Bidatinze abimukira bavuye mu Bwongereza baroherezwa mu Rwanda
Michael Tomlinson, Minisitiri w’Ubwongereza ufite mu nshingano abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko yashimangiye ko indege itwaye abimukira n’abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda, izahaguruka mu minsi ya vuba.
Michael Tomlinson yashimangiye iby’iki cyemezo ku cyumweru mu kiganiro yagiranaga na Trevor Phillips kuri Sky News, avuga ko vuba bidatinze abimukira n’abasaba ubuhungiro bagomba koherezwa I Kigali.
Uko kohereza abimukira bikubiye mu masezerano y’imyaka itanu u Rwanda n’u Bwongereza byasinye muri Mata 2022, hagamijwe guhagarika urwo rujya n’uruza rw’abimukira binjira batemewe n’amategeko, bigaha urwaho abungukira muri ubwo bucuruzi bushyira mu kaga ubuzima bw’abimukira.
Minisitiri Tomlinson yavuze ko ibi abishingira ku kuba muri iki cyumweru uyu mushinga w’itegeko wo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro uzasubira mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza (House of Lords) bakongera kuwusuzuma, ndetse ko hari ikizere ko ugomba kwemezwa.
Ku ya 17 Mutarama 2024, nibwo Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite [House of Commons], yari yatoye uyu mushinga ku majwi 320 kuri 276. Ndetse iki cyiciro gikurikiyeho nicyo cyanyuma mu kwemeza uyu mushinga, ari nabyo abayobozi b’u Bwongereza bahera bagaragaza icyizere.
Uyu mushinga watowe mu cyiciro kibanza n’abadepite nyuma y’uko Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zivuguruye amasezerano ajyanye no kurengera abimukira, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwari ruherutse gutesha agaciro amasezerano ya mbere.
Tomlinson yagize ati: “Turashaka kujyana no kugaragaza amategeko akomeye twashyizeho ajyanye n’abinjira mu gihugu atarigeze agezwa imbere y’Inteko Nteko. Ibi ni ibimenyetso bifatika bigaragaza ibyo dukora.”
Tomlinson yavuze ko uyu mushinga ugaruka imbere y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko abagize Inteko bari bamaze igihe mu karuhuko nyuma y’uko mbere yaho wamaze iminsi igera kuri ibiri usuzumwa. Ati: “Uyu mushinga, ejo uragaruka imbere y’Inteko.”
Yakomeje agira ati: “Turi gukora ibishoboka kugirango twongere tugarure uyu mushinga wa gahunda y’u Rwanda, kugira ngo indege izabashe guhaguruka. Ako ni akazi kanjye. Izo n’inshingano zanjye.”
Minisitiri Tomlinson, ubwo yaganiraga Kandi n’umunyamakuru wa BBC, Laura Kuenssberg yatangaje ko kuba uyu mushinga ugarutse mu Nteko bigaragaza ko hari igisubizo kuri gahunda ijyanye n’u Rwanda, ati: “Bivuze ko mu gihe cya vuba indege ishobora guhaguruka.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak wakomeje gukomwa mu nkokora no gushyira mu bikorwa iyi gahunda, aracyategereje ko agera ku ntsinzi agahabwa uburenganzira n’urwego rwa nyuma rw’Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, nyuma y’aho urwa mbere rwo rwamaze kwemeza ko rumushyigikiye, binyuze mu bwiganze bw’amajwi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|