Bifuza ko izamuka ry’ibiciro ryazitabwaho mu mushyikirano

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bifuza ko izamuka ry’ibiciro rya hato na hato by’umwihariko ku biribwa ryaba mu bizaganirwaho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Biteganyijwe ko guhera tariki 23 kugera 24 Mutarama 2024, i Kagali hazaba hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, izaba irimo kuba ku nshuro yayo ya 19.

Umushyikirano ni urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’Igihugu, n’abayobozi bakabazwa inshingano zabo, uyu mwaka hakazasuzumwa aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye, ukazaba ari n’umwanya mwiza wo gutekereza ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 30.

Kuba umushyikirano ari urubuga Abanyarwanda baganiriramo ibijyanye n’iterambere ry’Igihugu cyabo, niho bahera bavuga ko bishimira imyanzuro ifatirwamo, kuko iyo ishyizwe mu bikorwa birushaho kubafasha kwiteza imbere.

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye muri Gashyantare 2023, hafatiwemo imyanzuro 13, yarimo ujyanye no Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB, kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abacuruzi bakenera, harimo n’izikenerwa n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Ni umwanzuro wahise ushyirwa mu bikorwa, ibintu abakeneraga izo serivisi bavuga ko byarushijeho kuborohereza, kuko kuri ubu batagisiragizwa bajya gushaka serivisi imwe ku yindi ahantu hatandukanye, kuko byose babibonera muri iyo One Stop Centre.

Undi mwanzuro wari uwo kunoza ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho Minisiteri y’ubuhizi n’ubworozi (MINAGRI) igaragaza mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, hitezwe ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi uzikuba inshuro zigera kuri ebyiri, by’umwihariko ku gihingwa nk’ibigori.

Nta wavuga ku myanzuro yari yafatiwe mu Mushyikirano wa 18, ngo yirengagize ujyanye no gukemura vuba ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi ndetse no kuvugurura gare no kongera imodoka zihuza Imijyi, aho ku ikubitiro Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’inzego zifite aho zihuriye n’icyo kibazo, bamaze gushyira mu mihanda itandukanye imodoka rusange 100 zitwara abagenzi, mu rwego rwo koroherezaga abatindaga ku murongo, bikabaviramo gukererwa kugera ku kazi cyangwa mu ngo zabo.

Ni kuri ibyo bisubizo byavuye mu myanzuro y’inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, bamwe mu baganiriye na Kigali Today, baheraho bavuga ko izamuka ry’ibiciro rya hato na hato, ari kimwe mu bibazo by’ingutu byagaragaye mu mwaka ushize, bifuza ko byaganirwaho mu mushyikirano wa 19.

Alan Matsiko wo mu Murenge wa Kimironko, avuga ko yishimira ko imwe mu myanzuro yafatiwe mu mushyikirano uheruka yashyizwe mu bikorwa, bikaba byarabafashije, ari naho ahera asaba ko muri uyu umwaka ibijyanye n’izamuka ry’ibiciro byazahabwa umwanya bikahabwa umurongo.

Ati “Uyu munsi ikibazo gihari gikomeye, kuva uyu mwaka watangira, n’ushize, ni ibiciro bikomeje kuzamuka, ku buryo usanga nta muntu bitagoye, yaba ufite amikoro macye, n’ufite ahagije, usanga twese tuvunika iyo tugiye kw’isoko guhaha, ibiciro biragenda bizamuka buri munsi, ku buryo nibaza uko umuturage wo hasi abayeho. Numva Leta yagira icyo ibikoraho ikorohereza umuturage mu buryo bwo kubona ibintu bikenerwa buri munsi mu buryo bworoshye butabavuna, kuko imibereho y’umuturage ni ngombwa kugira ngo Igihugu gitere imbere.”

Mugenzi we wo mu Murenge wa Muhima ati: “Ujya ku isoko ufite ibihumbi bibiri ukabona birashize kandi n’ubundi ntacyo urabona mu byakujyanye, twifuza ko rwose mu mushyikirano ibintu by’izamuka ry’ibiciro, baramutse icyo kintu bakiganiriyeho, bakagiha umurongo, ku buryo ibiciro byagabanuka buri wese akibona ku isoko byazadufasha.”

Uretse ibijyanye n’izamuka ry’ibiciro, hari n’abifuza ko hazanaganirwa ku buryo hakongerwa abakozi mu bigo nderabuzima no mu mavuriro y’ibanze hakongerwa abakozi, kuko mu bice by’icyaro hari abagikora ingendo ndende bajya kwivuza banagerayo bagatinda kubona serivisi.

Ibindi bibazo birimo amakimbirane mu miryango, abana bata ishuri, na ruswa ikigaragara muri serivisi z’ubutaka.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MU NAMA Y’UMUSHIKIRANO BAZIBUKE KU BAGIYE BUBAKIRWA BAGATUZWA NA PREZIDA WA REPUBLIKA. KUJYA BAHABWA AGACIRO KUKO AR’ABANYARWANDA BATUJWE KUBW’IBIBAZO BITANDUKANYE, TUBIVUGIYE KUBW’ABATUJWE MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA-RUGERERO MU KARERE KA RUBAVU, BATUJWE BAGAHABWA N’INKOKO BURI WESE INKOKO52 NGO ZIZABAFASHYE KWIKURA MU BUKENE, ZIBARINDIRE N’ABANA IMIRIRE MIBI, NONE ZIBEREYE UMWIHARIKO W’ABAYOBOZI, KANDI ZIKITIRIRWA ABO BATURAGE, UMUTURAGE UBAJIJE BAHITA BAVUGA NGO NAMOKE NTIBAZABUZA IMBWA KUMOKA, NGO UMUTONTOMO W’IBIKERI NTUBUZA INKA KUNKWA AMAZI, NGO BAZABASOHORA MUR’AYO MAZU BABASUBIZE IYO BATURUTSE, IKIBABAJE NTA MUYOBOZI WA MINALOC CG WA RCA WAZA NGO YUMVE ABO BATURAGE,

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 21-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka