Bifuza ko muri Mukungwa haterwamo andi mafi nyuma y’aho ayabagamo yishwe n’imyanda ihumanya

Abaturiye umugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe n’ibura ry’amafi nk’ikiribwa cyari kibatunze, aho hashize imyaka itatu umugezi wa Mukungwa usutswemo imyanda ihumanya hagapfa amafi atabarika, bakaba bifuza ko haterewamo andi akororoka bityo bakongera kubona ayo kurya bitabagoye.

Ifi muri Mukungwa zapfuye ari nyinshi nyuma y'uko hamenwe imyanda ihumanya muri uwo mugezi
Ifi muri Mukungwa zapfuye ari nyinshi nyuma y’uko hamenwe imyanda ihumanya muri uwo mugezi

Hari ku itariki 21 Nzeri 2018, ubwo mu mugezi wa Mukungwa ukora ku Karere ka Musanze, Gakenke na Nyabihu, hagaragaye amafi menshi areremba ku mazi.

Icyihutirwa cyakozwe n’ubuyobozi bw’imirenge yegereye uwo mugezi n’ubw’uturere, kwari ugushishikariza abaturage kwirinda kurya ayo mafi, dore ko kuri bo bumvaga basakiwe, aho bari babonye ikiribwa cy’ubuntu.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) na yo yahise isohora itangazo ribuza abaturage kurya ayo mafi, dore ko ab’inkwakuzi bari batangiye no kuyagemura no mu masoko anyuranye bayagurisha ku giciro gito.

Nyuma y’uko ayo mafi apfuye, abaturiye uwo mugezi batangarije Kigali Today ko imibereho yabo ihagaze nabi nyuma yo kubura ikiribwa cyari kibatunze.

Bamwe muri bo bagiye bagaragaza ingaruka byabagizeho, aho ngo byabateje ubukene nk’abakora uburobyi, abandi ngo bakaba baragize ikibazo cy’imirire kugeza ubwo bamwe mu bana babo bari mu mutuku.

Byateye urujijo ababibonye
Byateye urujijo ababibonye

Twagiramariya Laetitia wo mu Murenge wa Rwaza ati “Amafi akimara gupfa ari menshi, ubuzima bwacu bwahuye n’ibibazo bikomeye cyo kubura icyo twari twaramenyereye, uyu mugeze twawufataga nka zahabu none ntacyo ukitumariye. Habagamo amafi ku buryo n’uwahagararaga ku nkombe yayabonaga akina, abagabo bacu ndetse n’abana bajyaga kuroba bakazana ifi, wabaga wifitiye 1500 yawe ukabona ikiro, ariko ubu byikubye inshuro eshatu”.

Arongera ati “Ingaruka ni nyinshi cyane, imibereho yasubiye inyuma, ubu se ko twabonaga ifi z’ubwoko bwose, amahera, isonzi…, none nta na kamwe wabona n’uturimo ntidukura. Imibereho yasubiye inyuma abana ntibakibona indyo yuzuye nka mbere, ushobora no kumara umwaka utariye ifi”.

Nizeyimana Donatien ati “Nyuma yuko zipfuye zarashize burundi, najyagamo nkaroba ngashyira umugore agatekera abana bagahuta isozi bakabaho neza, ubu jyamo mu gitondo bukira ngataha ubusa. Ifi yaguraga 1500 ubu ni bitanu, ubu nk’umugabo urabona ndimo gusinzirira hano byanyobeye siko byahoze”.

Arongera ati “Ntabwo tuzi uburozi bamennyemo, ubuzima ni bubi ibaze gutungwa n’ibijumba n’ibishyimbo twari twifitiye ikiribwa kitaduhenze, mugatungwa nabyo umwaka ukihirika, none se ubwo uramva ubuzima ari bwiza”.

Amajwi menshi y’abo baturage araganisha ku gusaba Leta guteramo undi murama w’amafi, akororoka umugezi wa Mukungwa ukongera ukagira amafi menshi nk’uko byahoze.

Abaturiye Mukungwa baremeza ko kuba ifi z'uwo mugezi zarahumanyijwe byabagizeho ingaruka nyinshi
Abaturiye Mukungwa baremeza ko kuba ifi z’uwo mugezi zarahumanyijwe byabagizeho ingaruka nyinshi

Maniriho Noël wemeza ko bamwe mu bana be bari mu murongo utukura agira ati “Byatugizeho ingaruka nyinshi cyane abana barwaye bwaki kubera kubura indyo bari baramenyereye, Leta izanye undi murama w’amafi ikamenamo zazongera zikororoka zikaba nyinshi nk’uko byahoze, hano hose habaga hari abarobyi mu masoko ifi zuzuye, ariko ubu nta murobyi wabona”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Ramuli Janvier Umuyobozi.wako, avuga ko n’ubwo uwo mugezi wigeze kumenwamo imyanda ihumanye iva mu nganda, ngo nta gahunda Leta ifite yo gutera umurama w’amafi muri uwo mugezi kubera ko yumva bitashoboka, ahubwo ngo muri gahunda za Leta harmo kwigwa uko ibyuzi byagezweho n’izo ngaruka byitabwaho.

Yagize ati “Nk’uko babisobanuye, hari imiti yaba yaravuye mu nganda ziri mu mujyi wa Musanze zangiza ayo mafi, ndetse iyo miti igera no mu byuzi, ndakeka ko mu byuzi haba hari icyakozwe hagaterwamo andi mafi yategenewe kororwa, ndabikurikirana menye niba byarakozwe”.

Arongera ati “Sinahamya ko nta mafi akiba mu mugezi wa Mukungwa, kuko hari ubwo njya nyura hariya ku mugezi nkabona abayagurisha, ntabwo twamenya igipimo cy’amafi arimo, ibyo abaturage bavuga ko twashyiramo andi mafi, ndumva bidashoboka kororera amafi mu mugezi utemba”.

Bavuga ko nta mafi akiba mu mugezi wa Mukungwa
Bavuga ko nta mafi akiba mu mugezi wa Mukungwa

Uwo muyobozi yasabye abafiye inganda kujya bashyiraho uburyo bwo gufata imyanda, ikaba yanatunganywa bakirinda kuyisuka mu mazi, ashobora kwangiza ibidukikije birimo n’ubuzima bw’abantu.

Icyo kibazo cy’ayo mafi aturuka mu mugezi wa Mukungwa, kirareba cyane cyane abatuye akarere ka Gakenke, Musanze na Nyabihu aho uwo mugezi unyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka