Benshi bagarutse ku bigwi bya Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana

Urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga rwamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki 08 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rwashenguye abantu bo mu byiciro binyuranye.

Umurinzi w'Igihango Padiri Ubald RUGIRANGOGA, yahawe Ishimwe ry'Ubumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame kubera gahunda yatangije y'Isanamitima n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, iyo gahunda ikaba yareze imbuto mu gihugu hose
Umurinzi w’Igihango Padiri Ubald RUGIRANGOGA, yahawe Ishimwe ry’Ubumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame kubera gahunda yatangije y’Isanamitima n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, iyo gahunda ikaba yareze imbuto mu gihugu hose

Mu mihanda aho unyura hirya no hino mu gihugu mu ngeri zinyuranye z’abaturage, abana, abasore n’inkumi, abageze mu zabukuru, ikiganiro ni Padiri Ubald Rugirangoga, bamwe bati “Muri rya sengesho rya Ubald twakize indwara zikomeye zananiye abaganga, twakize ubugome n’ubugambanyi, twakize ibikomere n’intimba twatewe n’ibibazo binyuranye”.

Ni umupadiri wamenyekanye mu bikorwa by’isanamitima birimo isengesho yagiye akorera hirya no hino mu duce tunyuranye tw’igihugu hakitabira imbaga nini y’abaturage, kandi bose bakaza batitaye ku madini n’amatorero runaka basanzwe babarizwamo.

Nyuma yo gutangarizwa urupfu rw’uwo mupadiri, ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye by’umwihariko hagiye hatangwa ubutumwa bunyuranye bushima ibikorwa byaranze uwo mupadiri.

Mu batanze ubutumwa harimo na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bagaragaje intimba batewe n’urupfu rwa Padiri Rugirangoga Ubald ariko banamushimira ibikorwa byamuranze ubwo yari akiri kuri iyi si.

Madamu Jeannette Kagame, mu butumwa bugufi yagize ati “Padiri Ubald, muruhukire mu mahoro”.

Umuryango Unity Club Intwararumuri uyobowe na Madamu Jeannette Kagame na wo wagize ubutumwa utanga muri aya magambo.

“Umurinzi w’Igihango Padiri Ubald RUGIRANGOGA, yahawe Ishimwe ry’Ubumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame kubera gahunda yatangije y’Isanamitima n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose, Imana imwakire mu ntore zayo”.

Antoine Karidinali Kambanda, na we yatanze ubutumwa ku itabaruka rya Padiri Rugirangoga Ubald, bugira buti “Padiri Ubald Rugirangoga, Imana yamuduhaye yamwisubije none imwakire, aruhukire mu mahoro. Imana yamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima, gufasha abantu kwiyunga n’Imana, umuntu kwiyunga na we ubwe”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’Umuco Edouard Bamporiki na we yagize ati “Iyo umugabo agobwe, haba hatabarutse Ingenzi. Abakuru bati: uwifuzwaga yahinduye intaho, Inturo ntikiri iyi. Ruhukira mu mahoro Mushumba utazimizaga. Warokotse abagome mu bitangaza Ndora. Uyu wa gatanu utubanye Mutagatifu. Waragoroye, Gororerwa. RIP Father”.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na yo yanditse ubutumwa ku rupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga bukubiyemo gushima ibikorwa binyuranye yakoreye u Rwanda mu kunga Abanyarwanda, ubutumwa bufite umutwe ugira uti “Umurinzi w’igihango Padiri Ubald aratabarutse”.

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ibabajwe n’itabaruka ry’Umurinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu Padiri RUGIRANGOGA Ubald, yaranzwe n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kuba inyangamugayo, gukoresha ukuri, Ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane, kwiha agaciro no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

Fidèle Ndayisaba na we yatanze ubutumwa ku rupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga amushimira muri aya magambo: “Padiri Ubald yaranzwe kandi no kuba inyangamugayo, gukoresha ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane, kwiha agaciro no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

Arongera ati “Uruhare rw’indashyikirwa rwa Padiri Ubald mu kugarura no kubungabunga igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda yitangiye n’umutima we wose guhera muri Paruwasi ya Mushaka ya Diyosezi Gatorika ya Cyangugu ntiruzibagirana mu mateka y’u Rwanda”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, ati “Roho yawe iruhukire mu mahoro. Tuzahora tukwibukira ku bikorwa by’urukundo, ubumuntu, Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, wakoze amasengesho akomeye akiza ibikomere binyuranye n’uburwayi bwananiranye n’ibindi. RIP Padri Ubald”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana imuhe urhuko kidashira

AYINGENEYE Grace yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

Mubyukuribyaratubabajetwese kurupfurwa obardi ariko imana imuhe irukoridashira?

NZAYITURIKI yanditse ku itariki ya: 9-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka