Bifuza ko ikiruhuko abagabo bahabwa iyo babyaye cyakongerwa

Imiryango itari iya Leta, RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre ) na RCSP (Rwanda Civil Society Platform), isaba ko ikiruhuko cyo kubyara abagabo bahabwa (paternity leave), cyakongerwa kikaba ibyumweru bitandatu, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’ikiruhuko gihabwa umubyeyi w’umugore iyo yabyaye, kugira ngo babone umwanya uhagije wo kwita ku mubyeyi no ku ruhinja rwavutse.

Bifuza ko ikiruhuko abagabo bahabwa iyo babyaye cyakongerwa
Bifuza ko ikiruhuko abagabo bahabwa iyo babyaye cyakongerwa

Ingingo ya 56 y’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, itegenya ko ikiruhuko gihabwa umubyeyi w’umugore iyo yabyaye ari ibyumweru 12 bikurikiranye, mu gihe umugabo we agenerwa ikiruhuko cy’iminsi ine y’akazi (4) mu gihe umugore we yabyaye.

Umuryango RWAMREC, usobanura ko uko kuba umubyeyi w’umugabo ahabwa iminsi mikeya y’ikiruhuko igihe umugore we yabyaye, bituma atabona umwanya uhagije wo kwita ku mubyeyi no ku mwana, cyane cyane igihe nk’iyo amaze kubyara agahita arwara cyangwa se akagira ibindi bibazo biza nyuma yo kubyara.

Muri iyo gahunda (policy) ya RWAMREC ifatanyije na RCSP, byatangajwe ko “igamije kurenga inzitizi no kuziba ibyuho bihari, ndetse no gukemura ibibazo birebana n’ikiruhuko gihabwa umugabo iyo yabyaye (umugore we yabyaye) Rwanda”, nk’uko biri mu kinyamakuru The New Times.

Mu nyandiko yasohowe n’iyo miryango, bagira bati “Mu gihe iyi gahunda yaganirwagaho n’abafatanyabikorwa batandukanye, hifujwe ko ikiruhuko gihabwa umugabo iyo yabyaye cyaba nibura kimwe cya kabiri cy’igihabwa umubyeyi w’umugore, ibyo bigakorwa mu nyungu z’umwana nk’uko biteganywa mu Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye, agamije kurengera umwana (UN Child Convention)”.

Bijyanye na gahunda z’iyo miryango ya RCSP na RWAMREC, irashaka gukora ibikorwa by’ubuvugizi ishingiye ku byavuye mu bushakashatsi ku bijyanye n’ibyuho n’inzitizi, ndetse n’ibibazo ku bijyanye n’ikiruhuko cyo kubyara.

Ubwo bushakashatsi bwihuse bwahawe umutwe uvuga ngo “Ikiruhuko gihabwa umubyeyi w’umugabo iyo yabyaye. Gusobanukirwa ibyuho, inzitizi n’ibibazo bihari, mu bijyanye n’ikiruhuko cyo kubyara gihabwa ababyeyi babyeye hagendewe ku gitsina).”

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu muco Nyarwanda usanga ari ibintu bimenyerewe, ko abagore ari bo bafata inshingano zo kurera no kwita ku bana, cyane cyane mu mezi abanza, bakimara kuvuka.

Mu bijyana n’uwo muco mu Rwanda, harimo kuba iyo umubyeyi amaze kubyara, yimuka mu cyumba yararagamo n’umugabo we, akajya mu kindi we n’umwana we gusa, kuko ngo ababyeyi b’abagore bizera cyane ko kwita ku ruhinja ari inshingano zabo, ndetse bisa n’aho ari ku buryo bwihariye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BAGOMBA GUFASHA ABAGABO KUKO IMINSI INE NIMIKE CYANE UMUGORE NTACYO ABA ASHOBOYE KWIKORERA

habumuremyi felecien yanditse ku itariki ya: 7-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka