Bifuza kongererwa amashanyarazi kuko ayo bafite atagihagije

Abatuye mu Mudugudu w’Agakombe mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bifuza kongererwa amashanyarazi kuko abageraho ari make cyane, bigatuma bacana mu gicuku no ku manywa gusa.

Umuriro wababanye muke kubera ubwiyongere bw'ingo mu mudugudu w'Agakombe, bakifuza ko wakongerwa
Umuriro wababanye muke kubera ubwiyongere bw’ingo mu mudugudu w’Agakombe, bakifuza ko wakongerwa

Umwe mu bahatuye mbere, avuga ko ayo mashanyarazi bayakurura bakayageza aha mu Gakombe mu myaka ine ishize, bacanaga nta kibazo. Icyo gihe ngo bayafatagaho ari ingo 30 gusa, zegeranyije amafaranga arenga ibihumbi 160 buri rumwe, hanyuma bakayahabwa.

Ibintu ariko ngo byaje guhinduka mu myaka ibiri ishize, aho bagiriye abaturanyi, na bo bagafatiraho, maze umuriro ubabana mukeya nk’uko bivugwa n’uwitwa Béatrice Mukantagara.

Ati “Ku manywa umuriro uba urimo, ariko guhera mu masaa kumi n’ebyi n’igice saa moya, ntabwo tuba ducana. Uraza ukongera ukagenda, ukaza ukongera ukagenda. Kuri REG baratubwira ngo igihe kizagera baze bawongere, ariko nkatwe twawuzanye tukabona biratubangamiye”.

Yunganirwa na Norbert Mbonyingabo na we wifuza ko bafashwa icyo kibazo kigakemuka.

Agira ati “Umuriro dufite no ku manywa ntiwawifashisha mu gusudira. Usibye kuvuza radio, uretse ko na yo iyo ubaye mukeya izima, kimwe na televiziyo, bikaba ngombwa ko uyizimya ukongera ugacana”.

Amashanyarazi yababanye makeya, ariko n’amapoto yifashishijwe na babandi 30 ubu ngo yarashaje, ku buryo bifuza ko bafashwa bagashyirirwaho akomeye kurusha, cyane ko abayafatiyeho ngo batemera kwifatanya na bagenzi babo mu kwegeranya ubushobozi bwo gushaka amashyashya.

Mukantagara agira ati “Twashatse kuba twiguriye andi mu gihe dutegereje aya Leta, ariko abafatiyeho nyuma ukabona ntacyo bibabwiye. Hari n’uwigeze kutubwira ngo mwebwe mwabikoze muzongere mubikore”.

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko bafite gahunda yo gukosora ibibazo by’amashanyarazi muri rusange, ariko ko mu gihe batarabikora bazashaka uko baba bakemuye icyo kibazo cy’ubukeya bw’amashanyarazi abatuye Agakombe bagaragaje.

Amapoto batangiranye arashaje cyane ku buryo hari n'ayahirimye
Amapoto batangiranye arashaje cyane ku buryo hari n’ayahirimye

Agira ati “Tugiye kujyayo natwe twirebere uko byifashe, hanyuma tumenye uko tubikemura”.

Icyakora, ibibazo by’ubuke bw’umuriro unazima wongera ugaruka bigenda bivugwa hirya no hino, kuko nko mu Kagari ka Rukira Umudugudu w’Agakombe uherereyemo, hari n’abatuye mu Mudugudu wa Magonde babitaka.

Muri ako kagari hari n’utundi duce usanga bavuga ko batabasha gusudira ku bw’umuriro mukeya, n’ubwo gucana byo bishoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Babakemurire ikibazo pe

Fiston yanditse ku itariki ya: 29-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka