Bibaza impamvu basabwa uburambe bw’igihe kirekire kandi baba barakoze imenyerezamwuga

Mu gihe ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryizihiza isabukuru y’imyaka 53 rimaze rivutse, hari abarirangijemo vuba bavuga ko babangamirwa n’uburambe basabwa iyo bagiye gusaba akazi, nyamara baba barakoze imenyerezamwuga.

Abarangiza muri PIASS basanga hari ibikwiye guhinduka
Abarangiza muri PIASS basanga hari ibikwiye guhinduka

Ni ibyo bagiye babona kuri bakuru babo, bituma usanga bahangayikishijwe no kutazabona akazi kabafasha kubaho mu buryo busumbye uko bari basanzwe babayeho, ari na cyo ahanini kiba cyabateye kwiyemeza kongera ubumenyi.

Uwitwa Primitive Nimugire uharangije muri uyu mwaka wa 2023 mu Ishami ryo kwigisha Ikinyarwanda agira ati "Ku mwanya w’ubwarimu nta burambe Leta isaba, ho nta kibazo gihari. Ariko nk’uwo kuyobora amashuri bakunze gusaba uburambe, uwabyize akisanga ntabwo afite, nyamara na we yabasha gukora. Buri wese aba yifitiye icyizere. Imyaka itanu basaba ni myinshi, bagabanya buri wese akibonamo."

Sarah Ishimwe, mugenzi we urangije kwiga mu Ishami ry’imibare, na we ati "Ushobora kuba udafite uburambe, nyamara ukaba wavamo umuyobozi mwiza. Hari n’igihe uba warayoboye abanyeshuri, ugasanga no kuyobora ahandi wabishobora."

Yunzemo ati "Bagiye bakuraho iby’uburambe, bakaduha amahirwe yo gukora ikizamini natwe byadufasha kuko twabona akazi, tukagakora neza, bityo natwe tugatanga umusanzu wo kubaka u Rwanda."

Hari n’abifuza ko iri shuri ryakwemererwa kujya ritanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) kugira ngo abirihira bafite ubushobozi bukeya babashe kuba baba bazihemberwaho mu gihe batabashije gukomeza cyangwa banakomeza bakoroherwa no kwirihira kuko umushahara uba wiyongereye.

Ku bijyanye n’uburambe, Rev. Dr. Viateur Habarurema, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri PIASS, avuga ko hari ibyo amategeko avuga ku itangwa ry’akazi, kandi ko haramutse hari abakumira abantu bashingiye ku bitajyanye n’itegeko ry’umurimo, basaba Leta kubafasha kubikurukirana.

Akomeza agira ati "Inzego zibishinzwe zadufasha kugira ngo ntihagire abacikanwa n’amahirwe igihugu cyatanze y’uko bapiganwa n’abandi, kugira ngo bahabwe amahirwe yo kugira uruhare mu kubaka igihugu cyacu."

Naho ku bijyanye no gutanga impamyabumenyi za A1, ngo bari kubikoraho kandi bizeye ko bafatanyije na HEC bazabigeraho bidatinze.

Ishuri rikuru PIASS ryashinzwe mu mwaka w’1970 ryigisha tewolojiya gusa. Icyo gihe ryitwaga ETB (Ecole de Théologie de Butare) ariko mu 1990 rihindura izina ryitwa FTPB (Faculté de Théologie Protestante de Butare).

Mu mwaka wa 2010 ni bwo ryatangiye kwigisha n’uburezi ndetse n’iterambere, ari na bwo ryatangiye kwitwa PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences). Kuri ubu ryigisha na Masters mu bijyanye na tewolojiya, kandi rirateganya gushyiraho na PhD na bwo mu bijyanye na tewolojiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka