Birakwiye ko abangavu baboneza urubyaro ngo birinde inda z’imburagihe?

Abafite aho bahurira n’urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu, baravuga ko kuboneza urubyaro ku bangavu byarushaho gukumira ikibazo cy’inda z’imburagihe ku bakobwa batarageza imyaka y’ubukure.

Icyakora ngo ibyo ntibikwiye gusimbura inshingano z’umubyeyi zo kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere, kuko ahanini abakobwa batwara inda batifuza biterwa ibintu byinshi birimo n’uburere buke bahabwa mu miryango yabo.

Itegeko ry’umuryango mu Rwanda ntiryemerera umukobwa uri munsi y’imyaka 18 guhabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro kwa muganga, kuko aba ataregeza igihe cyo kwifatira umwanzuro.

Icyakora itegeko riteganya ko umukobwa uri munsi y’imyaka 18 aba atarageza imyaka y’ubukure afashijwe n’umubyeyi we cyangwa umurera, ashobora guhabwa ibimufasha kwirinda gusama inda itateganyijwe nyuma yo gusuzuma impamvu umuhagarariye agaragaza, dore ko uwo mwana uri munsi y’imyaka 18 atemerewe no gushyingirwa.

Abangavu baterwa inda bakomeje kwiyongera

Imibare igaragaza ko abakobwa b’abangavu babyariye iwabo mu myaka itanu ishize basaga ibihumbi 75, mu gihe umwaka ushize wa 2019 habaruwe abana bangana n’abaturage bashingirwaho ngo bagire umubare w’abaturage batuye umurenge wose, ni ukuvuga abasaga ibihumbi 20.

Olive Uwamaliya, umwe mu babanye n’urubyiruko cyane, avuga ko igihe kigeze ngo abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bemererwe kuboneza urubyaro, kuko abana bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato kabone n’iyo byaba bitarajya ku mugaragaro ku buryo bweruye.

Agira ati “Ugereranyije no mu myaka ya 2010 ubuzima bw’abana bugenda buhinduka ku buryo imibare y’ababyara igenda yiyongera, abana b’abakobwa batwita bakomeje kwiyongera ku buryo buteye ubwoba.

Tuve mu magambo tujye mu bikorwa twoye kugendera ku marangamutima kuko ababyeyi benshi nta mwanya bafite uhagije wo kwita ku bana babo n’abawufite nta makuru ahagije bafite”.

Ati “Niba buri wese afite uburenganzira n’amahitamo, amategeko ntarengera abo bana ahubwo akarengera abagabo n’abagore bashakanye, ariko nyamara ba abana na bo bari gukora iyo mibonano mpuzabitsina.

Niba abana babikora twabaganiriza bakamenya ko bagomba kwirinda, kuko iyo uvuze gusa ngo ntuzabikore barabyumva ariko bakagenda bagera ahandi bakabikora kubera uburyo bari gukuriramo”.

Olive Uwamaliya avuga ko amakuru abana bahanahana adahagije ngo babashe gufata icyemeze cyo kwirinda inda, akavuga ko niba umwana w’imyaka 17 na 18 ashobora kugira ibyo akora byagirira akamaro igihugu, nta mpamvu atakwihitiramo uko acunga ubuzima bwe kuko umwana ukora imibonano mpuzabitsina akwiye gufashwa no kwihitiramo uburyo bwo kwirinda gutwita.

Avuga kandi ko niba itegeko ryemera ko niba umwana watewe inda yemerewe kugana kwa muganga agakurirwamo inda, hari ibikwiye kugaragarizwa abana bigamije kubafasha, kandi n’ikoreshwa ry’imiti yo kuboneza urubyaro igasobanurirwa abayikoresha neza.

Kuboneza urubyaro ku bangavu ntibikwiye gukomeza kuba ishyano

Gilbert Nshimiyimana na we afite ubunararibonye mu mibanire n’urubyiruko kuko ari n’umurezi akaba abana n’ababyiruka kenshi. Avuga ko kubyara ku bakiri bato bihangayikishije akurikije imibare itangwa mu gukumira inda ziterwa abana.

Avuga ko ingamba za Leta n’inshingano z’ababyeyi bitagitanga umusaruro uhagije ngo abana babashe kwirinda inda zitateganyijwe.

Agira ati “Abana b’imyaka 17 na 18 bakora imibonano mpuzabitsina kandi iyo bamaze kuyikora ntabwo umubyeyi amenya ibyo umwana yakoze kugeza igihe amuboneye afite inda, izi mpaka zikwiye guhagarara tukinjira mu bikorwa bifatika kuko izamuka ryayo ni umuzigo ku gihugu”.

Ati “Nigeze kujya muri Nyaruguru gukorerayo dushaka abana babyariye iwabo dukeneye 50 gusa ariko tubatumyeho haza abasaga 800, iyo bakuganirije uko bazitwaye wumva nta makuru ahagije bafite kuko usanga mu bucuti bagirana na bagenzi babo, nta makuru ahagije bafite barashukwa, barakennye barabeshywa, ababyeyi na bo nta mwanya bafite wo gusobanurira umwana”.

Avuga ko gahunda za Leta nta ko zidakora ngo ibintu bihinduke ariko byarananiranye, akifuza ko imyumvire ikwiye guhinduka umwana akigishwa kwifata no kwirinda gutwara inda z’imburagihe, byakwanga hagafatwa izindi ngamba.

Hari abarwanya gufata imiti yo kuboneza urubyaro ku bangavu

Uwamaliya Brigitte we ntiyemeranya n’abashaka ko abana baboneza urubyaro, kuko byaba ari ukwiyambura inshingano ku babyeyi aho kuganiriza abana babo uko bakwirinda inda zitateganyijwe.

Agira ati “Inshingano zo guhanura abana zifitwe n’umubyeyi, birakwiye ko abana berekwa ko nibatwita imburagihe inzozi zabo batazazigeraho, hari abana bigishwa kubara ukwezi k’umugore bararangije gutwita, ababyeyi ntibaha umwana umwanya kandi nyamara ababyeyi bafashe umwanya hakiri kare byatuma umwana yumva hakiri kare uko yitwararika”.

Uwamaliya Brigitte avuga ko umwana uri munsi y’imyaka 18 akwiye kwitabwaho nta rundi rwitwazo, kuko umwana waganirijwe neza ku buzima bw’imyororokere agira uko yitwara bitandukanye n’utaraganirijwe.

Hari n’ababyeyi bavuga ko iterambere rituma abana bashobora kwishakira amakuru bagatwara inda, bityo ko bakwiye gusobanurirwa nta guca ku ruhande kugira ngo atazagera hirya agasanga ibyo yabwiwe ntaho bihuriye n’ibigiye kumubaho, yaba ku kuba agiye gukora iyo mibonano cyangwa ari mu bishuko ahuye na byo.

Kubyara imburagihe n’ingaruka zo gukoresha imiti hakorwa iki?

Muganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) uvura indwara zifata imyanya myibarukiro Dr. Irakoze Magnifique, avuga ko kugana abaganga bakagufasha kuboneza urubyaro ku babyemerewe nta kibazo kinini bitera ku buzima busanzwe bw’imyororokere.

Irakoze avuga ko nubwo abantu bose baboneje urubyaro atari ko umubiri wabo wongera kwakira uburumbuke, nibura mu kwezi kumwe uwakoresheje ubwo buryo aba ashobora gusama ahagaritse uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo nta mpungenge bikwiye gutera.

Mu buryo bwo kuboneza urubyaro habamo no gukoresha urunigi
Mu buryo bwo kuboneza urubyaro habamo no gukoresha urunigi

Dr. Irakoze avuga ko kuboneza urubyaro bisobanurwa neza iyo ukeneye uburyo runaka abukeneye ku buryo n’urubyiruko rufite ibyo rwafashwa kuko na bo bazi impamvu baba bashaka kuboneza urubyaro, kabone n’iyo baba bashaka kubikora batarabyara na rimwe, kwifatira umwanzuro akaba ari yo nzira yo gufasha ukeneye kuboneza urubyaro uko yaza ameze kose.

Muganga Irakoze avuga ko hari ababyeyi bakibaza ko ibiganiro ku buzima bw’imyororokere bihagije ngo urubyiruko rureke gukora imibonano mpuzabitsina, kandi biragoye ko umwana azarengerwa igihe umubyeyi amuherekeje ngo ajye kuboneza urubyaro.

Avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itanu ishize bwagaragaje ko 7% by’abana b’abakobwa batwaye inda zitateguwe, bigatuma bamwe muri bo bahura n’ubuzima bubi burimo no guta amashuri.

Ibyo ngo bivuze ko uko urubyiruko rumeze kose bitavuze ko batazakora imibonano mpuzabitsina kandi nta nama zihamye zababuza kuyikora, ari nayo mpamvu hakwiye guhindura uburyo bwo gukumira ko batwara izo nda.

Ese kuboneza urubyaro byaba ari ugushora abangavu mu busambanyi?

Hari abavuga ko kureka abangavu bakaboneza urubyaro byarushaho kubashora mu busambanyi kuko baba ntacyo bakikanga, bigaha n’urwaho abagabo n’abasore kumva ko gusambanya abana nta kibazo kirimo kuko baba batari butwite.

Hari n’abavuga ko umukobwa wakoranye imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi aba atazavamo umugore ushobotse kubera ubwo buzima baba baraciyemo, bityo ko hakwiye uburyo bwo kurinda umwana w’umukobwa gutwita binyuze mu buryo bujyanye n’igihe tugezemo, haba kuganirizwa no kubareka bakihitiramo uko bifuza kuzabaho.

Nta cyemezo gihamye cyemeranywaho na bose ko umwangavu akwiye kuboneza urubyaro, ariko abesnhi bahuriza ku kuba kubyara imburagihe ari ikibazo gihangayikishije cyane ku bakobwa, nyamara byashobokaga kubarinda.

Birashoboka ko ibiganiro bizakomeza hakaba hagira ibihinduka haba ku gufata ingamba nshya ku babyeyi mu kuganiriza abana babo cyangwa kubemerera bakaba baboneza urubyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Statistics zerekana ko ku isi hose,Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene,ubujiji cyangwa gushaka kwishimisha.Ubusambanyi bureze cyane.Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,Abangavu barabyara cyane.Muli ibyo bihugu,abana bavuka ku babyeyi batashakanye byemewe n’amategeko (bastards),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byose biri mu isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kubera ko abantu bananiye Imana.

karegeya yanditse ku itariki ya: 30-09-2020  →  Musubize

Usanga abantu icyo bashyira imbere ari Agakindirizo n’imiti ibuza kubyara,aho kureka ubusambanyi kandi Imana ibitubuza.Ari abasambanyi,Abakora udukingirizo n’abadutanga,bose Imana ibafata kimwe.Ni abanyabyaha,kubera ko bakora ibyo Imana itubuza.

karegeya yanditse ku itariki ya: 30-09-2020  →  Musubize

Bazababonereze na SIDA nibwo nzabashima, kuko umwana ntacyo atwaye nk’ubwandu

Karigirwa yanditse ku itariki ya: 30-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka