Biyemeje kurwanya amacakubiri nyuma yo kwiga amateka ya Jenoside

Abahagarariye abandi mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro ibitse Amateka yo kuyihagarika (mu Nteko), bahavana gahunda yo kujya kurwanya amacakubiri.

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Abo banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bavuga ko abatuye mu Murenge w’iwabo, benshi ngo batazi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gatunda, Ildephonse Nshimiyumuremyi agira ati "Bitewe n’uko rimwe mu mahame ya FPR-Inkotanyi ari ukurwanya Jenoside, abantu bagomba kugira ubumenyi buhagije kuri yo kugira ngo bayirwanye, barwanye n’ingengabitekerezo yayo."

Ati "Amateka amwe barayazi ariko hari amateka ya Jenoside yakorewe muri iki Gihugu batazi, ndetse twahisemo no gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, kugira ngo bamenye abayihagaritse, banarebe na bimwe mu bikorwa byaranze urwo rugamba."

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi b’i Gatunda bavuga ko niba Ingabo zari iza APR-FPR-Inkotanyi zaramennye amaraso mu kubohora Abatutsi bicwaga, na bo ngo bashaka kurwanyiriza hamwe ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyiramucyo Esther w’imyaka 18 akaba yiga amateka n’ubumenyi bw’Isi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutumba mu Murenge wa Gatunda, avuga ko hari bagenzi be bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yiyemeje kujya kubigisha.

Nyiramucyo avuga ko yabonye itegurwa rya Jenoside kuva mu 1959, abona hari aho Abanyarwanda ngo basabwaga kwigabanyamo ibice, Abatutsi bakajya ukwabo n’Abahutu ukwabo, ari byo avuga ko bazarwanya.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gatunda, Marie Louise Uwimbabazi, na we avuga ko baje bashaka kumenya ukuri kuzuye, ubusanzwe ngo bumvaga cyangwa basomaga mu bitabo.

Uwimbabazi agira ati "Ubutumwa dukuye aha ni uguhamiriza abandi ko Jenoside yabaye koko, kandi yahagaritswe na FPR-Inkotanyi, nkanashishikariza abo mpagarariye ko bagomba kwirinda amacakubiri."

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi hirya no hino mu Gihugu bakomeje imyiteguro yo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 35 uwo muryango umaze ushinzwe, bakaba bakomeje kugaragaza ibikorwa bitandukanye byiganjemo guteza imbere imibereho myiza ku batishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka