Bigisha isuku n’isukura bashaka isoko ry’isabune bakora

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Authentic International Academy riherereye mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali barigisha ababyeyi umuco w’isuku n’isukura kugira ngo babone isoko ry’isabune bikorera.

Jean Baptiste Tuyizere uyobora Authentic International Academy avuga ko iyo bigisha baba bashaka n'amasoko
Jean Baptiste Tuyizere uyobora Authentic International Academy avuga ko iyo bigisha baba bashaka n’amasoko

Aba banyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri yisumbuye, bakora amasabune y’amazi yifashishwa mu bikorwa binyuranye by’isuku.

Ni umushinga bize, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubumenyi baherwa mu ishuri mu masomo asanzwe.

Uwo mushinga wanahesheje ishuri bigamo umwanya wa mbere ku rwego rwa Afurika mu marushanwa yitwa School Enterprise Challenge ahuza imishinga y’abanyeshuri ku isi yose, ryegukana igihembo cy’amadorari ya Amerika ibihumbi bibiri (2000USD), ni ukuvuga amanyarwanda hafi miliyoni ebyiri.

Umuyobozi w’ishuri rya Authentic International Academy, Jean Baptiste Tuyizere, avuga ko nyuma yo gukora uwo mushinga ubu abanyeshuri bafashe gahunda yo kuzenguruka imidugudu igize umurenge wa Niboye ishuri ryabo riherereyemo bigisha abaturage kugira isuku, kugira ngo babashe no kuboneramo isoko ry’isabune bakora, bityo umushinga wabo ukomeze kwaguka.

Ati “We azagenda ajye yigisha abantu gukaraba, gukoropa, ndetse n’ibindi kugira ngo ya product (ya sabune) ye ibone isoko”.

Yongeraho kandi ko aba bana bagomba no kwigisha isuku bahereye mu ngo zabo, bityo ababyeyi bamara kuyumva neza na bo bakayitoza abaturanyi nabwo hagamijwe ko ya sabune ibona isoko.

Chuma Thaffi, umwe mu banyeshuri bagize uruhare mu gutangiza uwo mushinga, avuga ko ubu batangiye kwinjiza amafaranga bahereye no mu ishuri bigamo ubwaho, kuko ubu na ryo rikoresha amasabune y’abo banyeshuri kandi rikabishyura.

Abanyeshuri ba Authentic International Academy bamurika amasabune yabo (iburyo)
Abanyeshuri ba Authentic International Academy bamurika amasabune yabo (iburyo)

Uyu munyeshuri kandi avuga ko nibanarangiza amasomo yabo, batazigera Babura akazi kuko bashobora kuzakomeza kwagura umushinga wabo ukababeshaho.

Ati “Tuvuge urangije amashuri yisumbuye, ntushobora kubura amafaranga kandi ufite ubumenyi wakuye mu ishuri. Wakomeza gukora aya masabune, ukabona amafaranga ukibeshaho”.

Umushinga witwa ‘Teach a Man to Fish’ ni wo wigisha abanyeshuri mu mashuri anyuranye mu Rwanda uburyo bwo guhanga imishinga no kuyicunga.

Munyazikwiye Sharon uwuyobora mu Rwanda avuga ko n’ubwo uyu mushinga witirirwa ishuri, ibikorwa birebana na wo byose biba biri mu biganza by’abanyeshuri.

Munyazikwiye yongeraho ko ubu ari ubumenyi bw’ibanze abantu bose bakoresha, ku buryo umunyeshuri ubishoboye aba afite amahirwe yo kuzibeshaho na nyuma y’ishuri.

Ati “Tubigisha gutekereza umushinga, kuwushakira igishoro, kuwushakira abafatanyabikorwa, kumenya kuwucunga n’ibindi. Ibi ni byo natwe twese dukoresha mu kazi, umwana rero watinyutse aba afite amahirwe menshi yo kuba yabona akazi, no kuba yatinyuka agashaka ikintu akeneye mu buzima busanzwe”.

Amarushanwa ya School Enterprise Challenge yahuje ibigo by’amashuri ibihumbi icyenda ku isi yose, mu Rwanda hitabira amashuri 84, ishuri Authentic International Academy riza ku isonga mu Rwanda no muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka