Bigenda bite ngo ibicuruzwa bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bigaragare bitabwujuje?

Kuba igicuruzwa cyahabwa icyangombwa cy’ubuziranenge biba bisobanuye ko cyapimwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB), bikemezwa ko nta ngaruka gishobora kugira ku bo kigenewe, kubera ko kiba cyujuje ibisabwa.

Barasaba ko ibicuruzwa byarushaho kujya bigenzurwa kuko ubuziranenge bwabyo bujyana n'ubuzima bw'abaturage
Barasaba ko ibicuruzwa byarushaho kujya bigenzurwa kuko ubuziranenge bwabyo bujyana n’ubuzima bw’abaturage

Nubwo bimeze bityo ariko, ni kenshi bamwe mu bagenerwabikorwa basanga bimwe mu bicuruzwa bifite ibyangombwa by’ubuziranenge (S Mark), baguze byifitemo ibintu bigaragaza ko bitujuje ubuziranenge, ku buryo bishobora kubagiraho ingaruka ku buzima.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko bagiye bahura n’ibibazo byo kugura igicuruzwa bazi neza ko ari kimwe mu byujuje ubuzirange, ariko nyuma bagatungurwa no gusanga harimo ibintu bigaragaza ko ubuziranenge bukemangwa.

Jimmy Ngendahimana avuga ko akunze kugura zimwe mu nzoga zemewe zifite ibyangombwa by’ubuziranenge, ariko agasanga harimo ibintu bimeze nk’ifu byiretse mu icupa.

Ati “Urakigura wareba munsi mu ndiba ugasanga hiretsemo ibintu by’ifu, ni yo mpamvu tunazinywa ugasanga ziranatwica, kuko tuba tuzi ngo ziremewe zujuje ubuziranenge. Twifuza ko Leta yahagurukira ziriya nzoga, zitwa ngo zinyura mu nganda bazihagurukire.”

Emile Sindikubwabo, avuga ko yagiye kunywa inzoga asanga harimo isazi, kandi ari we wayifunguriye.

Ati “Jyewe nasanzemo isazi nyibonye mbona irambangamiye, undi mugenzi wanjye we aheruka gupfundura inzoga yasanzemo ibintu by’ibishorobwa bimeze nk’ibivuye mu nzarwe neza neza, abisanga mu icupa kandi ryari ripfundikiye, icyo twasaba ni uko habaho gukurikirana, bagenzure mbere na mbere amacupa bapfunyikamo bino binyobwa, kuko ubuziranenge n’ubuzima bw’abaturage bigomba kujyana.”

Yvonne Mutesi avuga ko hari igihe ajya kugura amazi yo kunywa, agasanga yiretsemo imyanda.

Ati “Hari ukuntu umuntu agura amazi afunze agiye nko ku rugendo agasangamo imyanda, harimo utuntu tw’umukara utazi ubwoko bwatwo, ubwo nyine uhita uyamena ntabwo wayanywa, kandi uba ubona hariho ibirangantego by’uruganda umuntu aba yizeye, ahubwo badukurikiranire ibyo bintu kuko hanze aha bireze.”

Hari undi we yaguze Mutsig arayinywa ageze ku yo munsi yanywa akajya yumva arimo ahekenyamo utuntu, arebye asanga munsi mu ndiba no ku mpande harimo udusimba tumeze nk’inyo twapfuye.

Uwaguze iyi nzoga yasanzemo udusimba twapfuye tumeze nk'inyo
Uwaguze iyi nzoga yasanzemo udusimba twapfuye tumeze nk’inyo

Mu zindi mpungenge abaguzi bagaragaza ni uko abacuruzi baba bafite ibyujuje ubuziranenge ari na byo bereka abaza kugenzura, nyamara bikaba bitandukanye n’ibyo bohereza ku isoko.

Umuyobozi Mukuru wa RSB, Raymond Murenzi, avuga ko imbogamizi zikunze kugaragaramo ari uko hari igihe usanga hari abiyitiriye ikigo runaka bagakoresha ibirango byacyo by’ubuziranenge, gusa ngo abarenze ku mabwiriza hari uburyo bahanwa.

Ati “S Mark” ubundi imara imyaka ibiri, buri mezi atatu uwo muntu agakurikiranwa tukamenya ko acyubahirije ibyo twemeranyije kugira ngo ahabwe icyo kirango. Ubundi ikiba kigambiriwe ni ukugira ngo igicuruzwa kijye ku isoko gifite ibikiranga cyujuje ubuziranenge, ndetse n’ikigo kibishinzwe cyabirebye.”

Akomeza agira ati “Kuba hashobora kugaragaramo bimwe bigaragaza ko nyuma yaho bitujuje ubuziranenge birashoboka, ariko akenshi biba byatewe no gukoresha nabi ibyo birango. Iyo bigaragaye gutyo hari amategeko abihana, igicuruzwa kikaba cyavanwa ku isoko ndetse bagahabwa n’ibindi bihano bijyanye n’amategeko.”

Mu Rwanda habarirwa ibigo bigera kuri 30 bifite ikirango cy’ubuziranenge cy’uko byubahiriza amabwiriza mpuzamahanga agenga ubwiza (ISO 9001), bivuze ko ibicuruzwa ndetse na serivisi z’ibyo bigo biba byujuje ubuziranenge, mu gihe mu Karere habarirwa ibigo 207 bifite icyo kirango.

Ni kenshi hafatwa ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, abaturage bagasaba ko inzego zibishinzwe zakongera imbaraga mu bugenzuzi
Ni kenshi hafatwa ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, abaturage bagasaba ko inzego zibishinzwe zakongera imbaraga mu bugenzuzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka