Bifuza ko bakwegurirwa inzu bamaze imyaka 10 batujwemo

Hari abatuye mu Mudugudu wa Gisasa mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 batujwe, ariko ko bategereje ko bakwegurirwa izo nzu ngo bumve batuje, amaso akaba yaraheze mu kirere.

Inzu zatujwemo abarokotse Jenoside b'i Gisasa, barifuza ko bazegurirwa
Inzu zatujwemo abarokotse Jenoside b’i Gisasa, barifuza ko bazegurirwa

Muri uyu mudugudu wa Gisasa habanje gutuzwa abasigajwe inyuma n’amateka, hanyuma muri 2011 hatuzwa n’abarokotse Jenoside, nyuma yaho haza gutuzwa n’abakuwe mu manegeka.

Muri izo nzu harimo nkeya abazihawe bagiye basubiramo bakazigira nziza kurusha, urugero nk’izatujwemo abarokotse Jenoside bari bakiri batoya, ariko hakabamo n’izo ubona zimaze gusaza, usanga abazitujwemo bavuga ko nta bushobozi bwo kuzivugurura bafite, muri bo hakaba n’abavuga ko ubwo bushobozi bwakavuye ku kuba bazegurirwa.

Nka Martin Nsengimana ati “Iyo umuntu afite icyangombwa cy’aho atuye, yakwaka n’inguzanyo akaba yakwiteza imbere n’inzu akayisanisha, adategereje kubikorerwa na Leta. Hari n’igihe washaka ukuguriza ukamwereka ko inzu iri kugusenyukiraho, ukazamwishyura buke bukeya.”

Abatujwe banavuga ko kuba bataregurirwa inzu bahawe bituma biyumvamo ko ntaho bataniye n’abacumbitsi, ku buryo baba bumva isaha n’isaha bashobora kuzamburwa, bigatuma bumva badatekanye.

Nsengimana ati “Urabona uko umuntu aba atuye. Ese nk’ubu mbonye akazi kure wenda nkagirirayo ikibazo, urumva umwana wanjye yamera ate ko nta burenganzira yayigiraho? Hari igihe bayishyiramo undi bakavuga ngo ni iza Leta! Urumva se guhabwa ibya ngombwa bidakenewe?”

Uwitwa Alvera Nyirangabe w’imyaka 65 na we ati “Nk’ubungubu urabona ndimo ndasaza. Yego uwo napfushije yaragiye, ariko uwo nasigaranye byibura yazagira aho asigara, atavuga ngo ndacumbitse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko abahawe inzu na Leta batangiye kubabarura, kandi ko abujuje ibisabwa bazazegurirwa bidatinze.

Ati “Twe twihaye intego ko abujuje ibyangombwa bazaba bamaze kuzegurirwa mu gihe cy’amezi atatu, uhereye muri uku kwezi kwa cumi.”

Ubundi amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu No 001/07.01/2017 yo ku wa 5 Nzeri 2017, agenga uburyo bwo gutuza no kwegurira inzu abatujwe na Leta, mu ngingo yayo ya gatanu avuga ko bitabangamiye ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza yihariye, agenga imicungire y’umutungo ugenerwa abari ingabo bamugariye ku rugamba, umuntu wese watujwe na Leta ahabwa uburenganzira bwo kwandikwaho umutungo, nyuma y’imyaka itanu uhereye igihe yasinyiye amasezerano yo gutuzwa, ariko yagaragaza imikorere myiza imuvana mu bukene inzu akayihabwa mbere y’imyaka itanu.

Hari inzu abazituyemo bafite ubushobozi bagiye bavugurura
Hari inzu abazituyemo bafite ubushobozi bagiye bavugurura

Nanone ariko, uwo ubusesenguzi bwagaragaza ko yeguriwe inzu ashobora kuyigurisha akongera kuba umuzigo kuri Leta, nk’uko hari abo byagiye bigaragaraho, we ntiyayegurirwa.

Aya mabwiriza anagena ko uwahawe inzu ayamburwa igihe ayigurishije atarayegurirwa, igihe yayitaye mu gihe kirenze amezi atandatu, igihe bigaragaye ko yari yarahawe indi cyangwa atujuje ibisabwa, cyangwa bigaragaye ko yayikodesheje aho kuyituramo kandi atarayegurirwa.

Ku bahawe inzu bafite impungenge ko igihe batagihari ababakomokaho batabona aho kuba, biturutse ku kuba batarazegurirwa, amasezerano basinya mbere yo kuzihabwa avuga ko mu gihe uwasinye amasezerano apfuye, agasiga umuryango, bimenyeshwa ubuyobozi bw’akarere bitarenze iminsi 30, hagakorwa amasezerano mashya hagati y’abazungura bemewe n’amategeko n’ubuyobozi bw’Akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka