Berlin: Minisitiri w’Ingabo yashimye umuhate w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, yongeye kugaragaza ko u Rwanda rushikamye mu rugamba rwo kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, asaba ko habaho amavugururwa y’ingenzi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN), byo kubungabunga amahoro kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kurinda abasivili.

Mu ijambo yavugiye mu Nama Mpuzamahanga ya 2025 ihuza Abaminisitiri b’Ingabo, ku bikorwa bya UN byo kubungabunga amahoro yabereye i Berlin kuwa 13-14 Gicurasi, Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko ivugururwa ryihutirwa ari ngombwa mu mikorere ya UN, by’umwihariko mu gukoresha amahame-shingiro nko kutabogama mu butumwa bwose bw’amahoro.
Yanasobanuye ko ari ngombwa ko ubushobozi buhabwa izo gahunda bwajya bujyana n’ibyo zateganyirijwe, avuga ko gushyiraho ibipimo bifatika bizafasha kumenya niba ubutumwa bwarageze ku intego.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko iyo nama ibaye mu gihe Isi iri mu bihe bikomeye mu bijyanye no kubungabunga amahoro, ndetse yongeraho ko yizeye ko inama izatanga ibisubizo bifatika ku bibazo bibangamira ibikorwa byo kubungabunga amahro.
Mu bindi by’ingenzi u Rwanda rwagaragaje ko bigomba gushyirwamo imbaraga, ni ukurinda abasivili mu bihe by’intambara, kwamagana amagambo abiba urwango, no gushakira ibisubizo ibibazo nyamukuru bitera amakimbirane, harimo imiyoborere mibi no kwimakaza ruswa, kandi byose bigakorwa amahanga arebera ibintu mu buryo burambye aho kubishakira ibisubizo by’igihe gito.

Iyi Nama Mpuzamahanga y’Abaminisitiri b’Ingabo yabereye Berlin mu Budage, ni urubuga rwo ku rwego rwo hejuru aho ibihugu bigaragariza umuhate wabyo no gutanga icyerekezo gishya ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Minisitiri Marizamunda yamenyesheje bagenzi be gahunda u Rwanda rufite, zo gukomeza gutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro harimo umutwe w’Ingabo zirwanira ku butaka (infantry battalion), abasirikare b’abaganga (level-2 hospital), n’abashinzwe gukusanya no gusesengura amakuru (Intelligence, Surveillance and Reconnaissance – ISR).
U Rwanda rufite Ingabo 5,900 mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro, rukaba ari cyo gihugu cya kabiri mu gitanga ingabo nyinshi muri ako kazi nyuma ya Nepal ifite ingabo 5,950.

Ohereza igitekerezo
|