Better World yizihije imyaka icumi y’ubufatanye n’abaturage

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 umaze uteza imbere ibikorwa by’uburezi n’iterambere ry’abaturage, Umuryango wo muri Koreya y’Epfo udaharanira inyungu ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba (Better World International), washyikirije ku mugaragaro Ikigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.

Iyi ECD yatanganywe n’ibikoresho nkenerwa iherereye mu kagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Rwamagana, yatashywe ku mugaragaro ku wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, mu birori byitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Better World Rwanda Jun Kwon Park, na Elias Bizimana umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rwamagana.

Ni ikigo mbonezamikurire cyari kimaze imyaka irenga irindwi gikora kuko cyatangiye gukora mu 2018, kikaba kimaze kwakira abana 330, bahabwa serivisi zitandukanye zirimo uburezi, imirire, isuku, kwigishwa indangagaciro, Imana, Umuco wo gukorera hamwe n’imyidagaduro.

Umuyobozi w’iyo ECD, Hilarie Nishimwe, avuga ko cyagize uruhare rukomeye mu guteza imbere abana no gushyira mu bikorwa politiki ya Leta ijyanye n’imirire, isuku n’iterambere ry’uburezi.

Ati “Kuva mu 2018 kugeza ubu, abana barenga 330 bamaze gusoza amasomo yabo, kandi ubu iki kigo kiramurikirwa abaturage kugira ngo bakomeze ibyo twubatse.”

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Better World Rwanda, Jun Kwon Park, , yavuze ko bahisemo kwegurira Akarere icyo kigo kubera ko kagaragaje ubushake n’ubushobozi bwo gukomeza gahunda z’uburezi, bityo bigatanga amahirwe yo gukomeza kwagura ibikorwa kuri uwo muryango.

Yagize ati “Ibi si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’urugendo rushya. Mu gihe ubuyobozi n’abaturage bafashe inshingano, iyi nyubako izakomeza kubera urumuri abana benshi, mu gihe kizaza.”

Uyu muyobozi yanibukije ko ECD ya Nkomangwa yatangiye nk’ishuri rikorera mu rugo ridafite inyubako yaryo, kugeza aho ribaye ikigo giteye imbere kubera ubwitange bw’abarimu, urukundo rw’ababyeyi, n’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe n’imikoranire myiza n’abaterankunga bo muri Koreya y’Epfo.

Ni ikigo kigizwe n’ibyumba bitatu by’amashuri, ibiro by’ubuyobozi, icyumba cy’ababyeyi, ahantu ho gukinira kikaba gikorwamo n’abarimu n’abakozi b’inzobere.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rwamagana, Elias Bizimana, avuga ko ubunararibonye Akarere gafite bwo kwita ku bigo birenga 140, buzabafasha gukomeza kwita kuri ECD bashyikirijwe na Better World.

Yagize ati“Tuzakomeza kwita kuri iki kigo mbonezamikurire kandi turabizeza kuzasigasira ibikorwa bakoze hano ku bufatanye n’ababyeyi. Ntabwo iri ari iherezo kubera ko turacyari kumwe na Better World kuko dufitanye umubano mwiza.”

Narcisse Nyamunaga, ushinzwe imishinga mu Itorero Presbyterian Church Rwanda (EPR), avuga ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’icyo kigo.

Abarezi barimo Christine Mukagatsinzi, bamaze igihe kirenga imyaka irindwi barerera muri iyi ECD bavuga ko bungutse ubumenyi buzabafasha gukomeza inzira y’ubwarimu nk’umwuga.
Emmanuel Karemera, umwe mu babyeyi bafite abana muri icyo kigo, avuga ko bazakomeza kigifasha kuko cyabafashije kubona aho abana barererwa neza kandi batekanye.

Niho agira ati “Ubu ntitukigira impungenge zo gusiga abana mu mirima, ari ubu turatekanye kubera ko hano abana bacu bitabwaho mu buryo bwa nyabwo. Tuzakomeza gutanga umusanzu wacu kugira ngo iki kigo gikomeze abana bakomeze kubona ibyo bifuza.”

Better World yanatanze inka eshatu n’ihene 18 ku babyeyi, inaha abarimu impano nk’ishimwe ry’umusanzu wabo, kuri uwo munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10.

Uyu muryango usanzwe ufitanye ubufatanye budasanzwe na ONU (ECOSOC) ukaba ukorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo.

Mu Rwanda watangiriye ibikorwa byawo mu Karere ka Rwamagana mu 2013, aho wubatse Ikigo Nderabuzima cya Nkomangwa, ivuriro ry’ibanze rya Munyiginya, unatanga amazi meza, ndetse uteza imbere ubuhinzi n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka