Bicuza icyatumye bataboneza urubyaro bagasaba abakiri batoya kubizirikana

Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bashishikariza abatarashinga ingo guteganya hakiri kare kuzaboneza urubyaro kugira ngo birinde ingaruka nk’izo bahuye na zo.

Mu Karere ka Nyaruguru impuzandengo y'abana ku mugore igeze kuri 4.9
Mu Karere ka Nyaruguru impuzandengo y’abana ku mugore igeze kuri 4.9

Nka Fidèle Nyirinkindi w’i Nyabimata avuga ko cyera kubyara abana benshi byashobokaga kuko ababyeyi babaga bafite amasambu yo kubaha, ariko ko kuri ubu nta masambu agihari, bityo no kubyara benshi bikaba bitagikwiye.

Ashimangira iki gitekerezo cye yifatiyeho urugero, agira ati “Data yampaye ubutaka butarenga are eshanu. Ibaze ko maze kububyariramo abana batanu! Abo nta kintu nzabaha kuko ntacyo nzaba nifitiye. Iyo mbimenya sinari kurenza babiri, kubera ko biragoye kubishyurira amashuri, biragoye kubarihira ubwisungane mu kwivuza, biranaruhije kubabonera ibyo kurya.”

Akomeza agira ati “Nk’ubu urabona nabyirutse ikilo cy’ibishyimbo kigura 150, none ubu kiri kugura 1500. Urumva ko imbogamizi zisigaye ari nyinshi ku kubyara benshi.”

Justin Nsabiyaremye wo mu Murenge wa Muganza, na we avuga ko afite abana batandatu, kuko atigeze ashishikarizwa kubyara abo ashoboye kurera. Ngo uwamuha gusubiza igihe inyuma noneho ntiyarenza babiri.

Agira ati “Nk’ubu ndiho nteganya gushinga urugo uyu munsi, nakabaye numvikana n’uwo duteganya gushyingiranwa kubyara byibura babiri, na bwo uwa mbere akabanza akagira imyaka 10 mbere yo gutekereza kubyara umukurikira.”

Abagore bo muri Nyabimata na Muganza bavuga ko urebye abenshi batagiye batekereza ku kuboneza urubyaro ku bw’ibihembo babonaga babyaye, ariko ko imyumvire iri kugenda ihinduka.

Angela Nyiranzeyiryayo ati “Hari abavuga ngo iyo babyaye ni ho bagira agaciro, bakarya neza, ariko hari abagenda bakanguka bakumva ko bakwiye kubyara abo bashoboye kurera.”
Akomeza agira ati “Nk’uwansubiza mu bukumi nabyara batatu gusa. Kugira ngo nzabashe kubarihira amashuri n’ubwisungane mu kwivuza ndetse no kubaha n’izindi serivise za ngombwa.”

Aba bose bicuza kuba barabyaye abana benshi basaba abakiri batoya batarashinga ingo kubitekerezaho na mbereyo gushyingiranwa, kugira ngo batazagira ingorane nk’izo na bo ubwabo bafite ubungubu.

Nsabiyaremye agira ati “Abitegura gushinga ingo nabagira inama y’uko nk’uko umuntu abanza kuvugana n’undi ku buryo bazasezeranamo, bajya babanza no gusezerana umubare w’abana bazabyara, bigendanye n’ubushobozi babona bafite.”

Donatille Nyiramanzi na we ati “Iyo umugore yaboneje urubyaro abona umwanya wo kwiyitaho, kwita ku muryango, no kwita ku mugabo we, akabona n’umwanya wo gukora urugo rugatera imbere.”

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imyumvire ku kuboneza urubyaro, ibigo nderabuzima bigenda bikora ubukangurambaga byifashishije abajyanama b’ubuzima.

Ni no muri urwo rwego mu Karere ka Nyaruguru, umuryango ADENYA, binyuze mu mushinga Tinyuka, ugenda uhugura abajyanama b’ubuzima bo mu Mirenge ya Nyabimata na Muganza, ku ko bakwitwara mu gushishikariza imiryango kuboneza urubyaro, ndetse no kwegera urubyiruko rugasobanurirwa iby’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.

Ibi kandi bigenda bitanga umusaruro kuko kuri ubu kwitabira kuboneza urubyaro mu Karere ka Nyaruguru bigeze kuri 63,3% nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri aka Karere, Jean Claude Nshimiyimana.

Uyu muyobozi anavuga ko Ubushakashatsi bugamije kureba ubwiyongere bw’abaturage n’iby’ubuzima (RDHS) bwo muri 2016 bwari bwagaragaje ko impuzandengo y’abana ku mugore umwe mu Karere ka Nyaruguru ari batandatu, ariko ko ubwo muri 2020 bagwaragaje ko bageze kuri 4.9.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka