Bishimiye imurikagurisha ridasanzwe ririmo kubera i Kigali

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 400 baturutse hirya no hino mu mpande z’Isi, guhera ku itariki ya 8 kugeza ku ya 26 Ukuboza 2022, i Gikondo ahasanzwe habera Expo, ryagenewe by’umwihariko iby’iminsi mikuru isoza umwaka, abaryitabira bakaba baryishimiye kuko ritari rimenyerewe.

Iri murikagurisha (Kigali Shopping Festival Expo), ryateguwe n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu birimo u Rwanda ndetse n’abandi bamurika baturutse hirya no hino ku Isi mu bihugu nka Kenya, Tanzania, Uganda, Ghana, Misiri, Syria, Pakistan, India ndetse na Turkey bagera kuri 254.

Ni imurikagurisha mpuzamahanga ryitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abamurika haba imyambaro, ibikomoka ku buhinzi, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibyo mu nzu, abatanga serivisi z’itumanaho, ubukerarugendo ndetse n’ibigo bya Leta byegereje serivisi abaturage.

Sylvie ni umwe mu bari kwitegura ubukwe mu ntangiriro z’umwaka utaha, akaba asanga ari amahirwe yagize yo kubasha kwihahira bimwe mu bikoresho nkenerwa, yakabaye ajya gushaka hanze y’Igihugu kandi akabibonera hamwe.

Yagize ati “N’ubwo ibiciro ku isoko biri hejuru ariko byibuze umuntu abasha kwihahira ibyo akeneye, bitewe n’abanyamahanga baba bazanye ibikoresho bidakunze biboneka hano mu Rwanda.”

Umujyi wa Kigali ni rumwe mu rwego narwo rwegereje serivisi nkenerwa ku batuye uyu mujyi mu imurikagurisha.

Uwamariya Clementine ushinzwe imisoro n’amahoro asanga iyi Expo ije ari igisubizo by’umwihariko ku baturage bari basanzwe bagorwa no kubona serivisi zinyuranye, cyane cyane mu mpera z’umwaka harimo kwishyura imisoro ndetse no gukora ihererekanya ry’ubutaka, kuko bari kubibonera hamwe bagataha bikemutse.

Umuvugizi wa Hunde Rubegesa Walter, ashima abamurika banyuranye baturutse imihanda yose ndetse n’abakomeje kuza kwihahira iby’iminsi mikuru, n’ubwo ubwitabire butaraba bwinshi nk’ubumenyerewe mu yandi mamurikagurisha.

Yagize ati “Ugendeye ku minsi ya mbere biragaragara ko ubwitabire bugenda buzamuka, kuko twavuye ku bantu 200 ku munsi wa mbere kuri ubu tugeze ku 1000, imibare y’abitabira irimo kugenda izamuka.”

Iyi mibare byitezwe ko ikomeza kugenda izamuka by’umwihariko ko benshi mu bitabira imurikagurisha, umubare munini ari urubyiruko kandi benshi bari bakiri mu masomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka