Binubira ayo bita intica ntikize bahembwa
Abakora isuku mu muhanda Musanze- Cyanika mu rusisiro rwa Kidaho barasaba kongezwa amafaranga y’umushahara kuko bavuga ko ayo bakorera atabatunga.
Abakora isuku muri uyu muhanda no mu nkengero zawo bibumbiye muri koperative “Dusukure santere” yo mu Murenge wa Cyanika, bahembwa ibihumbi 10Frw ku kwezi.
Bavuga ko adashobora kubafasha n’imiryango yabo, kuko bakora iminsi yose ku buryo nta mwanya bashobora kubona wo kugira ikindi bakwikorera ku ruhande kibunganira, nk’uko bitangazwa na bamwe batifuje ko amazina yabo atangazwa.
Umwe ati “Ntabwo naba mfite abana bane nkategereza ibihumbi 10Frw nkazongera nkategereza ibindi. Ntacyo byanamarira, nta n’igitenge nakuramo (…) nko mu mujyi twumva ngo bateye imbere naho twe turacyari hasi turi kure”.
Mugenzi we ati “Dusanga ku munsi dukorera 300Frw kandi urabona duhera sa kumi n’imwe za mu gitondo tukagera sa tanu. Impamvu ari imbogamizi dukora akazi katuvunnye.
Umujyi wose nitwe tuwukora tugatunda imyanda yose, ntiwabona isabune, nta mwenda biratubangamiye kuko amafaranga baduhemba ari macye.”
Umuyobozi wa Koperative Dusukure Santere Charles, avuga ko babahemba bakurikije ayo bingije kandi ngo simenshi.
Ati “Turebye amazu ahari hariho nk’amazu agera hafi nko muri 80 yishyura ariko ahari yose ageze hafi mu ijana ariko amwe arafunze. Ni ukuvuga ngo twishyuza 400Frw buri muryango ku kwezi, ayo mafaranga rero ayo tuvanyemo niyo tubahemba.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko kino kibazo butari bukizi ariko ngo bagiye kubikurikirana, ku buryo habaho ibiganiro ku mpande zombi kugira ngo harebwe icyakorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|