Bifuza ko imihanda mishya yo mu mujyi wa Nyagatare yashyirwaho amatara

Abaturage b’umujyi wa Nyagatare bakoresha imihanda mishya ya kaburimbo imaze kubakwa, barifuza ko yashyirwaho amatara mu rwego rwo kurushaho kuhagira heza no kubungabunga umutekano w’abayinyuramo nijoro.

Bifuza ko iyi mihanda yashyirwaho amatara
Bifuza ko iyi mihanda yashyirwaho amatara

Umumotari witwa Twizeyimana Diogène, avuga ko imihanda mishya itarakorwa abagenzi batwaraga babaga bafite impungenge z’uko aho babajyana batagerayo amahoro.

Avuga ko imihanda yari mibi igihe cy’imvura, cyane unuhanda uva mu mujyi werekeza i Barija.
Ashima ubuyobozi kuba bwarabatekerejeho bakabona umuhanda mwiza ku buryo bagenda neza nta mpungenge.

Twizeyimana yifuza ko n’umuhanda uhuza Barija n’isoko rya Nyagatare, nawo wakorwa kuko ukoreshwa n’abantu benshi kandi ukaba ari mubi.

Ati "Uriya Muhanda uhuza Barija n’isoko rya Nyagatare unyuze kuri ADEPR unyuramo abantu benshi harimo n’abacuruzi, ukeneye gukorwa kuko imvura yaguye ntiwahanyura. Ikindi iyi mihanda yose ikorwa ikwiye gushyirwaho amatara mu rwego rwo kubungabunga umutekano."

Undi muturage utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko hakenewe indi mihanda ya kaburimbo cyane uhuza Nyagatare n’akagari ka Kamagiri, ariko n’inzuri zikiri mu gishushanyo mbonera cy’umujyi zikavamo.

Agira ati "Ikikibangamye ni inzuri zikiri mu mujyi, usanga ziri hagati y’umujyi n’uwundi. Ariko nanone hari ahakwiye kaburimbo, nko kuva kuri stade ujya i Bugaragara no kuva mu mujyi ukanyura kwa Kabutura ujya mu Kimaramu."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Steven, avuga ko mu mujyi wa Nyagatare hamaze kubakwa ibilometero birenga 18 by’imihanda ya kaburimbo, ndetse uyu mwaka hakaba hagomba kubakwa ibindi bilometero birenga bitandatu. Yongeraho ko biteganyijwe ko iyo mihanda yose izajya ishyirwaho amatara.

Uretse iyo mihanda iri mu mujyi, hari indi yubatswe iyishamikiyeho nk’uwa Nyagatare-Tabagwe ufite ibilometero 30.8, uwa Nyagatare-Rukomo ufite ibilometero 73 na Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba ufite ibilometero birenga 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka