Biyemeje guhashya burundu Covid-19 yahitanye babiri mu baturanyi babo

Abatuye Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, biyemeje kurwanya no guhashya burundu Covid-19, cyane ko imaze kubatwara ubuzima bw’abantu babiri, bakaba bifuza ko itakongera.

Bahagurukiye guhashya Covid-19
Bahagurukiye guhashya Covid-19

Abo baturage bo muri Nyakabanda ubu bari mu bukangurambaga mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda Covid 19, nk’uko birimo gukorwa mu Mujyi wa Kigali wose.

Nyuma yo kwemererwa igihembo cy’imodoka ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, azahabwa umurenge wa mbere mu kurwanya Covid-19 mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali, Umurenge wa Nyakabanda na wo wiyemeje guhatana ngo ube wayegukana.

Ni ubukangurambaga bwabereye mu Kagali ka Nyakabanda I, aho bamwe mu bagize imidugudu yose y’ako kagali bakoze urugendo, bafite ibyapa biriho ubutumwa bushishikariza abaturage gukaza ingamba no kwibutswa amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021.

Nta kudohoka ku ngamba zo kwirinda
Nta kudohoka ku ngamba zo kwirinda

Shumbusho Samuel uyobora umudugudu wa Munini, avuga ko ubukangurambaga buhoraho kuko aho abaturage biraye akenshi baradohoka icyorezo kikabahukamo.

Ati “Abaturage bashatse kwirara kuko babonaga inkingo zaje, bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo, turabegera tukabashishikariza kugira isuku, ahacururizwa gushyiraho kandagira ukarabe, guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa no gukora ingendo zateguwe”.

Uwitwa Kabazayire Monique ubarizwa mu mudugudu wa Rwagitanga, avuga ko buri mudugudu washyizeho uburyo bwo kwirinda bushimangira amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

Avuga ko muri Rwagitanga bafite ingamba bashyizeho kandi zitanga umusaruro mu gufasha buri muturage guhashya icyorezo.

Ati “Abari bafite kandagira ukarabe badohotse, bakavuga ko isabune yo gukoresha ihenze, ariko mu mudugudu bashyizeho itsinda rikora isabune, bagabanya igiciro basanzwe bayigurisha kugira ngo ntihagire ugira icyo yitwaza adohoka”.

Avuga ko kuva ubukangurambaga bwatangira hari impinduka, ati “barabyumvise bose kuko usanga n’umwana muto adashobora gusohoka atambaye agapfukamunwa, akibuka gukaraba neza, umubyeyi atuma umwana ari uko amuhaye agapfukamunwa”.

Ubukangurambaga burakomeje
Ubukangurambaga burakomeje

Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’Akagali ka Nyakabanda I, Mbanza Clarisse, avuga ko kwigisha ari uguhozaho ariyo mpamvu amasibo yasinyanye imihigo n’imidugudu, na yo ikayisinyana n’akagali.

Ati “Kurwanya Covid-19 ni gahunda isanzwe, ntitwabirekera Minisiteri y’Ubuzima kuko natwe biratureba. Kuri ubu rero turi mu bukangurambaga bw’amarushanwa yo kwirinda no kurwanya Covid 19, ubu turi mu mwitozo wo kureba uko buri mudugudu ushyira mu bikorwa imihigo yasinyanye n’akagali”.

Yongeraho ko kuba ayo marushanwa yarashyizweho, ko Umurenge wo mu Mujyi wa Kigali uzegukana umwanya wa mbere uzahabwa imodoka, basanzwe bafite n’intego yo guhashya iki cyorezo kuko ako kagari kagize igihombo cyo kubura abaturage babiri no kurwaza abarwayi benshi, ariko kugeza uyu munsi nta murwayi uhari, bityo bakizera ko bakwegukana icyo gihembo ntawe udohotse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Nyakabanda I, Mbanza Clarisse
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyakabanda I, Mbanza Clarisse

Avuga ko hakozwe n’ubukangurambaga bwo kwipimisha Covid 19 ku kigero cya 98%, na ho abaturage hafi ya bose ba Nyakabanda I barakingiwe usibye abafite imbogamizi zitandukanye zirimo kubura indangamuntu n’uburwayi, barimo gushakira uburyo bwo gukingirwa.

Avuga kandi ko ubwo bukangurambaga burimo gutanga umusaruro ndetse bahozaho bibutsa buri wese kutadohoka.

Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali bazatanga igihembo cy’imodoka ku Murenge uzahiga indi mu kugira abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nyuma ya tariki 19 Ukwakira 2021, igihe ubwo ubukangurambaga buzaba burangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka