ubucuruzi muri Car free zone, avuga ko imodoka zikibuzwa kuhagenda ubucuruzi bwabo bwahise busa nk’aho buhagaze.

Ati “Abanyarwanda benshi bakunda kugenda ahantu hari imodoka, kuva rero bafunga umuhanda abakiriya baragabanutse ni yo mpamvu ubona hano amazu menshi afunze, abantu bagiye bashiramo. Gusa ubwo barimo kudushyiriraho bino bikorwa by’amajyambere twiteze ko bizagenda neza”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko biteganyijwe ko igice cya Car free zone kizaba kigabanyijemo ibice bitatu, harimo igice kiva ahahoze Ecole Belge kikagera kuri KCB, cyitwa high street, cyagenewe ubucuruzi, hakazaba hubatsemo za kiyosike zizakorerwamo ubucuruzi butandukanye, hakiyongeraho aho abantu bazajya bicara, aho abana bashobora gukinira, ahagenewe ubusitani ndetse hazakanubakwa imisarani rusange.

N'ubwo hashize igihe hakonje abahakorera bafite icyizere ko hazongera gushyuha bakabona amafaranga nka mbere
N’ubwo hashize igihe hakonje abahakorera bafite icyizere ko hazongera gushyuha bakabona amafaranga nka mbere

Igice cya kabiri gihera aho KCB irangirira kikagenda kikagera aho Bank ya Kigali irangirira, hakaba hitwa City Plaza, hakaba hazajya habera ibikorwa by’imyidagaduro birimo ibitaramo hakiyongeraho n’imurikagurisha ry’ibikorwa by’abantu bashaka kumurika, nk’amafoto n’ibindi nkabyo.

Hazajya kandi na television nini cyane izajya yerekanirwaho nk’umupira ukomeye cyangwa ikindi gikorwa gikomeye kizajya kiba cyabaye

Igice cya nyuma cyitwa City launch, gihera aho Banki ya Kigali irangirira kikarenga kwa Makuza aho Car free zone irangirira. Hazaba hafite igice gisakaye, hari ahantu ho kwicara hakanaboneka murandasi y’ubuntu.

Umuyobozi w’Umugi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umutoni Nadine, avuga ko hazakorwa ku buryo n’abahakorera bizababyarira inyungu.

Ati: Tuzahatera ibiti by’umutako ariko bituma haza n’umwuka mwiza, habe n’ahantu h’icyitegererezo mu mujyi hakurura abantu, na ba mukerarugendo batajya kureba ingagi gusa ku buryo n’abo bacuruzi bazabigiramo inyungu ikomeye”.

Biteganyijwe ko hazakorwa hagasa neza ku buryo hakurura ba mukerarugendo
Biteganyijwe ko hazakorwa hagasa neza ku buryo hakurura ba mukerarugendo

Biteganyijwe ko imirimo yo gukora muri Car free zone izarangirana n’ukwezi kwa Kanama muri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka