Bisi 100 zitegerejwe i Kigali bitarenze ukwezi k’Ugushyingo

Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko bitarenze uku kwezi k’Ugushyingo 2023 mu Rwanda hazaba hageze bisi 100 zitwara abagenzi, izindi 100 zikazaza bitarenze Mutarama 2024 hagamijwe kugabanya igihe umuntu amara muri gare no ku byapa.

Ibi ni ibyagarutsweho mu itangazo iyi minisiteri yashyize hanze ku munsi w’ejo tariki 28 Ugushyingo 2023.

Leta ivuga ko nyuma yo gukora inyingo basanze hari icyuho cyo kubura bisi 305 mu Mujyi wa Kigali. Mu gihe bisi 200 zizaba zimaze kuboneka bizarushaho kunoza serivisi yo gutwara abantu n’ibintu.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’igihugu, Minisitiri w’ibikorwaremezo Jimmy Gasore yagize ati "muri izo modoka 200 ubu izigera kuri 40 zamaze kugera I Kigali, izindi 60 ziri mu nzira ziva Dar es Salaam ziza Kigali, hanyumya izindi 100 zisigaye zikazagera ino bitarenze Mutarama umwaka utaha".

Nyuma y’uko izi modoka zigejejwe mu Rwanda, hari amabwiriza agenga uko zizakoreshwa.

Ese Leta yagarutse mu gutwara abantu n’ibintu?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Richard Tushabe asubiza iki kibazo yavuze ko Leta itagarutse muri iyi serivisi ahubwo yahisemo korohereza abashoramari kugira ngo bafatanye ibishoboka maze nabo batware abantu bitabavunnye hagamijwe ko n’umugenzi adahendwa.

Icyo Leta yakoze rero nk’uko Tushabe yakomeje abivuga, ni uko “Leta yahisemo kwishyura imisoro ariko ikanasaba amabanki korohereza abashoramari kugira ngo bahabwe amafaranga ku nyungu nto ndetse inahitamo kunganira abacuruzi batwara abantu n’ibintu babaha ingwate ku kigero cya 70% binyuze muri BDF. Ibi bikazatuma abashora imari mu gutwara abantu n’ibintu boroherwa maze na bo bagatwara abantu batabahenze bityo umuturage ntakomeze gutinda ku nzira.”

Izi bisi zigomba kugurishwa abikorera bazishaka, buri wese akajya agura izijyanye n’ubushobozi bwe ariko nta wemerewe kuguramo bisi zirenze 20 icyarimwe.

MININFRA ivuga ko ubusabe bw’abifuza kugura bisi no gutwara abagenzi bwakirwa n’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) bitarenze tariki ya 08 Ukuboza 2023.

Minisitiri Gasore yavuze ko guhera ku itariki 15 Ukuboza 2023, umuntu wese ufite imodoka y’imyanya 29 yemerewe kujya gusaba uruhushya rwo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, urwo ruhushya rukaba rutangwa na RURA.

Photo: RBA/Internet

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyaboneka nange merereye muntara natwe icyo kibazo cyirahari mudufashe tuve ku nzira

Alias yanditse ku itariki ya: 29-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka