Bishyize hamwe bubakirana ubwiherero ariko babura isakaro

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Maya mu Kagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bishyize hamwe bakubakirana ubwiherero binyuze mu biganiro bahawe n’Itorero ry’Igihugu mu mudugudu wabo, ariko ngo bakaba barabuze isakaro bitewe n’ubushobozi buke.

Ubu ni bumwe mu bwiherero budafite isakaro, bikaba bishobora gutuma butamara kabiri kubera imvura
Ubu ni bumwe mu bwiherero budafite isakaro, bikaba bishobora gutuma butamara kabiri kubera imvura

Iyo ugeze muri Santere ya Kodobo mu Mudugudu wa Maya kuri kaburimbo neza mu birometero nka bibiri uvuye muri Santere ya Rukomo werekeza i Kigali, hagaragara ubwiherero bwinshi budasakaye.

Hakorimana Anastase, Intore yo ku Mukondo (Umuyobozi) w’Isibo y’Icyerekezo muri uwo mudugudu iyo santere iherereyemo, avuga ko ingo 20 zigize iyo sibo ye zishyize hamwe mu kubakirana ubwiherero ariko bamwe muri bo bakabura isakaro kubera ubushobozi buke.

Agira ati “Twubakiranye ubwiherero ariko harimo ubusakaye n’ubudasakaye kuko twese si ko twashoboye kubona ubushobozi bwo kubona isakaro. 30% gusa ni bwo busakaye.”

Mu gihe Hakorimana avuga ko ubuyobozi bw’akagari kabo bwashoboye kubabonera isakaro rya bumwe muri ubwo bwiherero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga, Jean Damascene Rukundo, asaba abaturage guhindura imyumvire bakishakamo ibisubizo.

Ati “Icyo tubashishikariza ni ugukomeza bakishakamo n’amafaranga yo kugura isakaro bakabusakara kuko hari n’ibindi tubashishikariza gukora kandi bakabigeraho kandi dukurikije umuvuduko bafite mu mezi abiri bizaba bigezweho.”

Rukundo ariko avuga ko abo bazasanga koko badafite imbaraga n’ubushobozi, akagari kazakomanga mu nzego zigakuriye no mu bafatanyabikorwa na bo bakabonerwa isakaro.

Uretse n’ubwiherero, Ubuyobozi bw’Akagari ka Kabuga buvuga ko muri ako kagari hari n’ingo zibarirwa muri 15 zikeneye isakaro.

Mu Itorero ryo ku mudugudu mu Kagari ka Kabuga, Rukundo avuga ko abaturage bahura bagafatanya gukemura amakimbirane yo mu miryango kandi bakiga no ku zindi ngingo zijyanye n’iterambere ry’umudugudu, gufashanya n’imibereho myiza muri rusange.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubwiherero budasakaye, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Gicumbi, Joseph Munyezamu, avuga ko barimo gukorana n’abafatanyabikorwa b’akarere bakora mu bijyanye n’isuku n’isukura kugira ngo barebe ko babonera abo baturage isakaro kugira ngo bashobore kuzuza ubwiherero bwabo.

Agira ati “Turimo gukoresha amafaranga yagenewe gufasha abatishoboye no gushaka abafatanyabikorwa tukabona isakaro tugasakara iriya misarani.”

Munyezamu avuga ko batangiye kubarura hirya no hino mu mirenge ubwiherero budasakaye kugira ngo batange ingengo y’imari yo kubusakara, ariko agasaba abaturage kugira uruhare mu kwishakira ibisubizo mu rwego rwo kwigira aho guhora baganya.

Ati “Dutegereza ko imirenge itanga imibare igasaba amafaranga kuko ushobora kuba warubatse ubwiherero ariko utarabwubakiye umuntu uri mu cyiciro cya mbere dusaba ko na we akangurirwa gushyiraho uruhare rwe agasakara kuko gusakara umusarane ni ibati rimwe cyangwa abiri.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka