Bifuza ko abanyerondo bahugurwa ku buryo bagomba kubana n’abaturage

Abaturage barasaba ko abakora irondo bahugurwa bakigishwa uko bagomba kubana nabo, kubera ko babahohotera cyane, rimwe na rimwe bikabaviramo kubura ubuzima kandi nta kosa ridasanzwe bakoze.

Ni ikibazo kimaze iminsi kigarukwaho n’abatari bacye, yaba abakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa abandi bo mu ngeri zinyuranye, bitewe n’imyitwaririre itari myiza yagiye igaragara kuri bamwe mu banyerondo bo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

Ibyagarutsweho cyane bikanagawa ni abanyerondo bo mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakubise umuturage bakamugira intere bikamuviramo urupfu aguye ku kigo nderabuzima cya Gikondo mu mpera z’ukwezi gushize.

Ntibyagarukiye kuri abo kuko nyuma yaho humvikanye indi nkuru yashenguye abatari bacye, ubwo abanyerondo batatu bo mu Murenge wa Kimisagara muri Nyarugenge basambanyije umwana w’imyaka 15 ku gahato, akaza kujyanwa kwa muganga.

N’ubwo inzego z’ubuyobozi zagiye zitangaza ko abakoze ayo mahano batawe muri yombi ndetse bakaba barimo gukurikiranwa, abaturage basanga abakora irondo bakwiye guhugurwa.

Jean Jacques Nsabiyaremye wa Kicukiro, avuga ko abanyerondo bahohotera abantu cyane kandi mu buryo butandukanye.

Ati “Hari ukuntu uba urimo kwigendera akaba aragufashe ntakubwira ikintu agufatiye bikaba ngombwa ko akujyana, bagutwara ugasanga barimo kuguhohotera bagenda bagukubita, mbona bakwiye kubahugura bakigishwa ukuntu bagomba kubana n’abaturage, kuko bahohotera abantu cyane”.

Agaruka ku muturage uheruka kwitaba Imana azize uko yakubishwe n’abanyerondo, Hawa Murebwayire yagize ati “Baramuhondaguye bamugira intere, turababwira tuti nimutamujyana kwa muganga tubireba hari igihe mutari bumugezeyo, ubwo rero baraterura badimba mu modoka bajyana kwa padiri, bagezeyo ntabwo yarayemo kabiri yahise apfa”.

Ikibazo cy’abanyerondo batitwara kinyamwuga cyanagarutsweho n’umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), Marie Immaculée Ingabire, uvuga ko bitagakwiye kugera aho umunyerondo akubita umuntu akamugira indembe, ndetse bikamuviramo no kubura ubuzima.

Ati “Umunyerondo akubita umuntu kugera apfuye, ni mumbabarire icyo kintu mu cyumve, umunyerondo arakubita umuntu akamugira indembe kugeza agiye mu bitaro! Ese reka tuvuge ko amufashe mu cyaha, afite uburenganzira bwo guhana cyangwa gushyikiriza inkiko, ese aramutse afite ubwo burenganzira hari icyaha gihanishwa inkoni muzi mu mategeko y’u Rwanda? Ibi ni ibintu bikwiye kudukura umutima, bikwiye kudutera ubwoba”.

Ku rundi ruhande ariko hari abifuza ko umunyerondo wahutaje umuturage yajya aburanishirizwa mu ruhame, aho yakoreye icyaha nk’uko Ingabire akomeza abisobanura.

Ati “Bariya banyerondo jyewe ndasaba ko baza gucirwa imanza aho baba bakoreye ibyaha imbere y’abaturage, hanyuma n’abandi bakagira ubwoba kandi bakabicikaho”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari abaturage bajya babugaragariza imyitwarire idahwitse y’abanyerondo, ariko kandi ngo ntabwo bicaye ubusa kuko hari ibyatangiye gukorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bakoze gahunda yo guhugura abanyerondo.

Ati “Hari icyiciro twahuguye umwaka ushize mu kwezi kwa kane, twari twarihaye intego y’uko buri mwaka twajya dukora ayo mahugurwa kugira ngo basubizwe mu ngamba, ndetse si na bo bonyine n’urwego rwa Dasso dufatanya, nabo bajya mu mahugurwa kugira ngo bongere bagire ibyo bigishwa, basobanurirwa, kwitwara neza mu kazi, gukorana n’abaturage”.

Uretse amahugurwa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko harimo kunozwa imikorere y’abanyerondo harebwa umubare w’abashobora gukora uwo mwuga, bitewe n’ibibazo biri aho bakorera, imibereho yabo niba ihuzwa n’agahimbazamutsi babona kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.

Ikindi ni uko abagaragayeho imyitwarire itari myiza bashyirwa mu ihaniro, hakaba n’abasezererwa n’ubwo baba atari benshi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abaturage kujya bakorana n’inzego zibegereye batangira amakuru ku gihe, hagize ikibazo kibaho cy’imyitwarire idahwitse yagaragaye ku banyerondo, ariko kandi na bo bakagerageza kwitwara neza kuko hari aho byagiye bigaragara ko bahohotera abanyerondo.

N’ubwo ingero z’abanyerondo bahohoteye abaturage ari izo mu Mujyi wa Kigali gusa zatanzwe, ariko si ho gusa icyo kibazo cyagiye kigaragara, kuko n’abatuye hirya no hino mu gihugu binubira ko bahohoterwa n’abashinzwe irondo, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Aba ni abavantara ntahantu wavuga ko abariza baza baje mukiyede cy kuba abashumba

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-02-2023  →  Musubize

Abacunga umutekano bagomba kubahiriza uburenganzira bwabantu ntawe bahutajije na twe tukabubaha ese abasirikare haruwo yirukankana birababaje uwakurengera ko ariwe uguhohotera.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-02-2023  →  Musubize

icyo bagomba kwibaza batoranya abanyerondo bahereye kuki!! abenshi niba atari bose nubusanzwe nabantu batarangwa nimico myiza benshi nababa barananiranye muburyo bumwe cyangwa ubundi ikibazo nicyo kumenya bahabwa ako kazi gute bavuye he yitwaririre yabo mubandi atari ibyo ugasangamo bamwe nubundi babaho murugomo mubusinzi mubujura mubiyobyabwenge bene abo ibaze iyo ubahaye gucunga umutekano

lg yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka