Bifuza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera amahanga isomo

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko bifuza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabera isomo amahanga n’Isi yose, mu gukumira ibindi byaha n’ubwicanyi bufite isura nk’iyayo, aho bushobora kuba.

Inama yitabiriwe n'inzobere zituruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Inama yitabiriwe n’inzobere zituruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika

Ni bimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’iminsi itanu, yiga ku kwandikisha umurage ndangamuco muri UNESCO (Protection of World Cultural and National Hertage), yatangiye ku wa mbere tariki 14 Kanama 2023.

Ni inama itegura izabera mu gihugu cya Saudi Arabia mu kwezi gutaha kwa Nzeli, ari nayo izafatirwamo icyemezo ku bireba inzibutso z’u Rwanda enye, zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata, Bisesero ndetse n’urwa Murambi, niba zemerewe kwinjira mu mirage ndangamuco yo ku rwego rw’Isi.

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko dosiye yamaze gutangwa ndetse yanasuzumwe n’abahanga benshi batandukanye, igisigaye ari ukumenya umwanzuro yafashweho, ari naho ahera avuga ko bifuza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera Isi isomo.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo cyaha cya mbere cyakorewe ku mugabane wa Afurika cyemewe n’urwego rw’Isi. Twifuza ko isomo rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryabera amahanga n’Isi yose, haba mu gukumira ibindi byaha n’ubundi bwicanyi bufite isura nk’iya Jenoside aho bushobora kuba, ariko n’uburyo u Rwanda rwakoresheje mu gusohoka mu bibazo byatewe na Jenoside.”

Inama yitabiriwe n'inzobere zo hirya no hino ku Isi
Inama yitabiriwe n’inzobere zo hirya no hino ku Isi

Akomeza agira ati “Turifuza ko Isi yajya yigira ku Rwanda ibijyanye n’uburyo bwo gukemura amakimbirane no kubaka igihugu, kuko rwashoboye kwerekana ko iyo rwishatsemo ibisubizo dushingiye ku muco wacu, dushobora gukemura ibibazo kandi tukubaka Igihugu kirambye, gifite n’icyerekezo.”

Umuyobozi w’urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, Emmy Musinguzi, avuga ko bateganya ko hari byinshi bizakorwa mu gihe urwo rwibutso ruzaba rugiye mu murage w’Isi.

Ati “Duteganya ko nibijya ku murage w’Isi, hari byinshi bizakorwa kandi uburyo ibimenyetso bya Jenoside bibungabunzwemo, dutekereza ko bizarushaho kumera neza, ku buryo bisigasirwa mu buryo burambye, ndetse bikazanigisha urubyiruko cyangwa ikiragano kizaza mu myaka myinshi izaza.”

Mohlago Frola (hagati) avuga ko ibihugu byinshi bya Afurika bibura ubushobozi kuzuza ibisabwa
Mohlago Frola (hagati) avuga ko ibihugu byinshi bya Afurika bibura ubushobozi kuzuza ibisabwa

Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo gishinzwe kubungabunga amashyamba no kurengera ibidukikije, Mohlago Flora Mokgohloa, avuga ko ibihugu byinshi byo muri Afurika bidafite ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa n’inzego zibikurikirana, kugira ngo ikintu kibe cyashyirwa mu murage w’Isi.

Uretse inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi enye, zirimo gusabirwa gushyirwa mu murage w’Isi, u Rwanda rwanasabye y’uko ishyamba kimeza rya Nyungwe naryo ryashyirwa mu murage w’Isi wa UNESCO, dosiye zombi zikaba zizatangirwa igisubizo cya nyuma mu kwezi gutaha.

Inama yitabiriwe n'inzobere zituruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Inama yitabiriwe n’inzobere zituruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka