Bishimiye kuba indege ya RwandAir yageze i Paris

Kompanyi y’Indege z’u Rwanda (RwandAir) yashimiwe n’abantu b’ingeri zitandukanye nyuma yo kohereza indege yayo ku mugabane w’u Burayi, ikazajya ikora ingendo hagati ya Kigali mu Rwanda na Paris mu Bufaransa, inshuro eshatu mu cyumweru.

Indege ya RwandAir yo mu bwoko bwa Airbus A330-300, yahagurutse i Kigali yerekeza i Paris mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 27 Kamena 2023, ikaba ntaho yigeze ihagarara mu nzira.

Itangazo kuri Twitter ry’Ikigo RwandAir (ugenekereje mu Kinyarwanda) rigira riti "Indege yaguye bwa mbere ku Kibuga ’Charles de Gaulle Airport’, akaba ari intangiriro ry’ingendo z’agatangaza".

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na rwo rwashimiye RwandAir, kubera ingendo izajya ikorera mu Bufaransa, ruvuga ko ari indi nzira ihuza u Rwanda n’u Burayi mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’amahirwe mu bucuruzi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ku Isi (La Francophonie), Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ari mu bakiranye ubwuzu indege y’u Rwanda yageze mu Bufaransa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mushikiwabo yagize ati "Abachou mwaramutse neza! Nagira ngo mbasangize ibyishimo byo kwakira ya nyoni yacu isesekaye mu Bufaransa bwa mbere mu mateka, ubu irimo guparika ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Roissy Charles de Gaulle! Nka passagère régulière wa @FlyRwandAir nifurije ikaze yihariye UMURAGE!!"

RwandAir ivuga ko urugendo hagati ya Kigali na Paris, ruzajya rumara amasaha umunani n’iminota 30, bikazaba ngo ari akanya gahagije ko ’kwitegereza Umujyi wuje ubwiza n’ubwuzu’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka