Bifuza gufashwa kumenya amafaranga bagejejemo muri EjoHeza

Mu batuye mu Karere ka Nyaruguru, hari abavuga ko ubundi bakwitabira kwizigamira muri EjoHeza nta gahato, ariko ko imbogamizi bafite ari ukutamenya amafaranga bagejejemo, bakifuza ko bafashwa kumenya uko bigenda.

Uwitwa Marie Mukamurara agira ati “Hari abantu babyitabira bakayatanga, byagera hagati bakibaza niba koko ari kuri konti zabo. Hari uwambwiye ati nk’ubu ejobundi naragerageje mpamagara EjoHeza ndababaza ngo amafranga yanjye agezemo ni angahe? Ngo baramubwira ngo nta mafaranga yawe tubona. Ahita ambwira ati ese ubwo urumva amafaranga yacu ajyanwa ahabugenewe?”

Jean Damascène Habiyakare na we ati “EjoHeza abantu barayitabira, ariko ugira utya ukumva umuntu arakubwiye ngo amafaranga yanjye ya EjoHeza ndareba sinyabone. Nawe wareba ntuyaboneho, nkayoberwa aho ayo ntanga ajya. Ibi bica intege umuntu ntakomeze kuyatanga.”

Aba bose bifuza ko habaho uburyo bugaragaza ko koko batanze amafaranga ya EjoHeza.

Habiyakare ati “Twifuza ko wajya uba ufite nka bordereau yerekana yuko amafaranga wayagejeje kuri konti, ntabyo kuvuga ngo ari kuri konti. Sisitemu na yo turayizeye, ariko hari gihe ureba ugasanga ntayo ariho, kandi warayatanze, ukaba utabona ahandi ubariza.”

Mukamurara we yifuza ko bashyirirwaho aho kubariza, cyangwa telefone umuntu yajya ahamagara bakamubwira uko ubwizigame bwe buhagaze.

Akomeza agira ati “Ibyo bizatuma abantu bashishikara, naho ubundi hari igihe bavuga bati ya mafaranga yacu ntituzi aho azimirira. Babonye ari ibintu bigaragara neza, n’iyo waba uri umukene, wajya wizigama nk’uko ubigenza mu ishyirahamwe. Na 200 wayashyiramo, ejo wabona andi 200 ugashyiramo. EjoHeza ntiyazagera aho ikagwira?”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu, Janvier Gashema, avuga ko guhera ku itariki ya 9 Mutarama kuzagera ku ya 9 Gashyantare 2023, bari mu bukangurambaga bwa EjoHeza, buzanaherekezwa no kwerekera abaturage uko bamenya amafaranga bagejejemo.

Ati “Mu byatumye dushyiraho ukwezi k’ubukangurambaga bwa EjoHeza, harimo no kugenda dukemura utwo tubazo. Urabizi ko nawe hari igihe ushaka kureba amafaranga ufite kuri konte ntuyabone, ariko icyo twishimira ni uko amafaranga yabo acunzwe neza. Ntekereza ko uku kwezi kuzashira ibyo bibazo bikemutse.”

Uyu muyobozi anasaba abatuye Akarere ka Nyaruguru kudacibwa intege n’akantu gatoya ko kubura Internet, kuko amafaranga yabo abitswe neza n’ikigo cy’ubwiteganyirize nk’andi mafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi ba Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka