Bimwe mu byo manda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame isigiye Abanyagicumbi

Gicumbi ni Akarere kabonekamo ibimenyetso byihariye by’urugamba rwo kubohora Igihugu, birimo inzu ndangamateka y’urwo rugamba (Liberation Museum) yubatse ku Mulindi w’Intwari, hakaba n’indake ya Paul Kagame wari uyoboye urugamba, n’ibindi.

Umujyi wa Gicumbi ugaragaramo ibikorwa bitandukanye by'iterambere
Umujyi wa Gicumbi ugaragaramo ibikorwa bitandukanye by’iterambere

Ni Akarere kandi gafite umwihariko wo kuba ari ko gafite imirenge myinshi (21), agace k’imisozi miremire, aho ibikorwa byabo babikora ku bufatanye binyuze mu gashya bihangiye kiswe “Muturanyi Ngira Nkugire Tugeraneyo”.

Kuba aho hantu hakungahaye ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, Paul Kagame akaba yarahabaye igihe kinini ubwo yari ayoboye urwo rugamba, byatumye Kigali Today isura ako Karere, mu rwego rwo kumenya icyo abaturage bagezeho mubyo Perezida Paul Kagame yabijeje ubwo muri 2017 yiyamamarizaga kuyobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi.

Mu kiganiro n’Umuyobozi w’ako karere, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko mu myaka irindwi ishize 2017-2024, ibyo Umukuru w’igihugu yari yijeje abaturage byagezweho ku kigero kiri hejuru ya 95% aho ingengo y’imari yikubye inshuro eshatu iva kuri miliyari 14 FRW yariho icyo gihe ikaba igeze muri miliyari 40 FRW.

Muri 2016-2017 ingengo y’imari y’akarere yari 14,967,941,038 FRW, muri 2017-2018 ingengo y’imari yari 16,139,285,765 FRW, naho muri 2018-2019 ingengo y’imari yari 19,849,892,494 FRW, mu gihe muri 2019-2020 ingengo y’imari yari 23,532,591,997 FRW, naho muri 2020-2021 yari igeze kuri 23,957,460,162 FRW, mu gihe muri 2021-2022 ingengo y’imari yari 27, 780,934, 991 FRW, muri 2022-2023 igera kuri 36,626,432,509 mu gihe muri uyu mwaka 2023-2024 Akarere ka Gicumbi kari gukoresha ingengo y’imari ingana na 40,051,239,743 FRW.

Meya Nzabonimpa ati “Kuba ingengo y’imari ivuye kuri miliyari zikabakaba 15, mu myaka irindwi ikagera kuri miliyari zisaga 40, ni ikimenyetso kigaragaza ko hari byinshi twakoze twishimira”.

Akomeza agira ati “Muri rusange ibi dukora, bituruka mu ngengo y’imari y’Akarere mu mafaranga twohererezwa na za Minisiteri n’ibigo bifite ibikorwa dufatanya, hakaza amafaranga twiyinjiriza mu karere yagiye yiyongera uko umwaka utashye, ariko kandi hakaza n’abafatanyabikorwa mu iterambere duhuriye mucyo twita JADF, nabo bagiye bagira ibikorwa byinshi twafatanyije, twifuza kandi ko ubufatanye bwaturanze buzakomeza mu myaka iri imbere, ibyo tukabikesha Perezida wa Repubulika udushakira inshuti dufatanya mu bikorwa by’iterambere”.

Imishinga minini yakozwe mu nkingi y’Ubukungu

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, arashimira Leta y’u Rwanda yeguriye abaturage uruganda rwa Murindi imigabane yabo ku kigero cya 100%, aho yemeza ko byarushijeho guhindura imibereho yabo.

Ati “Iyo tuvuze ku cyayi, dushimira Perezida wa Repubuklika weguriye abaturage uruganda rwa Mulindi imigabane yabo 100%, mu minsi yashize byari ku kigero cya 50%, andi akajya mu bandi bari bafite uruganda mu nshingano, ariko aho uruganda rweguriye abaturage byahinduye ubuzima bwabo, iyo tuvuze ku cyayi dushimira Perezida wa Repubulika.

Umuyobozi w’Akarere, avuga ko muri kuva muri 2018 kugeza 2023 hubatswe umuhanda wa Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare ureshya na 50.1 km, wuzuye utwaye Miliyoni 73.5 z’amadorari ya Amerika.

Mu yindi mishanga yakozwe harimo gukwirakwiza amazi meza mu Karere ka Gicumbi ku baturage 384,640, mu Mirenge hafi ya yose nibura umuturage akaba avoma amazi muri metero zitarenze 500.

Muri uko kwegereza abaturage amazi meza, hubatswe hanasanwa imiyoboro y’amazi 89 ireshya na 954.3 Km, hubakwa ibigega bifite ubushobozi bwo kubika 10.585 m3, hubakwa n’amavomo rusange 1,064, mu ngengo y’imari ingana na 28,744,165,538 FRW.

Mu gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ku bufatanye na REG-EDCL, Umuyobozi w’Akarere avuga ko ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro enye, ziva ku 16,888 muri 2017, mu Ukuboza 2023 zigera ku 70,914.

Ibyo byakozwe mu mishinga itandukanye, aho hari umushinga wagejeje amashanyarazi mu Kigo Nderabuzima cya Mukono no mu ngo zihegereye, mu Murenge wa Bwisige hakozwe undi mushinga wo gushyira amashanyarazi kuri Sitasiyo isunika amazi ya Rutare na Kageyo, undi mushinga ugeza amashanyarazi ku ngo zikikije umupaka wa Gatuna na transformateur ya Gasyati mu Murenge wa Rubaya.

Hari n’uruganda rwa Kavumu-Mwange, rufite ubushobozi bwa 334KW, rwuzuye muri 2022 rwongereye ingufu z’amashanyarazi, abaturage bahabwa akazi muri ubwo bwubatsi.

Mu miturire, hubatswe imidugudu itanu y’icyitegerezo, uwa Rubaya, uwa Kaniga, uwa Ruzizi, Shangasha/Mukarange na Nyamiyaga, ku bufatanye na REMA, Green Gicumbi, Avenir pour l’Education du monde (AEM), iyo midugudu ituzwamo imiryango 151, nyuma y’uko ivanwe mu manegeka, kandi n’ibikorwa byo kwiteza imbere nk’ubucuruzi, ubworozi bwa kijyambere, n’ubukorikori biraborohera.

Indi miryango 5,967 hakuwe mu manegeka ituzwa neza, aho ubu itekanye nyuma y’uko yegerejwe ibikorwaremezo by’ibanze nk’amazi, amashanyarazi n’ibindi.

Muri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu, muri 2018-2019 hubatswe umupaka wa Gatuna (Stop Border Post) hagati y’u Rwanda na Uganda, umushinga watwaye ingengo y’imari ingana na 12,712,283,758 FRW.

Ni kimwe mu byorohereje ubucuruzi n’ubwikorezi hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse n’ibindi bihugu bigize umuhora wa ruguru, byoroshya ingendo z’abantu, bitanga akazi hanatangizwa imishinga mishya ku mupaka.

Mu bukerarugendo hubatswe inzu ndangamurage y’urugamba rwo kubohora igihugu (Mulindi Heroic museum), mu Murenge wa Kaniga, aho iyo nyubako yatangiye kubakwa muri 2018 yuzura muri 2023, wubakwa mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ayo mateka.

Meya Nzabonimpa ati “Turashima cyane inzu ndangamurage igaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu yubatse ku Murindi, inyubako yararangiye tugeze mu gice cyo gutunganya imbere ibijyanye n’ayo mateka, uhageze yakirwa neza hari abashinzwe kuyasobanura, iyo uhageze rwose wumva ugiye mu mwuka nk’uwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yari arimo afata umwanzuro wo gukomeza urugamba ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anabohora igihugu, turasaba abantu kujya baza ku Murindi bagasobanurirwa ayo mateka”.

Mu buhinzi n’ubworozi, hakozwe umushinga wo gukora amaterasi ndinganire nayikora, ni muri gahunda yo kongera ubuso buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe, ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi.

Uwo mushinga watangiye mu 2019 ukaba ugikomeje, aho hamaze gukorwa amatarasi ndinganire ku buso bwa hegitari 600 n’amaterasi yikora ku buso bwa hegitari 850, hakaba hitezwe kongera umusaruro w’ubuhinzi, aho abaturage bagera kuri 23,000 babonye imirimo, muri bo 50.7% ni urubyiruko mu gihe 51% ari abagore.

Hakozwe n’umushinga wo gusazura no gutera amashyamba ku buso bwa hegitari 1,254, ibiti bivangwa n’imyaka biterwa mu mirima iri ku buso bwa hegitari 5,979.

Mu bworozi, hatangijwe umushinga wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho, ku bufatanye n’umushinga PRISM watangiye muri 2021.

Muri uwo mushinga hubatswe ibikorwaremezo byo kwita ku matungo magufi, aharimo isoko ry’amatungo magufi muri Yaramba na Manyagiro, hubakwa ivuriro rito ry’amatungo mu Murenge wa Bukure, hubakwa n’ibagiro ry’ingurube mu Murenge wa Byumba, hatangwa amatungo magufi ku miryango itishoboye aho byatwaye angana na 462,957,936 FRW.

Ni umushinga wafashije abaturage kwivana mu bukene no kurwanya imirire mibi binyuze mu matungo magufi bahawe, arimo inkoko 9,240 ku miryango 924, ingurube 394 ku miryango 300, ihene 435 ku miryango 218 n’intama 69 ku miryango 35.

Nzabonimpa avuga ko hakozwe n’umushinga wo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo ku bufatanye n’umushinga RDDP, watangiye muri 2027urangira muri 2023, ni mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’inka, hanubakwa amakusanyirizo mato ane y’amata, hatangwa n’amashanyarazi ya 3 phase electricity kuri MCCs ya Bukure.

Hubatswe kandi Amakusanyirizo 16, yahawe ibikoresho bijyanye n’ísuku y’amata, hasanwa amakusanyirizo atandatu.

Mu bindi bikorwaremezo byubatswe muri 2017-2024, harimo ibiraro byo ku butaka n’ibyo mu kirere bihuza imirenge ndetse n’uturere, byubatswe mu koroshya imihenderanire.

Imishinga yakozwe mu nkingi y’imibereho myiza

Kuva 2017 kugeza 2024, mu Karere ka Gicumbi hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 980 byatwaye ingengo y’imari ingana na 5,380,198,996 FRW, ubuyobozi bw’ako karere bukemeza ko abana bose bafatira ifunguro rya saa sita ku bigo by’amashuri.

Muri uko kongera ibyumba by’amashuri, abarimu 4,665 bahawe akazi, mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa hubakwa Dormitory (aho kurara) nini igeretse, yakira abakobwa 500 muri Collège ya Rushaki.

Hari no kuvugururwa ishuri rya TTC de la Salle na MODEL SCHOOL GS BYUMBA CATHOLIC, mu rwego rwo guteza imbere amashuri Nderabarezi, igikorwa kizatwara asaga miliyari 2 FRW.

Amashuri y’imyuga yariyongereye ku buryo mu Mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi, imirenge 20 ifite TVET, hubakwa ibigo 25 byigisha imyuga, aho muri Nzeli 2024 buri Murenge uzaba ufite nibura TVET.

Meya Nzabonimpa ati “Turi kubaka TVET Giti nziza dushishikariza buri wese kuzayisura, iri kubakwa aho twakwita ngo ni mu cyaro, Phase ya mbere ifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 821 FRW, iyo uyigezeho ukareba aho iri aho twakwita ko ari mu cyaro, nabyo usanga ko bihesha agaciro ubuyobozi bwiza no kugaragariza abaturage ko ibyiza bikwiye kubasanga aho bari”.

Ibyo bikorwaremezo byatanze akazi ku baturage mu Mirenge yose, babona amafaranga abafasha kwiteza imbere, umubare w’abanyeshuri bitabira kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro uriyongera, ari nako ibikorwaremezo bikomeza kwegera abaturage ndetse ubucucike mu mashuri n’ingendo za kure ku banyeshuri biragabanyuka.

Girinka yageze ku miryango 9,473, bifasha imiryango ikennye kwiteza imbere bashingiye ku kuvugurura ubuhinzi bakoresha ifumbire, bahindura imibereho kubera umukamo ubafasha kurwanya imirire mibi no kwinjiza amafaranga.

Abaturage 74,490 babonye akazi muri gahunda ya VUP binyuze mu mirimo y’amaboko (Public Works), bifasha imiryango ikennye kwiteza imbere ndetse gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza iroroha.

Inzu 4,312 z’ubakiwe abatishoboye izindi zirasanwa ku bufatanye n’abaturage, bifasha imiryango itishoboye kubona aho kuba.

Mu Karere ka Gicumbi hubatswe urwibutso rushyashya Jenoside rwa Mutete, mu rwego rwo kubungabunga imibiri y’Abazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubungabunga ibimenyetso bya Jenocide.

Ibitaro Byumba byashyizwe ku rwego rwisumbuye, ibigo nderabuzima 24 birubakwa, ubwo bwiyongere bw’ibigo nderabuzima bugabanya abajyaga mu bindi bihugu gusaba serivise zitandukanye z’ubuvuri zirimo no kwisiramuza, hubakwa n’amavuriro mato (Poste de santé) 74, kandi buri mudugudu ushyirwamo abajyanama b’ubuzima bane.

Nzabonimpa, yashimiye Imbuto Foundation nk’umufatanyabikorwa ukomeye muri gahunda z’ubuzima, ati “Turashima Nyakubahwa First lady ku bufatanye na Imbuto Foundation batwubakiye Ikigo Nderabuzima cy’icyitegererezo cya Mulindi, muri byinshi abanyagicumbi dushima n’iyo Centre de santé irimo”.

Ibyagezweho mu nkingi y’imiyoborere myiza

Mu koroshya itangwa rya servise, Ibiro by’Akarere ka Gicumbi byaraguwe biranavugururwa, hubakwa ibiro bishya by’Umurenge wa Nyankenke, hubatswe kandi ibiro by’utugari dutandukanye ndetse n’ibiro by’imidugudu.

Nk’uko Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yabigaragaje, mu bushakashatsi bwakozwe muri 2023 binyuze mu makuru yagiye atangwa n’abaturage ajyanye n’uko bashima serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, Akarere ka Gicumbi kari ku mwanya wa 15 mu turere 30, aho kari ku gipimo cya 71,1%, mu gihe Akarere kaza ku mwanya wa mbere ari Ngoma iri ku gipimo cya 83’4%.

Meya Nzabonimpa aremeza ko ibyo umukuru w’igihugu yari yijeje abaturage muri manda y’imyaka irindwi byagezweho ku kigero kiri hejuru ya 95%.

Avuga ko ibikorwa bimwe birimo gahunda ya Girinka byagiye byesa umuhigo hejuru ya 100%, ngo ibitarageze ku 100%, byatewe n’ibibazo bitandukanye bitunguranye birimo n’icyorezo cya COVID-19.

Mu butumwa yageneye abaturage mu gukomeza iterambere ryabo mu myaka itanu iri imbere, Nzabonimpa yagize ati “Ndabasaba gukomeza gufatanya gusigasira ibyo tugenda tugeraho ariko binatubera igisubizo cy’ibibazo dufite, ubwo ndavuga ku bijyanye n’igwingira n’imirire mibi, twongere umusaruro w’ibiribwa, imboga zirahari nyinshi, ikirere cyacu kitworohereza kubona imboga”.

Arongera ati “Twumve ko aya mata tubona mu bworozi bwacu, mbere yo gutekereza isoko tubanza kwihaza, twumve ko ibyo tweza dukwiye kwiheraho tukihaza, kugira ngo turye indyo yuzuye nk’uko tubishishikarizwa, ikindi turongera amazi turongera amashanyarazi, amashuri kuko turifuza ko abana bose biga, bakiga ariko bafite n’isuku haba ku ishuri, aho banyura, aho basabira serivise n’aho bataha, dufatanye mu kwimakaza isuku nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abidutoza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka