Bibaza impamvu haba impanuka hagategerezwa Polisi kugira ngo abakomeretse bagezwe kwa muganga
Bamwe mu bakoresha umuhanda bibaza impamvu haba impanuka hagategerezwa Polisi cyangwa imbangukiragutabara (Ambulance) kugira ngo abayikomerekeyemo babone kugezwa kwa muganga.
Akenshi iyo habaye impanuka mu muhanda, yaba iyo ikinyabiziga kigonzemo umunyamaguru cyangwa ubwabyo bikagongana, hakabonekamo abakomereka mu buryo bukomeye cyangwa bworoheje, nta muntu n’umwe wemerewe kubageza kwa muganga, uretse imbangukiragutabara cyangwa se undi wese waba abiherewe uburenganzira na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police).
Kuba nta wemerewe kugeza kwa muganga uwakomerekeye mu mpanuka, bituma hari benshi mu bahazaharira ndetse hakabamo n’abashobora kuhaburira ubuzima, bitewe n’uko ahenshi imbangukiragutabara na Polisi batinda kuhagera kandi nyamara uwakomeretse rimwe na rimwe arimo kuva amaraso menshi, hakaba n’ubwo amushizemo ubutabazi bukahagera yamaze gushiramo umwuka.
Bamwe mu bakoresha umuhanda baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko ari kenshi impanuka zikorwa ariko abazikomerekeyemo bagatinda kubona ubutabazi, kuko buboneka nibura hagati y’iminota 20 na 50 cyangwa hakaba hanashira isaha, bakibaza impamvu ubagezeho mbere atemerewe kubageza kwa muganga kugira ngo aramire ubuzima bwabo.
Viateur Hafashimana, avuga ko atazi impamvu hatihutirwa gutabara abakoze impanuka hagategerezwa Polisi cyangwa Imbangukiragutabara, kubera ko hari benshi biviramo kubura ubuzima mu gihe bategereje kandi nyamara bari kuramirwa.
Ati “Ejo bundi hari umwana w’umukanishi wapfuye muri ubwo buryo bw’amaherere, yamaze umwanya yabuze ubutabazi bwihuse ngo bategereje Polisi ashiriramo umwuka aho ngaho, mu gihe yagombaga kugezwa kwa muganga byihuse akaba yafashwa, ariko birangira banze kumukura aho ngaho batarahagera, nta busobanuro twebwe baduha buhagije, uretse ko batubwira ko bitaba byemewe.”
Yongeraho ati “Ntabwo biba bikwiye, kuko byanze bikunze buriya umuntu abashije guhita abona ubutabazi bwihuse bwo kugera kwa muganga byajya bifasha uwagize ikibazo, twumvaga dushoboye kubona uko tugirana inama na Polisi twabaza icyo kibazo kuko kirabangamye, kubera ko ubona ko hari benshi baburira ubuzima muri ubwo buryo bwo kubura ubutabazi bwihuse bitewe n’iyo mpamvu yo gutegereza Polisi cyangwa imbangukiragutabara.”
Mugenzi we ati “Hari nk’inshuti yanjye yitwa Kazungu bakoreye impanuka mu Rukomo bahita bapfa ari babiri, ariko gupfa kwabo habanje gutinda kubageraho kugira ngo babe babona ubufasha bwihuse, kuko umwe yari yavuyemo ari muzima, ariko kwa gukererwa arinda apfira aho yabuze ubufasha n’ubutabazi.”
Ikindi ngo ni uko hari n’abatinya gutabara atari umutima mubi baba bafite ahubwo bagatinya ko bashobora kugeza inkomere kwa muganga bagahita babafatira kugeza hari amakuru avuye mu nzego z’umutekano atanzwe, bigatuma gahunda bari bafite zipfa, bityo bikaba impamvu y’uko abenshi batihutira gutabara abakomerekeye mu mpanuka.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko iyo habayeho impanuka igakomerekeramo abantu, ubutabazi bw’ibanze bukorwa n’ababifitiye ubumenyi bujyanye no gufata neza (Handle) imvune n’ibikomere. Ikindi kandi ngo hagize ababura ubuzima (Bapfa) biturutse ku kuba ubutabazi bwakozwe nabi, banyiri kubura umuntu babifata ukundi.
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga, avuga ko iyo mu muhanda habyeho impanuka, Polisi ariyo igomba kuyobora abawukoresha mu rwego rwo kwirinda ko hashobora kubaho iyindi, bagashushanya aho yabereye, ibinyabiziga byakoze impanuka bigakurwa mu muhanda, hagacungwa n’umutekano w’ibintu iyo hari ibishobora kwibwa cyangwa bikaba byateza impanuka, ariko byose bigakorwa nyuma y’uko umupolisi abanje guhamagara imbangukiragutabara.
Ati “Ubutabazi bufite aho buhuriye n’ubuvuzi, muganga hari amakuru akenera atatangwa n’umuturage uwo ari we wese cyangwa umuntu akaba yashiramo umwuka uwatabaye nta makuru ahagije afite, bikaba byateza ikibazo cy’ubwumvikane buke.”
Mu gihe habaye impanuka mu muhanda, abaturage barasabwa kudafunga umuhanda, bakawuvamo kugira ngo batabangamira urujya n’uruza rw’abawukoresha harimo n’abaje gukora ubutabazi, ikindi bakirinda kuzenguruka uwagize impanuka kuko aba akeneye umwuka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.
Mu mwaka ushize wa 2023 mu Rwanda habaye impanuka zirenga ibihumbi umunani zabereye mu bice bitandukanye by’Igihugu, ni mu gihe mu mezi atandatu ya mbere muri uwo mwaka izari zimaze gukorwa zari zahitanye abagera kuri 385, zigakomeretsa mu buryo bukabije 340, naho abakomeretse mu buryo bworoheje bari 4132, mu gihe ibikorwa remezo byangiritse muri ayo mezi byari 1728.
Mu mezi abiri gusa ya 2024 habaye impanuka 89 aho 16 muri zo zaturutse ku bamotari, zitwara ubuzima bw’abagera kuri 19 barimo abamotari 10.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Police y’Urwanda izadufashe hongerwe abafite ubumengi bwokwita kubakomerekeye mumpanuka nokuba hahugurwa abakoresha ibinyabiziga cyangwa abayjanama bubuzima benshi, cyanecyane kumidugudu yegereye umuhanda. byababyiza burikinyabiziga cyikabacyirimo ibikoresho byubutabazi bwibanze byokwita kunkomere.