Bishimiye kuba bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abantu umunani batuye mu Karere ka Nyarugenge baturuka mu bihugu bitanduknaye, barishimira ko bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, kuri ubu bakaba ari Abanyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bishimiye kuba bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda
Bishimiye kuba bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haberaga umuhango wo kwakira indahiro zabo, babwiye Kigali Today ko bishimiye kwitwa Abanyarwanda kuko basanga ari iby’agaciro kuri bo.

Uretse aba umunani bo mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 07 Mutarama 2022, mu Karere ka Kicukiro 12 bahawe ubwenegihugu mu gihe kuri iyo tariki mu Karere ka Gasabo, hakiriwe indahiro z’abantu 13 babaye Abanyarwanda byemewe n’amategeko.

Guhabwa ubwenegihugu nyarwanda ngo si itegeko ko uba utuye mu Rwanda cyangwa uhamaze igihe runaka, kuko igihe cyose ubushaka yujuje ibisabwa nta kabuza ko abuhabwa nta mananiza abayeho.

Ndungu Michael Maina ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya, amaze igihe cy’imyaka 17 atuye mu Rwanda, avuga ko uretse kuba afite umugore w’Umunyarwandakazi, ariko ngo na we akunda u Rwanda ari na yo mpamvu nyamukuru yahisemo gusaba ubwenegihugu.

Ati “Nkunda iki gihugu n’uko kiyobowe, ku buryo nsanga ari iby’agaciro kuba nk’umuryango twagira ubwenegihugu bumwe, kandi kuba ndi umushoramari numva ari byiza ko nkora akazi kanjye neza ndi umwenegihugu kugira ngo ngire uruhare mu iterambere ry’igihugu, ngatanga umusanzu wanjye nk’Umunyarwanda”.

Barahiriye kuba Abanyarwanda kandi ngo ntibazatatira igihango
Barahiriye kuba Abanyarwanda kandi ngo ntibazatatira igihango

Senya Mwale Kapitene, ukomoka mu gihugu cya Zambia, amaze imyaka isaga 10 atuye mu Rwanda, avuga ko akigera mu Rwanda uretse kuba yarahakunze, ariko kandi ngo yananyuzwe n’umuco wabo bituma yiyemeza kuba Umunyarwanda.

Ati “Igihe nazaga aha, nahise nkunda iki gihugu, umuco wabo, abantu baho, imiterere yaho, mpita numva ko ntako bisa kuba naharerera abana kubera uburyo umuco nyarwanda umeze, hamwe n’uburyo hari ituze n’umutekano”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza, witabiriye umuhango w’irahira ryabo, avuga ko ari amahirwe menshi igihugu kiba kigize, yo kunguka abandi Banyarwanda kuko ari imbaraga zindi ziba zibonetse.

Ati “Tukaba twizeye ko buri wese ubaye Umunyarwanda uyu munsi agiye kugira uruhare rukomeye mu gukomeza kubaka igihugu, aho Abanyarwanda bagenzi be bari bageze tuhakomereze. Ndabasaba rero kuzaba inyangamugayo, mugakomeza gukorera igihugu mugikunze kuko ubu uyu munsi ntabwo mu cyitwa abanyamahanga ukundi, nta n’ubwo hari udafite ubwenegihugu”.

Itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu, riteganya ko igihe cyose hagaragaye uburiganya ubwo ari bwo bwose cyangwa amakuru atari yo, yaba yaratanzwe cyangwa inyandiko zaba zariganywe zigahindurwa, hakagaragara ibinyoma byaba byarashingiweho igihe umuntu yahabwaga ubwenegihugu, arabutakaza.

Uretse guhita atakaza ubwenegihugu, hari n’ibihano biteganyirizwa abagize uruhare mu gufasha uwahawe ubwenegihugu mu buryo bw’uburiganya kuko iyo abihamijwe n’inkiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) ndetse n’imyaka irindwi (7), akanacibwa ihazabu y’amafaranga miliyoni eshatu (3) kugera kuri eshanu (5), mu gihe umukozi ubishinzwe iyo abigizemo uruhare ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi (7) n’imyaka icumi (10).

Uretse abahawe ubwenegihugu tariki 10 Mutarama 2022 ndetse no mu cyumweru gishize, urwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka ruvuga ko kuva mu mwaka wa 2009 kugera 2020, abamaze kubuhabwa basaga 900, bo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka