Biyandikishijeho amasambu y’imfubyi none kuyandikisha kuri ba nyirayo byarabananiye kuko bihenze

Abarokotse Jenoside batuye mu Mudugudu wa Shuni uherereye mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko muri bo hari abiyandikishijeho amasambu y’imfubyi none kuyabandikaho bikaba byarabananiye kuko bisaba amafaranga menshi.

Théogène Kabandana, ni umwe muri bo. Avuga ko Jenoside ikirangira yiyandikishijeho ubutaka bw’abo basigaranye, none akaba arimo gusabwa kubusorera amafaranga adafite, yanashaka kwandikisha ubutaka kuri ba nyirabwo bikamugora kuko amafaranga bisaba atayafite.

Agira ati “Baje kubarura tutarasobanukirwa, ugasanga ubutaka bw’umuryango ubwiyandikishijeho, none ubungubu guhamagara ufotora ubutaka kugira ngo atugabanye birasaba amafaranga menshi tudafite, atanava muri iyo sambu”.

Yungamo ati “Twifuza ko badusonera, tukagabana n’abo bavandimwe, noneho umuntu akazasorera ake bwite. Ntabwo wabona abandi basora, ngo wowe ubireke”.

Yunganirwa na Bertin Mubiligi, uvuga ko isambu afite ibanditseho ari bane hamwe n’abavandimwe be basigaranye, ari na we wabareze Jenoside ikirangira.

Agira ati “Nta n’ubwo bari badusobanuriye neza, ku buryo buri wese yakwandikwaho isambu ye bwite. Ubu yanditseho abantu benshi, nta n’ubwo twabasha kugabana ngo buri wese afate iye, kuko bisaba amafaranga menshi”.

Julienne Uwacu, umuyobozi w’ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), avuga ko iki kibazo atari akizi muri Huye, ariko ko abagifite niba bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bafashwa.

Ati “Niba bari mu cyiciro cy’abatishoboye akarere karabazi, no ku murenge barabazi. Na serivise z’ubutaka nibajyayo bakabishyuza bazagane ubuyobozi, bazabwire na Visi meya ushinzwe imibereho myiza, azabafasha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka