Bifuza ko ibihumbi 10 bakorera muri VUP bajya babyishyurirwa ku gihe

Abaturage bo mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru bahawe akazi muri VUP, barifuza kujya bishyurirwa ku gihe kuko amafaranga abageraho byaratinze.

Mu mirimo ikorwa muri VUP habamo no gukora amaterasi y'indinganire (Ifoto: Internet)
Mu mirimo ikorwa muri VUP habamo no gukora amaterasi y’indinganire (Ifoto: Internet)

Aba baturage bavuga ko mbere bari barahawe akazi ko gukubura mu muhanda, ariko ubu bari kubaka inzu z’abatishoboye. bagenewe kwishyurwa amafaranga ibihumbi 10 ku kwezi.

Abatuye mu Kagari ka Gabiro bavuga ko aho batangiriye kubakira abatishoboye bujuje inzu imwe bizamuriye, kandi ubu bamaze gukurungira n’izindi ebyiri. Ubu bari ku ya kane.

Uyu murimo bakora barawishimiye kuko bawizeyeho amafaranga yo kubafasha mu mibereho, ariko na none ngo bishyurwa bitinze nk’uko bivugwa na Augustin Ndengeyinka ufite imyaka 66, akaba umukene wo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe utuye mu Kagari ka Gabiro mu Murenge wa Ruramba.

Agira ati “Amafaranga yacu ntibayaduhera igihe. Tuyabona bitinze kandi baratubwiye ngo buri kwezi bazajya batwishyura ibihumbi 10. Ntabwo twayagaye, ahubwo iyaba twayabonaga buri kwezi. Ariko hari igihe bayaduhera amezi ane. Ubu noneho dufitemo abiri, turi gukora ukwa gatatu”.

Jacqueline Mukandutiye wo mu kigero kimwe na Ndengeyinka, na we akaba ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ati “ikibazo tugira ni uko dukora akazi, icyo batwemereye ntibakiduhere igihe, aho twikopesha bakagera aho bakaturambirwa”!

Yungamo ati “Nk’ubu abandi barimo barahinga bakanatera, ariko twebwe twabuze aho dukura akabuto kuko ariya mafaranga ari yo tuba turambirijeho”.

Ndengeyinka yifuza ko nk’uko abasaza n’abakecuru bahabwa amafaranga y’ingoboka (direct support) bishyurirwa igihe na bo ari ko bagenzerezwa.

Ati “Nk’abadakora b’abakecuru n’abasaza bo ntibarenza ukwezi, ariko twe bakadukerereza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ko baza kureba icyabiteye.

Ati “Hari igihe haba ingorane runaka ntituzimenye, akarere ugasanga amafaranga kayohereje agahera muri sacco. Ubundi twitwararika kubahembera igihe. Turaza kureba aho bipfira tuhakosore”.

Yongeraho ko mu mihigo bagiramo kwishyurira igihe abakora muri VUP, cyane ko akenshi abahabwa bene iyi mirimo baba ari abakene batunzwe n’amafaranga bakorera umunsi ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka