Biraza gutuma dushyiraho umusoro, ayo wiba abaturage tuzayagabana! - Perezida Kagame ku ifungwa ry’insengero
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko adashyigikiye insengero zigizwe n’abahunuzi bambura abaturage, akaba asaba inzego gukemura ako ‘kajagari’ , hakarebwa n’uko zajya zitanga imisoro.
Perezida Kagame yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 14 Kanama 2024, imbere y’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, ubwo bari bamaze kurahirira gutangira imirimo ya manda nshya izamara imyaka itanu kuva muri 2024-2029.
Perezida Kagame yibanze ku bintu bitatu birimo icy’imikorere idahwitse y’abayobozi barya ruswa cyangwa bakoresha icyenewabo, ikijyanye n’ifungwa ry’insengero kimaze igihe kigarukwaho, hamwe n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Ku kibazo cy’ifungwa ry’insengero, Perezida Kagame avuga ko hari abibwiraga ko atakizi, akaba yabakuriye inzira ku murima, avuga ko akizi kandi imikorere y’insengero azakomeza kuyirwanya.
Perezida Kagame yagize ati "Niba mushaka kuba aba Pasiteri muve mu budepite, ibyo bindi mujyamo gushuka abantu mukabahanurira, wabanje ukihanurira se wowe, ibitubahirije Amategeko ntibikwiye kubaho!"
Ati "Nabonye ku itangazamakuru bavuga ngo, ‘ubanza Perezida atabizi, ibintu byo gufunga insengero ni icyaha’, [....] ndabizi ahubwo simbishaka na busa, nzabirwanya rwose, niyo mpamvu mwebwe nk’Abadepite, mufatanyije n’inzindi nzego, hajyeho uburyo buyobora abantu mu nzira yumvikana, budafite uwo muhutaza."
Perezida Kagame avuga ko abo adashaka ko bahutazwa ari abaturage bajyanwa (mu nsengero), "Aho badakwiye kuba bajya, bakamburwa na bike batunze, biraza gutuma dushyiraho umusoro, ayo wiba abaturage tuzayagabana!".
Umukuru w’Igihugu avuga ko mbere y’uko umuntu wambuye abaturage amaturo abibazwa, hazabanza kubaho umusoro ujya gufasha abo Leta izasanga baragiriwe nabi.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Richard Kwizera/Kigali Today
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Jye ibi bintu byo gusoresha bariya bantu nari narigeze kubivuga,none birabaye!
Nibyo twari twarabuze ubwinyagamburiro nukwirirwa batera abantu ibikomere . Bica ubukwe bwabantu Ntaburyo nabisobanura😢😢😭😭😭
Nibyo koko,KWIBA abayoboke bawe ubabeshya ibitangaza,ni icyaha kandi ni UBUJURA nkuko president KAGAME avuga.Nubwo babeshya ko ari "abakozi b’imana",Abaroma 16:18 havuga ko ari "abakozi b’inda zabo".Yezu yasabye abakristu nyakuli "gukorera imana ku buntu",badasaba amafaranga.Icyacumi abanyamadini bitwaza,cyali kigenewe gusa ubwoko bw’abalewi,kubera ko imana itabahaye amasambu.Bisome muli Kubara 18:24.
Ariko se abantu bazajijuka ryali?? Tekereza ko Amadini arya n’amafaranga y’umuntu wapfuye,bamubeshya ko yitabye imana !!! Bamusomera Misa babanje kumusaba amafaranga !!! Mwajijutse nkuko mu Burayi baretse kujya mu nsengero?Kubera ko bavumbuye Hypocrisy y’amadini?? Ba Gitwaza babeshya ko imana yaberetse,kuki mutabona ko babeshya nkuko his excellency avuga??? NIMUKANGUKE !!!
His Excellence ni serious ntabwo Ari ntiteranya Kandi ntajenjeka kukintu cyose kibi abona gikora kumunyarwanda ,so ibi bintu byamadini harimo abari kwica abantu muburyo buri Psychological babakorera woshbrain (iyozabwonko) bakabayobora buhumyi bikarangira babacucuye .so tudahagurutse twashiduka abaturage bacu basigaye biringira ubuhanuzi nibitangaza badakora Kandi nibyo bakariye bakabishyira awabogeje ubwonko so rubanda nurwumwami ntabwo umwami yareberera rubanda rwe ruri kwibwa nabarusahurira munduru .
Thanks