Bibukijwe ko ibiruhuko atari ukureba televiziyo gusa, ko ari ukwitoza umurimo

Urubyiruko rw’abanyeshuri rurasabwa kuzirikana ko ibiruhuko atari igihe cyo kwicara imbere ya televiziyo gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kwitoza umurimo.

Minisitiri Twagirayezu yasabye ababyeyi kuzohereza abana muri Gahunda y'Intore mu biruhuko
Minisitiri Twagirayezu yasabye ababyeyi kuzohereza abana muri Gahunda y’Intore mu biruhuko

Ubu butumwa bwagejejwe ku rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe, rwari rwitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ‘Gahunda y’Intore mu Biruhuko’, iteganyijwe kuzakorwa guhera kuri uyu wa 9 Kanama kuzageza ku wa 8 Nzeri 2022.

Aganiriza urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe abereye umuyobozi, Meya Hildebrande Niyomwungeri, yarusabye gutangira kwimenyereza imirimo, kuko badatangiye kare bazaremarirako.

Yagize ati “Urugingo rudakora rurapfa. N’umunyeshuri utitoje umurimo hakiri kare apfamo umukozi. Ntupfa, uba ugihagaze, ariko nta mukozi ukuvamo. Iyi gahunda ni umwanya wo kugira ngo mugire uburyo mukuza indangagaciro zanyu zo gukunda umurimo.”

Ubundi Gahunda y’Intore mu biruhuko izagendera ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Ibiruhuko bifite intego, agaciro kanjye”.

Igenewe abafite guhera ku myaka 6 kugeza kuri 30, ariko bazajya bahabwa inyigisho n’ibyo gukora hagendewe ku byiciro by’imyaka rurimo.

Hari ibyagenewe Imbuto ari bo bana bari hagati y’imyaka 6 na 12, hakaba ibyagenewe Indirirarugamba bari hagati y’imyaka 13 na 18 ndetse n’ibyagenewe Indahangarwa ziri hagati y’imyaka 19 na 30.

Urubyiruko rw'i Nyamagabe rwitabiriye gutangiza Gahunda y'Intore mu biruhuko ari rwinshi
Urubyiruko rw’i Nyamagabe rwitabiriye gutangiza Gahunda y’Intore mu biruhuko ari rwinshi

Biteganyijwe ko urubyiruko ruzajya ruhurira mu tugari rutuyemo ku wa kabiri mbere ya saa sita, no ku wa kane nyuma ya saa sita, bakazajya baganirizwa, hanyuma bagahabwa n’igihe cyo kwidagadura ndetse n’icyo gukora imirimo y’amaboko.

Ni no muri uru rwego rw’imirimo y’amaboko umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, yasabye urubyiruko kuzabafasha mu gukora biogaz zapfuye.

Yagize ati “Hano mu Karere kacu dufite boiogaz nyinshi, ariko hejuru ya 50% ntabwo zirimo gukora. Kubera iki nkamwe mwize mutavuga ngo muri ibi biruhuko dufashe gahunda y’uko buri cyumweru tuzajya tugira izo dusana? Byibuze muri biogaz 300 zidakora, mukazarangiza ibiruhuko hari 250 zongeye gukora kubera mwebwe!”

Muri iki gihe hariho gahunda yo gusaba abaturarwanda gucukura imirwanyasuri, yasabye abanyeshuri no kuzabafasha muri gahunda yo kurwanya isuri, bagira uruhare mu gutunganya imbuto z’ibiti zizaterwa ku mirwanyasuri.

Ati “Kuko muri abanyeshuri mwadukorera ibihoho bikoze mu bitangiza ibidukikije, bitari muri pulasitiki. Muzaba ari umusanzu muduhaye. Muri rusange ibiruhuko bifite intego mwebwe ubwanyu mushobora kubyubakiramo ubuzima bwanyu. Amahitamo ni ayanyu. Nimudahitamo neza muzaba muri kwiyicira ejo heza hanyu.”

Meya Niyomwungeri ati ibiruhuko si ukwicara imbere ya televiziyo, ni umwanya wo kwitoza umurimo
Meya Niyomwungeri ati ibiruhuko si ukwicara imbere ya televiziyo, ni umwanya wo kwitoza umurimo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, wari waje gutangiza iyi gahunda, yasobanuye uko izagenda anasaba ababyeyi kuzayoherezamo abana kuko yagenewe kubafasha kutishora mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima, no kubyaza umusaruro ibihe by’ibiruhuko bagaragaza umusanzu wabo mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.

Yaboneyeho no gusaba abana kuzagira uruhare mu gutuma mu itangira ry’amashuri ritaha hatazagira umwana usigara atagiye ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka